Belgique: Uwihanganye Seleman na Kode mu gitaramo
Abahanzi b’abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bakomeje kugerageza kuzamura impano yabo aho bari mu mahanga nubwo bavuga ko bitoroshye.
Umwe muri bo, Uwihanganye Selemani ubarizwa mu gihugu cy’ububiligi yabwiye Umuseke.com ko bisaba gukora cyane kugirango ugire icyo ugeraho mu buhanzi mu Ububiligi.
Yemeza ko we ku giti cye ubu ari gukora cyane ngo arebe ko yazamura kurushaho impano ye muri kiriya gihugu, dore ko ngo hari umuryango munini w’abanyarwanda bamaze kumenya muzika ye.
Uyu musore yamenyekanye akiba mu Rwanda mu ndirimbo nka “Kiberinka”, “Milele” yakorenye na Lolilo.
Uwihanganye Selemani aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Indwara” yakozwe na Bagenzi Bernard, ndetse n’amajwi y’indirimbo nshya yise “Nzarugaburira” yo yakozwe na Pastor P.
Tariki ya 4/05/2013 we n’abandi bahanzi bakomoka mu Rwanda baba muri Belgique ndetse na Kode uzwi cyane mu Rwanda nka Faycal Ngeruka bazaririmba mu gitaramo kiswe “Impumeko”
Amashusho y’indirimbo nshya “Indwara” ya Selemani Uwihanganye wayareba hano
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.COM
0 Comment
turabashyigikiye bana biwacu.Indwara ikoze neza
ndabona bizaba bishyushye ! Goodtime ya kode na nzaruguharira ya seleman ndazemera cyane! M LA nawe yakwica! big up kabisa
birashyushye pe! ahantu hari seleman;kode;Tuty …. SINABURA
Comments are closed.