Digiqole ad

"Ba myugariro banjye banteye impungenge" – Tardy Richard

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 kuri  uyu wa mbere  yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Kiyovu Sports mu rwego rwo kwitegura imikino ya Francophonie igomba kubera mu Bufaransa muri uku kwezi kwa Nzeri, uyu mukino warangiye Kiyovu itsinze 1 – 0 bw’Amavubi y’umutoza Richard Tardy wahise atangaza ko abona impungenge muri ba myugariro be.

Tardy Richard utoza ikipe y'igihugu y'ingimbi
Tardy Richard utoza ikipe y’igihugu y’ingimbi

Igice cya mbere Amavubi yakinnye umukino mwiza wo guhererekanya umupira mu kibuga kurusha ikipe ya Kiyovu gusa gutaha izamu bikaba ingorabahizi kuri Mico Justin wari ubayoboye.

Kiyovu Sports nayo yakoreshaga uburyo bwa ‘Contre Attaque’ ku buryo ba myugariro b’Amavubi Emery Bayisenge na Rwatubyaye Abdoul bari bafite akazi katoroshye ko guhagarika rutahizamu nka Rody Mavugo na Julius Bakkabulindi ba Kiyovu banyaruka cyane.

Ku munota wa 29 ku ikosa  rya Emery Bayisenge, Rody Mavugo, wakiniraga AS Kigali umwaka ushize wanayifashije gutwara igikombe cy’Amahoro, yambuye umupira Bayisenge Emery awuzamukana mu mfuruka awuhereza Bakkabulindi uyu atera mu izamu rya Kwizera Olivier awugaruye usanga Mavugo awusubizamo kiba kiranyoye.

Igice cya kabiri Amavubi wabonaga ashaka kwishyura gusa ikipe ya Kiyovu ikabarusha kwitwara neza mu binyuma no kuzamukana umupira neza.

Umutoza Tardy yashyizemo Ndatimana Robert na Umwungeri Patrick maze Amavubi ahindura imikinire igenda neza hagati kurushaho ariko rutahizamu Mubumbyi Barnabé na Sibomana Pappy ntibabasha kureba mw’izamu umukino urangira gutyo.

Nyuma y’umukino Tardy yagize ati” uyu mukino wari mwiza abahungu banjye nubwo batsinzwe bakoresheje ishyaka, icya mbere ntabwo yari intsinzi kuko ni umukino wo kwitegura amarushanwa tuzajyamo muri France kandi wabonye ko nakinishije abasore abenshi bavuye mu marushanwa muri Kenya, wabonaga habura kumvikana mu kibuga iminsi dusigaje tugomba gukosora ayo makosa.

Tardy yongeyeho ati “ikibazo mfite ni muri ba myugariro banjye baracyafite amakosa menshi yo kwigaho ngirango wabonye igitego badutsinze ko ari amakosa ya myugariro wacu ibi tugiye kubikosora mbere y’uko tugenda.

Bbkipe y’iguhugu igomba guhaguruka kuri uyu wa 20 Kanama yerekeza i Burayi mu Bufaransa aho izitabira amarushanwa ya Francophonie.

IMG_2364
Abafana kuri Stade Mumena i Nyamirambo baba biyicariye ku mugunguzi nta ngorane
IMG_2368
Abatoza ba Kiyovu Kalisa (ibumoso) na Claude utoza abazamu
IMG_2372
Richard Tardy na Jean Pierre Hernezen ukoresha imyitozo y’ingufu
IMG_2404
Abakinnyi ba Kiyovu wabonaga barusha umurya ingimbi z’Amavubi
IMG_2411
Mico Justin yageragezaga

 

IMG_2440
Mico agerageza nanone
IMG_2441
Ingufu zigakomeza kuba nke
IMG_2492
Abanyamakuru Kazungu Claver (ibumoso) na mugenzi we Pedro
IMG_2497
Senateri Makuza Bernard umufana wa Kiyovu yari kuri iyi match
IMG_2672
Aha yaganiraga n’abafana ba Kiyovu
IMG_2557
Gashugi Abdul (ufite umupira) wahoze muri Police ubu ari muri Kiyovu Sports
IMG_2576
Umutoza w’Ikipe y’igihugu nkuru Amavubi Eric Nshimiyimana (hagati) yaje kureba uyu mukino
IMG_2648
Andrew Buteera hagati mu kibuga
IMG_2682
Mubumbyi Barnabé agerageza gusatira izamu rya Kiyovu mu gice cya kabiri
IMG_2704
Sibomana Patrick bita Papy yerekanye ubuhanga bwe kuri uyu mukino

Abakinnyi 20 Tardy ahagrukana kuri uyu wa 20 Kanama ni:

Kwizera Olivier,
Ntaribi Steven,
Rusheshangoga Michel,
Umwungeri Patrick,
Turatsinze Heritier,
Bayisenge Emery,
Rwatubyaye Abdoul,
Ndayishimiye Celestin,
Nsabimana Eric,
Ndatimana Robert,
Buteera Andrew,
Ndayisaba Hamidou,
Mukunzi Yanick,
Benedata Janvier,
Sekamana Maxime,
Mubumbyi Barnabe,
Sibomana Patrick,
Mico Justin,
Kabanda Bonfils ,
Rusingizandekwe Jean Marie

U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Canada, Congo Brazza Ville n’u Bufaransa. Umukino wa mbere u Rwanda ruzawukina na Congo Brazza Ville tariki ya 6 Nzeri 2013.

 

 Photo/NSENGIYUMVA JD Inzaghi

NSENGIYUMVA JD Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Kiyovu we turagushyigikiye big up!! uyu mwaka natwe tuzishima!!

Comments are closed.

en_USEnglish