Digiqole ad

Barack Obama: umwe mu bavandimwe be yibera ahadasobanutse muri Kenya

George Obama, umwe mu bavandimwe ba President wa America, yibera muri quartier nkene mu mujyi wa Nairobi. Ni umuhungu muto w’umwe mu bagore bane ba se wa Barack Obama.

George Hussein Onyango Obama wibera muri “Bidonville” i Nairobi

George yagiranye ikiganiro na Dinesh D’Souza mu gihe yakoraga film yitwa “2016: Obama’s America”. (2016: America ya Obama)

George Hussein Onyango Obama aganira n’uyu mukozi w’amasanamu yamweretse ko nta shyari na ricye afitiye umuvandimwe we.

Abajijwe impamvu mukuru we, umugabo ukomeye kurusha abandi ku Isi, atamufasha bigaragara nk’umwe mu bo muryango ukeneye ubufasha, George Obama ati: “ Afite umuryango we. Ndi umuvandimwe we ariko ndi mukuru, ndimenya nta kibazo mfite”.

Akomeza agira ati: “ Afite byinshi cyane byo gukora. Yitaye ku Isi yose, bivuze rero ko nanjye hirya kure anyitayeho kuko yitaye ku Isi yose”.

Dinesh D’Souza yavuze ko yamaranye na George Obama, w’imyaka nka 30, amasaha agera ku 10 baganira ku buzima bwe, butandukanye cyane n’ubwa mukuru we bahuje se uba muri White House.

Geoge Obama yeretse yabwiye abakoraga Film ko yifashije atari ngombwa ubufasha bwa mukuru we

Film Dinesh D’Souza ari gukora Film izaba ifite ikiyiranga cyanditseho ngo “ Mumwange cyangwa mumukunde, ntabwo mumuzi” izerekanwa bwa mbere i Texas mu mpera z’iki cyumweru, naho tariki 27 Nyakanga itangire gucuruzwa hanze ku isoko.

George Obama wibera muri ‘Quartier’ ikennye mu majyaruguru ya Nairobi abayeho ubuzima bworoheje cyane ugereranyije n’ubwa mukuru we, azagaragara muri iyi Film izasohoka avuga kuri mukuru we.

George akaba atarigeze agaragaza ko hari ubufasha na buke asaba mukuru we, cyangwa hari icyo amugomba we na bamwe mubo mu muryango we baba muri Kenya atabahaye. Ahubwo avuga ko afite gusa ishema ry’uko mukuru we ayobora igihugu gukomeye ku Isi.

Obama w’imyaka 50, ni umuhungu w’UmunyaKenya wari waraje kwiga muri USA mu ntangiriro z’imyaka y’1960. Obama yabanye igihe gito cyane na se mbere y’uko atana na nyina. President Obama akaba yaramenye bene se bandi baba muri Kenya ubwo yazaga muri iki gihugu ari umusore w’ingimbi ahagana mu 1980.

AP

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ndagukunze cyane!! Usubije neza pe!!! Abo bana bose se mzee wanyu ababyara yigeze agirana amasezerano ko nihagira utera imbere azabafasha?? Uri umuntu w’umugabo pe!!

  • nibyiza.

  • Mu kinyarwanda baravuga ngo
    ” mwenenyoko nabyara nawe uzabyare”” Usubije neza sha!! Bigaragara ko Mzee wanyu nawe yarumuhanga nawe wenda nuko utagize amahirwe yo kwiga cg ngo ube muri milieu igufasha kwiga cyane warikuvamo umuntu ukomeye! Big up Man.

  • Uyu mugabo nta matiku afite,kandi yihagazeho.Obama azabafasha abishaka, natabishaka kandi abireke. Ikindi burya abana badahuje nyina ….

  • Ndishimye cyane, George ni umunyabwenge. nasomye amagambo yasubije nsanga areba kure, ahubwo nimuceceke iyi film izamukize nawe abe ikirangirire nka mukuru we, burya byatinda, byatebuka abanyamugisha bahora ari abanyamugisha. Nigeze kumva abantu bavuga ngo na se yari umuhanga cyane.

  • sha president w’isi nagerageze azamure umuryango we biba arishema iyo umuryango wawe uteye imbere kandi nata bikora bizajya bimusebya

  • IYO URI UMUGABO UBA URI UMUGABO UYU NAWE NI UMUGABO !!!! IBYO AVUGA BIMURIMO !!!!!!

  • oya gusa ufite ubwenge naho mukuru wawe ariwe president nwe ntaho uhuriye nabagira amahirwe bakagira umuvandimwe kize bakamutegaho byose ,arikouyu we aragaragza ko kwikorera aribyo bya mbere kuruta gusaba

  • NIBYIZA KO UMUNTU YISHAKIRA UBUTUNZI BWE ABIKUYE MUMABOKOYE KANDI BIBA BYIZA CYANE KUKO BITUMA UBONA KO WAKORA NTAWE IBIKUBWIRIJE ,UYU MUSORE RERO NUMUNTU WUMUGABO CYANE ,IYO ICYINTU CYISE BAKIGUFASHIJE UHORA UBONA KO IBINTU BYOSE BYOROSHYE,URAFASHA NUGUFASHA NAWE AKABONA AHO AHERA.MWESE RERO BASOMYI BU M– USEKE MBIFURIJE KUMUNZA KWIFASHA MUBYO MUSHOBOYE ,MERE YUKO MWAKA UBUFASHA .NUGUFASHA BIRAMWOROHERA.

  • Nkunda umugabo ntacyo ampaye, George uri umuntu w’umugabo kabisa! Bene wabo w’abagashize bibwira ko babakiriye murumvireho.

    Big up man.

  • NDABABWIRA UKURI KO UWO MUGABO AFITE EJO HAZAZA HEZA!!!

  • NGO NTABUFASHA AKENEYE KU MUNTU UYOBOYE ISI???AHAHAHAHA NIBAGUPASE DOLLARS SHA NAWE ETERE IMBERE,NAHO IBYO URIMO UVUGA GABANYA SHA KUKO BACA UMUGANI NGO UBUZE UKO AGIRA AGWA NEZA.

    • niba ataburara uragira ngo bamufashe iki?ni umugabo aziteza imbere ,icyo ugezeho ukivunikiye burya kigutera ishema.

  • Iby’ubusa n’ubundi ngo bitera ububwa. Iyaba natwe abanyarwanda twatekerezaga nk’uriya mwana. Rwose apfe kuba afite intubero yo kwiteza imbere azabigeraho ntawumuhagaze hejuru.

  • mwene so cg nyoko nabyara ubyare nakira ukire .uwo mugabo ni umuhanga si nka bene wacu b’abatindi birirwa batuka abantu ngo kanaka ni afande,minister,senateur…..ngo ariko ntacyo atumariye mwari mukwiye kumenya ko famille ari umugore n’abana gusa abandi ari inshuti mu kava mu bujiji mukajya muri civilisation

  • uyumsore avuze neza!!!gusa namubwira ngo courage

  • Iki n,icyo bita ubupfura n,abanyarwanda barabivuze ngo imfura ishinjagira ishira uyu muvandimwe wa Obama ni imfura pe idahubuka mu magambo

  • Uwakumva comments yakumva iza Onyango kbsa kuko atekereza icyamuteza imbere atitaye kumaboko y’abandi yava hanze.
    ureke bamwe utangira gutera imbere bakareka ibyo bakoraga cg bagatangira kwilata ngo bene wabo barakize.
    bajye bibuka ko iyo umuntu yabaye mukuru akora umuryango we akaba ariwo ateza imbere abandi burya baba ari ibisanzwe gusa.bityo kora witeza imbere kuko burya n’ugufasha biba byiza agize aho ahera kuko akenshi niyo ufite ibitekerezo biramufasha. keep it up Onyango!!!

  • erega ushobora kwiyumvisha kuzaba muri cote + byakwanga ugasara. Uyu mugabo n’uwikitegererezo.

  • natwe abanyarwanda duukwiye kwiha agaciro nkuko uriya brother Obama yabigenje

    Thank a lot

  • bjr nukri dukwiye gukura amaboko mumufuka tukikorere nkuko uriya musore abigenza adategereza ko cyane ko ari numuvandimwe wumugabo ukomeye natwe rero tumurebereho ntitukagereze ibyabandi

  • Burya bavuga ko Imana ifasha uwifashije na George rero muzareba uko izamufasha. Gusa nuko bitamugeraho ariko ndamushimye cyane ni umuntu w’umugabo.Nta guta igihe cyawe utekereza ko uzafashwa kandi utabana n’ubumuga. Uko wabaho kose ujye ubishimira Imana. Kuko abantu bose ntabwo bazaba muri white house, kandi nta nubwo hazabaho abo muri whitehouse bonyine nabo bakeneye kuzuzanya natwe twituriye muri bidoville mu buryo bunyuranye. Icy’igenzi ni uko uwaturemye atuzi umunsi ku wundi akadufasha kubona imibereho mu buryo bunyuranye. Courage George !!!

  • obama narebe uko abigenza kabs!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish