Digiqole ad

Ben Nganji agiye kwereka Abanyarwanda icyo yari ahugiyeho mu myaka 8

 Ben Nganji agiye kwereka Abanyarwanda icyo yari ahugiyeho mu myaka 8

Beni Nganji amaze imyaka isaga umunani muri muzika nyarwanda

Umuhanzi, umuririmbyi akaba n’umukinnyi w’amakinamico Bisangwa Nganji Benjamin benshi bazi nka Ben Nganji, agiye gukora igitaramo yise INKIRIGITO CONCERT we avuga ko ari icy’amateka kuko ngo gikubiyemo umusaruro w’ibyo amaze kugeraho mu buhanzi mu myaka 8 amaze atangiye guteza imbere inganzo ye.

Beni Nganji amaze imyaka isaga umunani muri muzika nyarwanda
Beni Nganji amaze imyaka isaga umunani muri muzika nyarwanda

Muri 2007 nibwo yinjiye muri muzika atangira kumenyekana cyane kubera ubutumwa yanyuzaga mu ndirimbo ze zirimo Mbonyumusaza, Nsazanye inzara n’izindi. Yaje no kumenyekana cyane kubera ubutumwa busekeje yanyuzaga mu nganzo yitwa “INKIRIGITO”.

Ben Nganji avuga ko inkirigito ari umwimerere w’igihangano cye yashakaga kunyuzamo ubutumwa busekeje kubera guhindagurikira mu nteko z’amazina bikabyara amagambo agiye umujyo umwe ariko byumvikana ko asekeje.

Aganira na Umuseke, Ben Nganji yavuze ko yiteguye kwereka abanyarwanda inkirigito mu buryo bw’imbonankubone.

Yagize ati “Hari abantu batazi ko navuga imbonankubone ariya magambo yose yumvikana mu INKIRIGITO wenda biryoha biri kuri CD gusa. Oyaaa ahubwo mu gitaramo cyange nzabikora abantu bumirwe”

Muri iki gitaramo Ben Nganji azanashyira hanze zimwe mu ndirimbo z’indobanure yise ‘Best of Ben Nganji’ zirimo nka Mbonyumusaza 2, Rutikura n’izindi.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2015 muri Hilltop Hotel i Remera mu Giporoso nibwo hateganyijwe kuba icyo gitaramo.

Sofia Nzayisenga, Ntamukunzi Theogene, KNC, Daniel Ngarukiye n’abandi batandukanye nibo bazaba bari muri icyo gitaramo.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish