Batanu (5) bakekwaho kwiba Miliyoni 580 muri UNDP batawe muri yombi
Kuwa gatanu w’iki cyumweru dusoje tariki ya 29 Kanama Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu batanu (5) bakekwaho uruhare mu iyibwa ry’amafaranga arenga Miliyoni 580 zibwe mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe gutsura amajyambere (UNDP) rikorera mu Rwanda nyuma yo guhimba imishinga ya baringa itabaho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yavuze ko abatawe muri yombi ari Evelyne Ben Dadale, ushinzwe kwakira no gutegura impapuro zishyuza muri UNDP, Viviane Masabo umukozi mu kigo gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda (REMA) n’ushinzwe imyubakire, Liliane Kente, Jeremie Rucamukibatsi na Michael Kabutura.
Yavuze ko aba bantu bose uko ari batandatu bahimbye imishinga itabaho maze bigana umukono (sinya) by’umuyobozi mukuru ushinzwe kubungabunga ibidukikije biba amafaranga muri UNDP angana na Miliyoni 580,270,483 kuva hagati y’umwaka wa 2011 kugeza muri Kanama 2014.
ACP Gatare yavuze ko Rucamukibatsi yafashwe na Polisi y’i igihugu cy’u Burundi ku busabe bwa Polisi y’u Rwanda naho abandi bakaba barafatiwe i Kigali nyuma yo gushyira imyirondoro y’abashakishwaga ku kumbuga nkoranyambaga no ku rubuga rwa Poilisi y’u Rwanda.
ACP Gatare yagize ati “Uyu munsi nta muntu ushobora gukora ibyaha ngo narangiza ahunge kuko Polisi zo mu karere zashyize imbaraga hamwe na Polisi mpuzamahanga hamwe n’abaturage b’ibihugu byo mu karere ku buryo ntawakora icyaha ngo ahunge ubutabera.”
Imishinga yahimbwe kugira ngo hibwe aya mafaranga harimo uwa “Biogas Rec Limited” wa Rucamukibatsi, hari kandi “Envirotech Consult limited jointly” wa Kente na Kabutura na “Rwanda Bamboo society” wa Johnson Nkusi.
Iperereza rya Polisi rikaba ryerekana ko amafaranga yashyizwe kuri konti za Biogas Rec Limited, Envirotech Consult Ltd na Bamboo Society.
Inyigo z’imishinga ya baringa ikaba yaragiye itwara amafaranga kuburyo bukurikira:
Umushinga bavuga ko wakoreraga mu nkengero za Pariki y’ibirunga kuva muri Werurwe 2012 watwaye Miliyoni 38.4 z’amafaranga y’u Rwanda, hari kandi umushinga wo kwita kubidukikije watwaye Miliyoni 37.2 wagombaga kuba warangiye mu Kuboza 2013, hakaba kandi inyigo y’umushinga kungaruka n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda yatwaye amafaranga y’ u Rwanda agera kuri Miliyoni 29.3, iyi mishinga yose ikaba itarigeze ibaho ndetse ikaba yarasheshwe n’ubuyobozi bukuru bwa REMA. Ubusanzwe UNDP ishyigikira imishinga itandukanye muri REMA.
Source: RNP
UM– USEKE.RW
0 Comment
Dore rero abajura ba nyabo ureke babandi birirwa biba za telefone n’amasakoshi y’abagore.Umujura wize kaminuza iyo yibye yiba agatubutse.Kandi kubera gender murabona ko abagore nabo batasigaye inyuma!
Hahaha! Nabagore ntabwo basigaye inyuma koko biragaragara!
Ibi ko bitumvikana ukuntu wakwigana isinya ukavana amafranga kuri account ya UNDP? Nubwo bariya aribo bafashwe ariko ibi bintu birimo abandi kuko ntamushinga ushobora gukora udahawe uburenganzira na Leta. Ntibari kubasha gusohora amafranga muri UNDP abayobozi baho ikorera batabasinyiye. Nibihangane kurya nukwishyura ntakundi nibasubize ibyarubanda iyo mishinga ibashe gukorwa.
Nibazaga impamvu umushinga wanjye utakiriwe bakambwira ngo genda uzagaruke ejo, ejo ikomeze kube ejo.
UWITEKA ARAVUGA ATI’=NTAGIHISHWE KITAZAJYA AHAGARAGARA
Ubu se bahereye muri 2011, barinze bafatwa muri 2014 UNDP wari he? Aho ntibafatishijwe n’uwo bimye imigabane bari baramwemereye?
Ahaha! N’akataraza kari inyuma!
Comments are closed.