//“Biragoye gusoreza amasomo yawe muri CBE uri umuhanzi”- Auddy Kelly

“Biragoye gusoreza amasomo yawe muri CBE uri umuhanzi”- Auddy Kelly

Munyangango Audace umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda mu ndirimbo gakondo ku izina rya Auddy Kelly, ngo nta muhanzi n’umwe yagira inama yo kuba yakwiga muri Kaminuza ya CBE ‘College of Business and Economics’ yahoze ari CFB.

Auddy Kelly yasoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza muri CBE
Auddy Kelly yasoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza muri CBE

Imwe mu mpamvu avuga ngo ni uburyo muri iyi Kaminuza bisaba kuba wajya kuyigamo nta kindi kintu ufite kigutwarira umwanya cyane ku buryo ubura uko wiga.

Akavuga ko nk’umuhanzi ushaka gukora iby’ubuhanzi bwe cyane atakwirirwa agana iri shuri ahubwo ko yafata icyo cyemezo ari uko abaye aretse kuririmba noneho akazaba abisubiramo ari uko arangije kwiga.

Ku wa 30 Nyakanga 2015 nibwo Auddy Kelly yabonye impamyabumenyi y’ikico cya kabiri cya Kaminuza mu imenyekanishabikorwa ‘Marketing’.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Auddy Kelly yavuze ko ubu ariwo mwanya agiye kwita ku bihangano bye cyane kuruta uko yabikoraga.

Ndetse akomeza anahamya ko kuba amaze guhabwa iriya mpamyabumenyi mu bijyanye n’imenyekanishabikorwa bizamufasha kwagura muzika ye.

Yagize ati “CBE ni ishuri ryiza mu buryo bwose bushoboka ku muntu ufite gahunda yo kwiga nta kindi kintu afite kimuhuza kikamubuza kwiga uko bikwiye.

Ariko mu gihe cyose ufite izindi gahunda uvangitiranya n’amasomo, rwose nagusaba kubanza ukamenya icyo ushaka mbere yo kujya kuhiga”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW