Digiqole ad

Ban Ki-moon yahamagaye Kabila na Kagame abasaba kugira icyo bakora ngo intambara ihagarare

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon kuwa gatatu tariki 11 Nyakanga yahamagaye ba President Joseph Kabila wa DRCongo na Paul Kagame w’u Rwanda abasaba kugira icyo bakora kugira ngo amahoro agaruke muri Kivu y’amajyaruguru.

Ban Ki moon yavuganye naba President Kagame na Kabila/United Nations Photo
Ban Ki moon yavuganye na ba President Kagame na Kabila/United Nations Photo

Martin Nesirky, umuvugizi wa UN, yatangaje ko kuwa gatatu, shebuja Ki-moon yahamageye aba bagabo bombi abaganiriza ku kibazo cy’intambara iri muri kariya karere ituruka ku kuba umutwe wa M23 isaba Leta ya Kinshasa kubahiriza amasezerano yasinywe kuwa 23 Werurwe 2009.

Ban Ki-moon akaba kandi ngo yavuganye na President Kagame w’u Rwanda, rwagize uruhare muri ariya masezerano, ku bijyanye no kuba u Rwanda ruregwa kuba rushyigikira uriya mutwe wa M23 nk’uko tubikesha AFP.

Martin Nesirky yavuze ko Ban Ki-moon yasabye bano bagabo bombi kugira icyo bakora mu guhagarika intambara iri muri Nord Kivu. Nubwo UN ihafite ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro.

Ki-moon yasabye aba bagabo gushaka “inzira zose zishoboka zo gukemura ikibazo cy’intambara ihari”. Cyane cyane ngo “kubuza umutwe wa M23 gukomeza gufata utundi duce no guhagarika imirwano” – Martin Nesirky.

 

u Rwanda, ruvuga ko rwagaragaje ubushake mu gukemura ikibazo cy’intambara ihari; mu kwezi gushize ubwo abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda bagiye i Goma kubonana n’abayobozi bakuru b’ingabo za DRCongo kuri kiriya kibazo.

Mu kwezi gushize kandi, Ministre Louise Mushikiwabo w’Ububanyi n’amahanga yerekeje i Kinshasa kuvugana na mugenzi we ku ngamba zafatirwa ikibazo gihari.

Congo yo yakomeje gushinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23, ugizwe n’abanyeCongo bavuga Ikinyarwanda.

Leta y’u Rwanda muri Werurwe 2009 yagize uruhare mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo mu masezerano n’ibiganiro hagati y’umutwe wa CNDP (icyo gihe) na Leta ya Kinshasa, hari kandi n’intumwa z’umuryango w’abibumbye.

Imyaka itatu nyuma, havutse umutwe w’ingabo wiyita M23, wavuye mu ngabo za Leta (FARDC) ugizwe ahanini n’abari bagize CNDP, ushinja Kinshasa kutubahiriza amasezerano ya Werurwe 2009.

Leta y’u Rwanda nayo ishinja ubuyobozi bwa DRCongo kuba bwarananiwe kurangiza ikibazo cy’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abanyarwanda bakekwaho gusiga bahekuye u Rwanda mu 1994.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nta muntu waba yibuka amasezerano yo muri werurwe 2009 hagati ya leta ya kinshasa na CNDP ngo ayatwibutse dutekereze uko ibintu bimeze ?

  • ibibintu nabyo bizatsya uwambaye kdi….ahaaa!! bizabonwa nabazaramba ntacyo mvuze nzakivumba kuri rubanda?

  • Kongo niranfize ikibazo cyayo ireke kwitwaza abaturanyi bayo!!!!!!! Ntawuyobewe ko bananiwe kwiyoborera Igihugu!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • mbabajwe naba rubanda rugufi ruri kuhagwa ariko rero amahanga yashatse icyo akora kandi ubu nyuma abazungu bazaza bage kubaha isukari intambara yarahabaga barebere bibereye iwabo nirangira baze kubashukisha biscuit namasukari ngo nimpuhwe sha abazungu ese ko natagitekerezo muratanga bite?

  • Ndi umunyarwanda ariko sinshyigikira uburyo u Rwanda rwitwara mu bibazo bibera muri Congo, ubu rwose birakabije kubona akarere k’uburasirazuba bwa Congo ariko katagira agahenge. Nyamara se Congo imaze guhamagara u Rwanda inshuro zirenze zingahe kuza kuyifasha gukurikirana FDRL? Ese ingabo zacu zo zitangaza iki ko zahamagajwe muri Congo inshuro nyinshi muri operasiyo zitandukanye nyamara twe ibibazo byavuka ngo Congo ifasha FDRL? Nyamara si byiza na gato guhoza umuturanyi ku nkeke.

