Digiqole ad

Breaking: Sibomana Patrick yongereye amasezerano muri APR FC

 Breaking: Sibomana Patrick yongereye amasezerano muri APR FC

Sibomana Patrick Pappy yongereye amasezerano muri APR FC

Nyuma yo gusezera ku mugaragaro abakunzi ba APR FC binyuze ku mbuga za Internet, bitunguranye Sibomana Patrick Pappy yatangiye ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo kuri uyu wa gatatu, birangira yongereye amasezerano y’imyaka ibiri. Rayon sports yamwifuzaga iviramo aho.

Sibomana Patrick Pappy yongereye amasezerano muri APR FC
Sibomana Patrick Pappy yongereye amasezerano muri APR FC

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko kuwa mbere tariki 17 Nyakanga 2017 APR FC yafashe umwanzuro wo gutandukana na bamwe mu bakinnyi itazakoresha mu mwaka utaha w’imikino inabaha impapuro zibyemeza ku mugaragaro ‘release letter’.

Abo bakinnyi barimo Sibomana Patrick Pappy byatumye uyu musore asezera ku mugaragaro abakunzi b’iyi kipe yakiniye kuva muri 2013 avuye mu Isonga FC, abinyujije ku mbuga za ‘whatsapp’ bahuriraho.

Ubutumwa yandikiye abafana bwarasakaye bugera no ku bayobozi ba APR FC, bahita bahamagara uyu musore w’imyaka 21. Bifuje kongera kuganira nawe ku kuba yasinya amasezerano mashya.

Ibiganiro bya Sibomana n’ubuyobozi bwa APR FC byagenze neza nk’uko Umuseke wabyemerejwe na Kazungu Claver, umuvugizi w’iyi kipe y’ingabo.

Kazungu mu magambo make yagize ati: “Yego nibyo. (Pappy) yongereye amasezerano.”

Recruitement ya miliyoni umunani (8) yahawe na APR FC izaherekezwa n’umushahara w’ibihumbi 500 frw. Aya mafaranga Sibomana azayahembwa mu myaka ibiri iri imbere.

Nyuma ya Sibomana APR FC ishobora gusinyisha abakinnyi bashya barimo Manzi Thierry, Iradukunda Eric, igarure Mubumbyi Bernabe wari watijwe AS Kigali. Nyuma hazamurwe abakinnyi batandatu (6) bavuye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.

Roben NGABO

UM– USEKE

8 Comments

  • aha rayon yashyirishijemo APR kuko umuntu wari wirukanye kumugarura ukamuha 8 million ntibyumvikana nagato, rayon yabateye ubwoba cyane kubera byabigambo byabo.

  • Oh Rayon bakwangira iki koko Rayon?

  • umugore wari wirukanye iyo umugaruye agushakira uburozi akakugira igihwiniri. gusa hagati ya APR na Papy umwe azabihomberamo.

  • Ntabwo ababuze umwanya wo gukina baza kuwushakira muri Rayon sports. Papy nagende agume ku gatebe asanzweho,ko yari yasezeye abafana b’aho yari asanzwe yisubiyeho ate?ni za deal zo kwishakira recruitment baba barimo,kwari ukugirango iyo kipe yahozemo imurebe neza imusinyishe n’ubwo yari yarangije kumwirukana rwose

    • Uti: “Ntabwo ababuze umwanya wo gukina baza kuwushakira muri Rayon sports”. Wibuke ko ababuze umwanya wo gukina muri APR boseee baje iwanyu bakayobora. Nova Bayama, Bakame, Rwatubyaye, Rwigema, Rutanga… abo bose n’abandi ntarondora ni abo ikipe nkuru yashukishije into.

  • nage sinumva uburyo abaswa bo muri APR baza gushakira amaramuko muri rayon,kereka niba Papy yagirango akoreshe izina Rayon kugirango APR imuhe agatubutse Wenda nabamwe muba rayon bakazagabana kuri recrutement APR yamuhaye. Rayon nishake undi mukinnyi kandi my Rwanda barahari bakina nka Papy nabo bashaka gukora izina bagaterimbere apana kuzana abo byananiye ahandi.

    • Uti: “sinumva uburyo abaswa bo muri APR baza gushakira amaramuko muri rayon”! None se ayo maramuko ko baza bakayabona abandi baswa babuzwa n’iki kugana iwabo?! Nova Bayama, Bakame, Rwatubyaye, Rwigema, Rutanga… abo bose n’abandi ntarondora ni abo ikipe nkuru yashukishije into. Tuza rero.

  • Uyu musore ni talent yigendera buretse mpuguke nzamugurisha menshi kdi agere kure.

Comments are closed.

en_USEnglish