Digiqole ad

BDF mu gufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kubona igishoro

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gufasha urubyiruko n’abagore kugera ku nguzanyo “BDF” gikomeje gahunda zo gufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kubona amafaranga y’igishoro cyane cyane inguzanyo mu ma banki n’ibigo by’imari.

Ibiro bya BDF biri mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nko kuri statistic.
Ibiro bya BDF biri mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nko kuri statistic.

Byagaragaye ko abagore n’urubyiruko aribo bagize igice kinini cy’Abanyarwanda kandi akaba ari nabo bahura n’inzitizi z’ubwoko bunyuranye kugira ngo babone igishoro bajye mu bushabitsi (business), niyo mpamvu BDF, ifatanyije n’abafatanyabikorwa banyuranye ishaka kugira ngo ifashe abagore n’urubyiruko mu guhangana n’izo nzitizi maze bashobore kwihangira imirimo.

BDF kandi yifatanyije n’Umujyi wa Kigali ishyiraho gahunda yo kubaka ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo bakorera mu Mujyi wa Kigali.

Muri iyo gahunda imaze umwaka, BDF yahuguye abagore bakabakaba 600, ibaha ubumenyi mu byerekeye gukoresha amafaranga, kumenya gukorana n’ibigo by’imari, kunononsora imishinga no kuba rwiyemezamirimo nyawe.

Abenshi mu bahuguwe, ubu bari gukora imishinga babifashijwemo na BDF; iyo mishinga ikaba izajya mu bigo by’imari kugira ngo ibone inguzanyo, BDF ikaba izanabaha ingwate cyangwa izindi nkunga ku nguzanyo nka “RIF” ku mishinga y’ubuhinzi.

Twizera ko ibigo by’imari bizajya bitanga inguzanyo ku buryo bworoshye kuri aba bagore baba barafashijwe na BDF kuko baba barahawe ubumenyi buhagije butuma bakoresha neza inguzanyo kandi bakora neza imirimo y’ubucuruzi, ari nabyo bitanga icyizere ko rwiyemezamirimo aba ashobora kwishyura banki neza.

Mu rwego rwo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse ndetse n’inganda nto, ubu BDF yatangiye no gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), muri gahunda yayo mu gushyiraho inganda nto n’iziciriritse mu Turere twatoranyijwe.

Ubu BDF ikaba imaze gufasha gushyiraho uruganda ruto rwitwa “Star Leather Products Company” ruzajya rukora ibikomoka ku mpu mu Karere ka Gatsibo, uru ruganda rukazafasha amashyirahamwe y’abakora ibikomora ku ruhu mu Rwanda kunoza imikorere no kongera umusaruro. BDF yiyemeje gushyira muri uru ruganda imigabane ifite agaciro ka miliyoni 70.

Twabibutsa ko ukeneye ibindi bisobanuro ku mikorere ya BDF, inama cyangwa ubundi bufasha wasura urubuga rwa internet rwa BDF www.bdf.rw cyangwa ukabasura aho bakorera hatandukanye.

ububiko.umusekehost.com

7 Comments

  • ntimukabeshye abanyarwanda ngo mufasha imishinga,mujye mwandika mu binyamakuru ngo abantu bamenye ko mubikora kubera igitutu cya perezida wacu sha twarabamenye.

  • bdf ni ubufasha bwiza kurubyiruko kandi abashoboye bajye begera iki kigo kigire icyo cyabafasha kukijyanye no kwiteza imbere

  • ibi no byiza arikose mfite ikibazo:”iyo mishinga BDf idufasha kuyitegura Ku Ubuntu ntkiguzi cyo kudufasha mukuyinoza iduca?murakoze mugihe ngitegereje igisubuzo cyanyu kuza

  • biragaragara ko publicite za BDF zihagije mu gushishikaliza abanyarwanda gukora no kubatinyura kugana ibigo by’imarinta mpungenge ariko iyo umuntu akeneye ibindi bisobanuro ,adresse mwatanze ntabwo ikora (4777) umurongo wa internet nta bisobanuro bihagije biriho, abo mwaduhaye mu turere gusobanura usibye kukubwira ngo gana banki ikwemerere inguzanyo nta kindi barenzaho turasaba ibisobanuro .mufungure umurongo

  • Gufasha kwanyu nukuhe ? Ese turagana ibyo bigo ngo niba nta ngwate ntacyo badufasha ubufasha bwanyu nubuhe? Ahubwo ko twaherutse muvuga ko mutanga ibikoresho bitewe numushinga baberetse byahereye he ahaaaaaa mwibeshya abanyarwanda

  • Ko numva ibyo babavugaho atari byiza kandi nashakaga ubufasha bwanyu mbigenze nte?
    Ese ni koko ntacyo mumalira ababagana?
    Abagabo bo bazira iki ko badaterwa inkunga na BDF mwibwira ko umugore w’ ubu ari we gusa ugomba kuba nta bushobozi afite? Nyamara muradutereranye

  • ariko se twicare dutuze ngo BDF izaduha ingwate, Njye ndumva twakurayo amaso kuko nabagiyeyo baragaruka badatangaza amakuru meza (ahubwo nibadufashe bekuduca intege kuko tugeze kure twishakira ingwate nawe se ngo batanga ingwate(ese ubwo bo bunguka bate? ntibakatubesye kuko twese dushakisha inyungu,nibatugaragarize inyungu zabo natwe turebe niba tuzabyungukamo ubundi tubagane murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish