Digiqole ad

Ashimwe yamuritse imideli bwa mbere muri ‘Kenya Fashion Awards’

 Ashimwe yamuritse imideli bwa mbere muri ‘Kenya Fashion Awards’

Muri Kigali fashion week 2017 Sandrine yerakanye imyenda yakoze

*Yamuritse imideli muri Kenya fashion Awards, Kigali fashion week no muri Rwanda Cultural fashion show.
*Avuga ko mu myaka iri imbere imyenda akora izaba igurishwa ku rwego mpuzamahanga,
*Ibiciro bya caguwa ntibikwiye kugereranywa n’iby’imyenda ikorwa n’Abanyarwanda.

Sandrine Ashimwe ni umuhanzi w’imideli itandukanye irimo iy’abagabo n’iy’abagore, akora n’imirimbo yo kwambara (Bijoux), avuga ko mu myaka itanu iri imbere imyenda ye izaba ifite isoko rinini ku rwego mpuzamahanga.

Muri Kigali fashion week 2017 Sandrine yerakanye imyenda yakoze

Sandrine aganira n’Umuseke yavuze ko yakunze ibijyanye no guhanga imideli akiri muto akaza gukabya inzozi ze mu 2014 ubwo yamurikaga imyenda muri Kenya Fashion Awards.

Mu 2015 yamuritse imirimbo yo kwambara muri Kigali fashion Week, mu 2016 amurika imirimbo yo kwambara muri Rwanda Cultural fashion Show no mu 2017 yamurika imyenda muri Kigali fashion Week.

Uyu muhanzikazi w’imideli avuga ko akoresha ibitambaro bitandukanye iyo ahanga imyenda. Agira ati “Nkora imyenda itari ikinyafurika cyane, sinibanda ku gitambaro runaka akenshi mpitamo igitambaro nkoresha bitewe n’ubwiza bwacyo.”

Avuga ko iyo ahanga imyenda akunze kwibanda cyane ku yambarwa n’abantu bari mu kigero cy’imyaka 21 kugera ku basaza n’abakecuru, imyenda ye iba yiganjemo iyo kujyana ku kazi no mu birori bitandukanye.

Nk’umuhanga mu guhimba imyambaro, Sandrine yemeza ko ubwoko bw’imyenda hari ikintu kinini buvuze ku buzima bwa muntu.

Ati “Nemera ko imyenda umuntu yambaye ishobora kumugiraho ingaruka mbi cyangwa nziza bitewe n’imiterere yayo, niyo mpamvu iyo ugiye ku isoko wambara t-shirt n’ikabutura, wajya mu bukwe ukambara ikote.”

Ubuhimbyi bw’imyambaro mu Rwanda buri kuzamuka cyane, Sandrine asanga n’abantu batangiye kumva akamaro ko kwambara ibyakozwe n’Abanyarwanda.

Asaba abahanzi b’imideli guhindura uburyo bacuruzagamo imyenda yabo. Ati “Aba-designer ndabasaba guhindura uko bacuruza imyenda, batangire begere abakiliya kuko abenshi usanga batazi aho umu-designer akorera bityo no kumenyekana biragorana.”

Nk’umwe mu bamuritse imideli mu bitaramo bitandukanye, avuga ko igitaramo cy’imideli gifite byinshi cyongerera umuhanzi w’imideli.

Ati “Kumurika imyenda mu bitaramo ubundi ni umwanya buri mu designer wese aba adakwiye kwitesha kuko hariya niho hava amahirwe yo kumenyekana.”

Sandrine asaba Abanyarwanda kutagereranya ibiciro bya caguwa n’iby’imyenda ikorwa n’Abanyarwanda. Ati “Abantu benshi bakunze kuvuga ko imyenda dukora ihenda ariko navuga ko iyo myumvire atari yo, n’ababivuga gutyo usanga bayigereranya na caguwa bakirengagiza ko iriya myenda n’ubundi na yo iyo ikiva mu ruganda iba ihenze, ihenduka ari uko izanywe kugurishwa muri Afrika n’ababa barayambaye.”

Mu myaka itanu iri imbere Ashimwe yizeye ko ibihangano bye bizaba byarabaye mpuzamahanga n’imyumvire y’Abanyarwanda ku buhanzi bw’imideli ikorerwa mu Rwanda ngo izaba yarahindutse, yizeye ko imyenda ikorwa n’Abanyarwanda izaba igurwa cyane.

Imyenda ya Sandrine yamuritswe muri Kigali fashion week 2017
Sandrine Ashimwe umaze igihe mu guhanga imideli
Imyenda ya Sandrine muri Kigali fashion week 2017

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Her adress please,ndifuza kugura ku myenda uyu mwana yamuritse,nabonye ari myiza cyane

    • Hi Rachid, mushobora kumbona kuri [email protected] cgw Facebook:Sandy N.A designs, Instagram: Sandy_N.A, murakoze.

  • wooow iyi myenda igaragara neza kbsa courage !

  • Sandrine komerezaho Imyenda yawe turayemera Najye niyo bambara mubirori urarenze kabisa….courage !!!

  • Sandrine komerezaho Imyenda yawe turayemera Najye niyo nambara mubirori urarenze kabisa….courage !!!

  • ndabona akora imyenda myiza cyane !

  • Sandy bravoooo!! I’m happy for you darling, i am surprised. Tukurinyuma

  • Courage Sandy. Kubona abakiri bato bafite innovation biranezeza. Keep it up

Comments are closed.

en_USEnglish