Digiqole ad

AS Kigali yagarutse mu rugo ivuye muri Maroc

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ikipe ya AS Kigali yasezerewe n’ikipe ya Difaa Al Jaidida, kuri uyu wa mbere nibwo iyi kipe yageze mu Rwanda. Umutoza wayo Cassambungo André yatangaje ko iyo agira abakinnyi be bose aza kuba yarasezereye Difaa.

Abakinnyi ba AS Kigali basohoka mu kibuga cy'indege cya Kigali ku gicamunsi cya none
Abakinnyi ba AS Kigali basohoka mu kibuga cy’indege cya Kigali ku gicamunsi cya none

Ku kibuga cy’indege i Kanombe ku gicamunsi cya none ubwo bari bageze i Kigali, umutoza Cassa yavuze ko ikipe ye yitwaye neza uko ishoboye muri aya marushanwa.

Kuwa gatandatu, ikipe ya Difaa Al Jadida yasezereye AS Kigali iyitsinze ibitego 3 -0 mugihe mu mukino ubanza i Kigali iyi kipe yo mu Rwanda yari yatsinze Difaa igitego kimwe ku busa.

Ni bwo bwa mbere ikipe ya AS Kigali igera muri 1/16 cy’amarushanwa a CAF Confederation Cup, yari yabashije gusezerera amakipe ya Academie Tchité y’i Burundi na Al Ahly Shandi yo muri Sudan.

Cassa yagize ati “ Abakinnyi banjye baragerageje ariko iyo tugira amahirwe tugira abakinnyi bose ntabwo tuba twarasezerewe kuriya.”

Cassa avuga ko iri rushanwa barivanyemo amasomo menshi cyane ko ikipe ye ari bwo bwa mbere yitabiriye imikino mpuzamahanga ku rwego rwa Africa ndetse ikabasha kurenga umutaru.

AS Kigali yagiye muri Maroc idafite abakinnyi bayo Ndikumana Bodo rutahizamu wabo wagize impanuka, Mushimiyima Muhamedi bita Medi, wagize ikibazo cy’imvune na n’umuzamu wabo Emery Mvuye kure wari afite amakarita abiri y’umuhondo.

AS Kigali mu Rwanda itegerejwe n’imikino ya shampiyona, ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 38,  ikagira ni mikino itatu y’ibirarane.

IMG_0226
Umutoza Cassambungo André yinjiranye mu gihugu akanyamuneza
IMG_0228
Bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali
IMG_0239
Abana bo mu miryango yabo bari baje kubakira
IMG_0243
Mwemere Ngirinshuti na Akiri Jean Pierre ba AS Kigali
IMG_0254
Bageze mu Rwanda aho bategerejwe n’imikino ya shampionat
IMG_0262
Regis Ingabire umunyezamu wa kabiri wa AS Kigali
IMG_0266
Cassa yatangaje ko ikipe ya ivanye amasomo menshi muri CAF Confederation cup

Photos/P Nkurunziza

Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • mwaragrageje basaza muri abantu b’abagabo

  • Welcome back home; nonese ko avuga ngo ntiyari afite abakinnyi be; yakinishije ikipe ituzuye 11 ? Kuki se apanga plan A ntateganye plan B!!!

    • sha muri abagabopeee!         Ahubwosha muzantsindire Rayon nzabaha inka 

    • sha muri abagabopeee!         Ahubwosha muzantsindire Rayon nzabaha inka turangije yo kubakamirwa 

Comments are closed.

en_USEnglish