Digiqole ad

“Biragoye gusoreza amasomo yawe muri CBE uri umuhanzi”- Auddy Kelly

 “Biragoye gusoreza amasomo yawe muri CBE uri umuhanzi”- Auddy Kelly

Auddy Kelly yasoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza muri CBE

Munyangango Audace umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda mu ndirimbo gakondo ku izina rya Auddy Kelly, ngo nta muhanzi n’umwe yagira inama yo kuba yakwiga muri Kaminuza ya CBE ‘College of Business and Economics’ yahoze ari CFB.

Auddy Kelly yasoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza muri CBE
Auddy Kelly yasoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza muri CBE

Imwe mu mpamvu avuga ngo ni uburyo muri iyi Kaminuza bisaba kuba wajya kuyigamo nta kindi kintu ufite kigutwarira umwanya cyane ku buryo ubura uko wiga.

Akavuga ko nk’umuhanzi ushaka gukora iby’ubuhanzi bwe cyane atakwirirwa agana iri shuri ahubwo ko yafata icyo cyemezo ari uko abaye aretse kuririmba noneho akazaba abisubiramo ari uko arangije kwiga.

Ku wa 30 Nyakanga 2015 nibwo Auddy Kelly yabonye impamyabumenyi y’ikico cya kabiri cya Kaminuza mu imenyekanishabikorwa ‘Marketing’.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Auddy Kelly yavuze ko ubu ariwo mwanya agiye kwita ku bihangano bye cyane kuruta uko yabikoraga.

Ndetse akomeza anahamya ko kuba amaze guhabwa iriya mpamyabumenyi mu bijyanye n’imenyekanishabikorwa bizamufasha kwagura muzika ye.

Yagize ati “CBE ni ishuri ryiza mu buryo bwose bushoboka ku muntu ufite gahunda yo kwiga nta kindi kintu afite kimuhuza kikamubuza kwiga uko bikwiye.

Ariko mu gihe cyose ufite izindi gahunda uvangitiranya n’amasomo, rwose nagusaba kubanza ukamenya icyo ushaka mbere yo kujya kuhiga”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Wowe kubigeze ho kuki undi atabigera ???

    Ibyiza byose nibyo biravuna.

  • Yego ra kuki abandi batabigeraho
    Hari uwonzi warangije medecine kandi akiga atwita ababyara
    Nkanswe wowe uri na muto
    Tuguhaye impundu ibindi
    Byo gukubwira abantu ko bikomeye non
    Ubacintege byo bishyirehasi!

  • Oya Musore ntukavuge gutyo, Urangije icyiciro cya Kabiri kandi ufite nabyishi uzakomerezamo nubishaka.
    Ntibivuzeko uzahura ni byoroshye gusa bizagufasha gukora Music yawe. Mu buzima bw’umuntu urwana intambara y’iterambere kandi uzasanga nta ntambara yoroha ibaho. Courage songa mbere muri music no mu mashuri ureke gucika intege, Bitaribyo uzihitiremo aho wumva hakorohera kurusha ahandi , uzaba ubwira ! Nta shuri rworoha Mister.

  • rwose cbe n’ishuri ryiza ku muntu uzi ucyamujyanye nanjye ndemeranya na audice ariko umunyeshuri nibyiza ko yita ku masomo ye igihe koko aricyo yagize amahitamo ye yambere

  • ubuse wowe ko uharangije ????????????? ntugace intege abantu !

  • Muraho,AUDDY ndagushimira kuba ubashije gusoza wanabifatanyaga numuziki ndetse waranabashije gusohora 2 albums biragoye ariko Imana yarabikoze bt suko yavuze ko ntawabishobora ahubwo ni inama yajyiraga uwajya kwiga mur cbe ko ntakindi yabibanjyikanya kuko nawe byaramugoy ariko asoje amahoro congrttion Auddy

Comments are closed.

en_USEnglish