  • niharebwe umuti wikibazo waburundu.kurusha amasezerano ahoza abantu muntambara

  • Morng Dear readers! The Eastern DRC Crisis, w’ll not be solved by speeches and discussions, but by implementation of 23rd match agreements, DRC is regarded as the Sickman of great lakes countries, however part Monesco is regarded as the backing Dog which could not bite. The single cause can be the cause of other major causes.

  • nta muntu waba yibuka amasezerano yo muri werurwe 2009 hagati ya leta ya kinshasa na CNDP ngo ayatwibutse dutekereze uko ibintu bimeze ?

    • ngibyo mu magambo macye y’igifransa nk’uko byanditswe uwo munsi: Le Représentant Spécial du Secrétaire général des Nations Unies en République Démocratique du Congo, Alan Doss, a assisté aujourd’hui le 23 mars à la signature à Goma, des accords de paix entre le gouvernement congolais et le Congrès National pour la Défense du Peuple (CNDP), ainsi qu’entre le gouvernement et les autres groupes armés du Nord et du Sud Kivu.
      La cérémonie s’est déroulée en présence des co-facilitateurs, l’ancien Président nigérian Olusegun Obasanjo, Envoyé Spécial du Secrétaire général de l’ONU pour la région des Grands Lacs, et Benjamin Mkapa, ancien Président tanzanien, nommé par l’Union africaine, qui ont signé en tant que témoins. Des représentants de la facilitation internationale ont également été présents à la cérémonie. Le Gouverneur de la province de Nord Kivu, Julien Paluku, et les négociateurs principaux du gouvernement et du CNDP, le Ministre de la Coopération régionale et internationale, Raymond Tshibanda et Desiré Kamanzi, Président du CNDP, aussi bien que les Co-facilitateurs ont brièvement pris la parole. Tous les intervenants ont souligné le tournant que représentent les accords dans les efforts pour la paix dans l’Est de la RDC. Les accords prévoient la fin des hostilités, la transformation des groupes armés en partis politiques, le retour des déplacés et des réfugiés chez eux et l’intégration des cadres de tous les groupes armés dans la vie politique nationale. Après la cérémonie, le Représentant Spécial Alan Doss s’est félicité des accords. Il a souligné que “ce qui compte aujourd’hui, c’est la mise en oeuvre”. Il a également souligné la nécessité d’aller vite pour les mettre en exécution afin de profiter de la dynamique qu’ils ont créé. Il a promis que la MONUC “accompagnera le processus en étroite collaboration avec tous les acteurs impliqués pour sa réussite. Cet accord doit servir d’outil pour mettre fin à la souffrance de la population, et à l’impunité » a-t-il ajouté, « Les populations de l’est de la RCD, et surtout les femmes et les enfants, ont été trop longtemps des victimes de conflits armés, de déplacements et de violences sexuelles. S’ils sont respectés ces accords peuvent avoir un impact extrêmement positif sur la vie des populations des deux Kivu.»

  • Bavandimwe reka mbabwire!
    Njye birambabaza kuba uyu muCorea yicara mu biro akaduhamagarira President wacu Paul ngo gira icyo ukora ku kibazo cya RDC.

    Kuki yirengagiza ingingo ya Souverainete y’igihugu UN ivuga ko yubaha?! Ese Congo si igihugu kigenga? nta gihamya ifatika ko u Rwanda rufite ingabo muri Congo kuko nta musirikare w’u Rwanda urahafatirwa cyangwa ngo ingabo zacu zihaguruke kumugaragaro zerekeze i Congo nk’uko Zimbabwe na Angola zohereje za Batallion mu myaka ishize.

    u Rwanda muri aka gace rurafatwa nka ISRAEL, agakomye kose muri Moyen Orient bashinja Israel.

    muri Congo naho mbona bibeshya ku bavuga ikinyarwanda bakagirango ni abanyarwanda, kandi njye ndahazi neza hari za Masisi, hari Abacongomani bavuga ikinyarwanda neza bataranagera i Goma ngo bambuke bagere ku Gisenyi.

    M23 usanga bivugira Ikinyarwanda abenshi nyamara ni Abacongomani, mujya mwumva naba Makenga, aha rero woherejeyo umuntu yahita koko avuga ati ni “Inkotanyi” ziriyo koko, nyamara siko bimeze.

    Ibaze aho umuntu avuga ati: “Muri M23 harimo abavuga icyongereza, bisobanuye ko ari Abanyarwanda!!!” Imagine – vous!
    Ibibazo bya Congo birebwa na Kinshasa, ahubwo byarayinaniye kubera Abazungu bahora babashuka ngo ikibazo ni u Rwanda kugirango babone uko bakomeza kubonayo za Missions z’akayabo.

    Nakunze uwagize ati BAKUNDA CONGO NTIBAKUNDA ABANYECONGO

    Mubeho banyarwanda

    • muraho.ahubwo se icyo nibaza kuki badahamagara M23 na Kabira uwo bakaba aribo baganira kubibazo byabo.sibyanze erega reka bavuge ko Urwanda ruriyo abantu turasa tuvuga ururimi rumwe icyindi harahacu baradutandukanya none baravuga.abavuga ngo bavuga English se Kabira we ntayivuga bazaze mumasaro yo mu Rwanda bunve abakongomani bahakora,erega na Kabira atahe aze nort kivu kuko bazamurya muzima

  • najye ndikumwe na mwitende yavuze neza cane ngo RDC imazeguhamagara urwanda kangahe? nyamuneka urwanda rushatse rwareka guhoza abaturanyi muntambara kuko ntabwo araba congomani gusa babigiriramo ingarukambi hari nabanyarwanda nabo bikora , abahohoterwa, abatakaza imirimo bakorera muri congo nibindi byinhi bahuriyeho bashatse batanga amahoro ntaco atwaye

    • Hariho imitwe myinshi y’inyeshyamba irwanira ku butaka bwa Congo. Imwe muliyo ni:

      1°.FDRL igizwe n’impunzi z’abanyarwanda (b’abahutu). Abahutu mbishyize muli parenthèse kubera ko bivugwa ko mu Rwanda nta moko akihaba.

      2°. MAI MAI igizwe n’abanyecongo bo mu moko anyuranye.
      3° M23 igizwe n’abanyecongo bavuga ikinyarwanda (bo mu bwoko bw’abatutsi).Nabyo mbishyize muli parenthèse kuber’impamvu navuze hejuru.

      Ako kaduruvayo rero kari kubera kubutaka bwa Congo. Icyo gihugu nicyo cya mbere gifite inyungu n’impamvu zo kurwanya iyi mitwe cyangwa kuyiyegereza mu rwego rwo kugarura no kubungabunga umutekano ku butaka bwacyo.

      Nkuko Leta ya Uganda yiyegereje impunzi z’abanyarwanda(b’abatutsi) ikazishyira mu gisirikare cyayo, sinumva impamvu Leta ya Congo nayo itabikora mu rwego rwo gushak’umutekano kubutaka bwayo.

      RDC yahaye u Rwanda umwanya wo kujya guhiga abo ba FDRL ,rukavayo ruvuga ko rwabamazeyo hasigaye gusa udusigisigi. MaiMai bo n’abanyecongo , Leta yabo ibashyize mu ngabo zayo nta kibazo gihari. Naho M23 n’abanyecongo (bavug’ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi) bahoze no mungabo za Leta baragumuka.
      Kuba rero Leta ya Congo ibarwanya uyu munsi n’uburenganzira bwayo busesuye.

      Ubu se ko muli Congo haba amaoko menshi ageze kuli magana atatu, ni kuki ubwoko bw’abatutsi aribwo bwonyine bushaka igisirikare ngo gishinzwe kurinda ubwoko bwabo? Niba biyumvamo ko ali abanyekongo ni kuki batemera kurindwa n’ingabo z’igihugu? Ni kuki ingabo zigizwe n’abatutsi zidashaka gukorana n’in’izigihugu?

      U Rwanda rujya mur’ibi bibazo bya Congo nka nde? Ngo Congo yakoranye n’aba n’aba kurwanya abayigumuyeho? N’uburenganzira bwayo. Ese ko u Rwanda (mu gihe cya MRND y’abahutu) rutigeze rubuza Uganda gukoresha abanyarwanda(b’abatutsi) mu ngabo z’icyo gihugu? Ese ko u Rwanda (rwa FPR) rutigeze rubuza KABILA Désiré Muzehe gukoresha abanyarwanda(b’abatutsi) mu gisirikare cye? dore ko James Kabarebe yali akibereye chef d’état major. Kuki batabibonagamo ikibazo, none bakaba babona ko kuba KABILA Joseph (fils) yakoresha abanyarwanda (b’abahutu) mugisirkare cya Congo bibereye ikibazo u Rwanda ruyobowe n’abanyarwanda? Jye ndanzura mvuga nti Ikibazo si hagati ya Congo n’u Rwanda nkuko kitigeze kibaho hagati ya Uganda n’u Rwanda. Ikibazo kili hagati y’amoko abili ali mu bihugu byo mu karere kacu.
      Amoko abanyarwanda bamwe bari kubutegetsi uyu munsi badashaka ko avugwa.

      Niba koko har’ubushake bwo gukemura burundu intambara zihitana abantu muri kano karere, hakwiriye gushyirwaho uburyo ayo moko yakwicara hamwe agakemura ibibazo biyatandukanya nta buryarya.

      Amoko agomba kwicarana rero akaganira n’ay’abanyarwanda b’abahutu n’abatutsi. Ab’abarundi bo ubu babanye neza, Abo muli Uganda nabo babanye neza. Abo muli Congo nabo bali babanye neza ariko abanyarwanda ‘b’abahutu n’abatutsi) bakaba bali kubateza mo amacakubili.
      u Rwanda nirureke kwivanga, rukemure ibibazo by’amoko iwarwo rurebe ko amahoro adahinda mu karere kose. Bit’ihi se? Amaraso y’inzirakarengane azahora ameneka mu karere kose.
      Impunzi z’abanyarwanda (b’abatutsi) zari zarahejejwe muli Uganda zitinya gutaha kuber’umutekano wazo. Uganda mu rwego rw’umutekano wayo, izishyira mugisirikare cyayo atal’uko izikunze ahubwo yishakir’umutekano wayo. Nibyo birikuba rero uyu munsi ko Congo ifasha cyangwa igashaka gushyira mu gisirikare cyayo impunzi z’abanyarwanda (b’abahutu) bahezeyo banze gutaha kubera umutekano wabo.

      RPA yagiyeyo inanirwa kubacyura. RWARAKABIJE war’ubakuriye yarabataye ntiyabatahana kandi yar’umutware wabo. None murabona FARDC ariyo izabishobora? Nyamara biroroshye ko abantu bicarana bakaganira aho guhora bicana.

  • IBYAHANUWE NA MAGAYANE NA NYIRABIYORO NA NSABAGASANI BIZASOHORA MWABYANGA MWABYEMERA MUBITEGE AMASO KANDI BIREGEJE !!! NTIMUKABE BABAZUMVA RYARI RERO.

    • haryawowe ubwo buhanuzi ntibukureba.ushobore kuba uraguza

  • Ubu se President Kagame azemera kujya muri iyo mishyikirano kandi yaratubwiye ko ari ikibazo cy’abanyecongo?

  • ntawe ukwiye kubaza amenyo y’inkoko areba umunwa wayo.Ninde uyobewe ko impunzi zaba kongomani zaheze mu nkambi,ingabo zagerageje kurenga nord kivu ziri mukazi ka leta ya Kongo zafashwe nabi izindi zikicwa zizira ururimi rwabo,ninde uyobewe se ironda koko ndetse gashyigikirwa na bamwe mubanyepolitiki ba kongo kariho.Ese kuki Ikabaye cyose kitirirwa urwanda?Si ryavangura rishingiye kururimi ngo abavuga ikinyarwanda si abanyarwanda?Nonese Izingaruka z’amateke tuzibaze nde?Nsubiza.

  • During the time of Dr David Livingstone, Sir samuel Becker, Bulton Stanely, Congo-Zaire was Called “The whiteMan’s Grave” after king leopard 2 of Belgium sent Sovoganan Dibrazza to secure Congo land and annexation of Rwanda,Burundi as her colonies, it was the period after 1919 versailles peace settlement, during this historic era, this country was in troubles of ethinic groups, violances,civil wars untill now.

  • The whole problem with the world is that fools and fanatics are always so certain of themselves, and wiser people so full of doubt ‘Bertrand Russel’

  • President ndamusaba ngo ntajye mu manjwe yaba bantu . Ikibazo kiri hagati y’ abanyecongo ahubwa baterwa inkunga na abasahuzi . Bi kimoon arirengagiza ibyo azi neza

  • It is congo’ s problems therefore it must be solved by congolese themself . UN Secretary general is knowingly undermining the rebels by inviting these presidents . President kagame can be present as an obsever – that ‘s it

    • u’re right

  • Ku bifuzaga kumenya iby’ayo masezerano:

    Les accords prévoyaient:
    -la fin des hostilités,
    -la transformation des groupes armés en partis politiques,
    -le retour des déplacés et des réfugiés chez eux et l’intégration des cadres de tous les groupes armés dans la vie politique nationale.

