Digiqole ad

Bamwe mu basize irangi ibitaro bya Shyira bavuga ko bambuwe, abubatse bakabihakana

 Bamwe mu basize irangi ibitaro bya Shyira bavuga ko bambuwe, abubatse bakabihakana

Bamwe mu basize irangira ibi bitaro bambuwe n’uwabahaye akazi

Nyabihu – Bamwe mu bateye irangi ku bitaro bikuru bya Shyira no ku rwunge rw’amashuri rwa Vunga bavuga ko bambuwe ayo bakoreye nyuma y’aho uwabakoreshaga witwa Mugabo Jean yaje kuburirwa irengero. Ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko butari buzi iki kibazo bityo bugiye kugikurikirana. Uwubatse ibitaro we avuga ko bambuwe ku ishuri basizeho irangi batambuwe ku bitaro.

Bamwe mu basize irangira ibi bitaro bambuwe n'uwabahaye akazi
Bamwe mu basize irangira ibi bitaro bavuga ko bambuwe n’uwabahaye akazi

Abagabo bane bavuga ko baturutse i Kigali bahawe akazi na Jean Mugabo, bahereye ku bitaro basiga irangi baharangije bajya ku mashuri maze imirimo igiye kurangira uyu Mugabo baramubura.

Uwahaye Mugabo isoko ngo yabasabye ko bakomeza akazi mu gihe uriya wabahaye akazi ataraboneka maze nyuma y’iminsi ibiri bahita bahagarikwa maze babura uwo bishyuza hagati y’uwabahaye akazi (batabonaga) n’uwamuhaye akazi nawe.

Laurent Nkusi umwe muri aba bagabo ati “Twakoze ibyo twasabwe byose, uwaduhaye akazi agenda atatwishyuye n’uwamuhaye isoko aradukoresha nawe abonye ko twishyuza menshi ahita aduhagarika avuga ngo tumutegereze (Mugabo Jean) azabe ari we utwishyriza”

Mugenzi we witwa Silas Bavumiragira ati “ Ingenieur wadukoresheje imibyizi ibiri gusa nawe ari mu baturenganyije, adusaba kumenya amakuru y’aho Mugabo Jean yagiye twaramushatse twaramubuze na telephone ye ntikiba ku murongo, tubona iyo atubwiye ngo ntari buduhembe nawe aba abifitemo ubushake. Ese ni gute yabura umuntu yahaye isoko? Twe aba atugora kuko we basanzwe baziranye.”

Jean Mugabo uzwi ku izina rya Kazungu wahaye aba bagabo akazi koko telephone ye ntiri kumurongo kuko Umuseke wagerageje kenshi kumuvugisha nticemo.

Peterson  Twagira Mutabazi umwe mu bahaye akazi  Mugabo Jean yabwiye Umuseke ko Mugabo bamuhaye akazi ko gusiga irangi ku bitaro no ku mashuri ya Vunga  bakanamwishyura ariko ko yahise yigendera na bo baramubura. Avuga ko aramutse abonetse bafasha aba bagabo kumwishyuza.

Eugene Ruhetamacumu ukuriya abubatse ibitaro bya Shyira we avuga ko aba bakozi batambuwe ku bitaro ahubwo bambuwe ku ishuri bakozeho.

Ati “Ni kuri ecole primaire iri irhande basize irangi ntabwo ari kubitaro. Mvuye no kubareba nsanze bari babafitiye ibihumbi ijana na makumyabiri. Ku bitaro ho barishyuwe twanabahaye ishimwe ko bakoze vuba. Uwo Mugabo (Jean) yasigaga ku ishuri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste we avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko ngo bagiye kugikurikirana.

Ibitaro bishya bya Shyira biri mu murenge wa Shyira byatashywe ku wa 4 Nyakanga uyu mwaka na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, u Rwanda rwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 23.

Basize irangi no kuri izi nyubako z'urwunge rw'amashuri rwa Vunga
Basize irangi no kuri izi nyubako z’urwunge rw’amashuri rwa Vunga
Bamwe muri aba bambuwe akazi bakoze ku bitaro bya Shyira bavuga ko aka ari akarengane bagiriwe
Bamwe muri aba bambuwe akazi bakoze ku bitaro bya Shyira bavuga ko aka ari akarengane bagiriwe

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Nyabihu

en_USEnglish