Bigoranye Tidiane Kone yahesheje Rayon sports intsinzi i Musanze
Rayon sports ikomeje gushimangira ko ishobora gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka. Mu mukino wari ugoye ibonye amanota atatu itsinda Musanze FC 1-0 cya Tidiane Kone kuri stade Ubworoherane.
Uyu mukino Rayon sports yawugiyemo idafite umutoza mukuru Masudi Djuma uri mu bihano. Byatumye itozwa n’umutoza wungirije Nshimiyimana Maurice Maso. Ntiyari ifite kandi bamwe mu bakinnyi bayo basanzwe babanzamo harimo na Kwizera Pierrot wavunise urutugu.
Musanze FC yari itaratsindirwa ku kibuga cyayo gishya kuva yagitaha ntiyorohewe n’uyu mukino kuko nta mahirwe menshi ashobora kubyara igitego yabonye.
Mu gice cya mbere Rayon sports yashoboraga gufungura amazamu ku mashoti abiri Manishimwe Djabel yateye ari hanze y’urubuga rw’amahina ku munota wa 38 na 44, ariko rimwe Ndayisaba Olivier urindira Musanze FC arikuramo, irindi umupira uca hejuru y’izamu.
Mu gice cya kabiri Habimana Sosthene bita Lumumba utoza Musanze FC yasimbuje, Tuyisenge Pekeyake asimburwa na Moikima Mutonga Pignol hagamijwe kongera imbaraga mu busatirizi.
Ntibyahiriye uyu mutoza wigeze gutoza Rayon sports, kuko yahise atsindwa igitego ku munota wa 62 ubwo Nahimana Shasir yavanaga umupira hagati mu kibuga, agaha Nshuti Dominique Savio wasatiraga anyuze ibumoso, ahindura umupira wakoze kuri Tidiane Kone atsindira ikipe ye igitego cya kane kuva ayigezemo.
Maurice Maso yongeyemo amaraso mashya, Nova Bayama asimbura Manishimwe Djabel, Muhire Kevin afata umwanya wa Nahimana Shasir, birangira iyi kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona itahanye intsinzi ya 1-0.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Musanze FC: Ndayisaba Olivier, Habyarimana Eugène, Kanamugire Moses, Hakizimana François , Kimenyi Jacques, Munyakazi Yussuf, Maombi Jean Pierre, Niyonkuru Ramadhan, Peter Otema, Wai Yeka na Tuyisenge Pekeyake
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Nzayisenga Jean d’Amour, Mugabo Gaby, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Sefu, Kakure Mugheni Fabrice, Manishimwe Djabel, Tidiane Koné, Nahimana Shassir na Savio Nshuti Dominique
Roben NGABO
UM– USEKE
6 Comments
I cup niyareyo nihahandi murange cg mumfashe tuyikunde
Rayon nyamara i
rakijyanye sha!
Gikundiro we komereza aho , abakeba bazarira bahogore ( APR FC )
Vive RAYON SPORT FC !!!!!!!!!!!!!!!!!
Gasenyi inikinnyi byibi mecanic nkibi bijya biyihira kbsa
Vanitiku aho wagikona we.
Mujye mwemera ariko! Ikipe yacu ko ibarusha
Comments are closed.