    Ese byaba byarashyizwe mu bikorwa?

  • historical we say that the great question of the days shall not be resorved by speech and resolvation of the majority but on the blood and iron my advise is that both DRC and M23 has to impliment all the requirement agreed before so that the peace shall longer

  • Uwifuzaga kumenya amasezerano yasinywe hagati ya DRC gov’nt na CNDP ni aya akurikira: 1. Restoration of all DRC refugees, who were escaped the country btn 1950 and present day. 2. Equal before the Law. 3. To have the benevolante leaders. 4. Sharing the gov’nt positions based on the multi-party system. 5. The DRC gov’nt should comfirm all the ranks of CNDP officials. 6. Deployment of CNDP Army as the official army(aggromeration of FARDC and CNDP army) 7. Development of infrastructures especially in eastern part. 8.To enhance Peace and unity btn congolese. 9. Socio-economic dev’nt. 10. Fighting against FDLR . Ibi nibyo nibuka kuri ariya masezerano.

  • AMASEZERANO YO GUFATANYA.

    Muraho Neza Banyarubuga Bavandimwe,

    AMASEZERANO. ADDIS-ETHIOPIA: Ejo kuwa kane, tariki ya 12 Nyakanga, Honorable Louise MUSHIKIWABO na mugenzi we Honorable Raymond TSCHIBANDA, baraye basinye amasezerano yo gufatanya.

    ARMY CONTIGENT. Muri ayo masezerano biyemeje gushyirahamwe maze RDC, RWANDA n’ibindi bihugu bya AFRIKA bagahimba umutwe w’ingabo. Uwo mutwe uzahabwa ubushobozi bwose kandi bwihariye kugirango urwanye, maze uhashye inyeshyamba zikorera mu Burasirazuba bwa RDC.

    IYI NI INZIRA NZIZA. IGOMBA GUSHYIRWA MU BIKORWA VUBA.

    KABILA AND KAGAME. Muri ayo masezerano kandi bemeje ko H.E Paul KAGAME na H.E Joseph KABILA bazagira imibonano mu minsi ya hafi, iri imbere.

    Ku bwanjye, iyaba byashobokaga ngo iyo mibonano ihoreho hagati ya bariya bagabo bombi. Bariya bagabo bombi ni abavandimwe. Kagame ni mukuru wa Kabila!!!!……

    CIVIL SOCIETY. Ariko nkuko hano kuri runo rubuga bigaragara, kiriya kibazo kiratureba twese. Erega iyo bavuze “UBUMWE BWA AFRIKA” jyewe nsanga ari hariya butangilira. Kandi “Civil society” ni wowe na njye, ni twe twese.

    Nimureke rero duhaguruke dufashe ABAYOBOZI BACU. Muramenye ntimukigaye, burya nta ntwererano iba ntoye. Mu Kinyarwanda baravuga bati: “Uwenze make ntaba yanga abe”. Buri wese mu rwego rwe, aho ari hose avuge icyo atekereza.

    BURI WESE ATANGE UMUTI. UKO ABIBONA.

    UMWANZURO:

    CONGO + RWANDA ONE PEOPLE, ONE DESTINY.

    Harakabaho umubano mwiza hagati y’ibihugu byacu.

    Harakabaho ubumwe bwa Afrika.

    Murakoze mugire amahoro.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Nkunda comments za Martins Muesigwa, kuko ziba zirimo rational thinking, ariko uge uzishira mu kinyarwanda kugirango zumvikane kuri benshi. Congo ikwiye kwikemurira ibibazo byayo ikareka kuguma kudutesha umutwe, banatesha abayobozi bacu umutwe.

  • @ Martin MWESIGWA,

    urakoze…..ni byo koko nzajya ngerageza kwandika mu Kinyarwanda byose.

    Uwawe Ingabire-Ubazineza

  • President Paul Kagame could be in that meeting as observer or adverser not for making a decision,I thank that the Congolese people must sort out their problem themselves,it’s not the problem of Rwanda even if every day they a have a very very big confusion that push them in political misunderstanding between Congolese brothers.Dear brothers (neighbors)try to be strong I m sure that Your country is mature enough referring to your independent festivity cerebrated this year so try to resolve your historical problems using the human resources and natural resources you have.The issue of your problems is in your hands,don’t check elsewhere.”Ne cherche pas midi a 14h00 mes chers congolais.”

Comments are closed.

en_USEnglish