Digiqole ad

APR FC yasuye inagenera inkunga ingabo zamugariye ku rugamba

 APR FC yasuye inagenera inkunga ingabo zamugariye ku rugamba

APR FC yanateye inkunga y’amafaranga abamugariye ku rugamba

Kanombe- Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari nk’abandi banyarwanda, abakinnyi n’abatoza ba APR FC basuye umudugudu w’abamugariye ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda.

Bayobowe na kapiteni wabo Ngabo Albert uri imbere ibumoso
Bayobowe na kapiteni wabo Ngabo Albert uri imbere ibumoso

Harabura amasaha make ngo APR FC na Rayon sports zihatanire igikombe cy’ubutwari cyateguwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe. Umukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Gashyantare 2017, saa 15:30 kuri stade Amahoro.

Mu rwego rwo kuzirikana intwari z’u Rwanda, APR FC yasuye umudugudu utuyemo abitangiye igihugu bakamugarira ku urugamba rwo kurubohora kuva muri 1990 kugera 1994.

Abakinnyi n’abatoza ba APR FC bageze muri uyu mudugudu uri mu murenge wa Nyarugunga wo mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa kabiri saa 16h.

Aba basore baganiriye n’aba bahoze ari ingabo z’u Rwanda babasobanurira ubutwari bw’ingabo z’inkotanyi zabohoye u Rwanda zinahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo kuganira no kumenyana APR FC yashyikirije izi ngabo inkunga y’ibiribwa n’amafaranga. Nabo babifuriza guhirwa n’uyu mwaka w’imikino, bahereye ku gikombe cy’ubutwari.’

Amafaranga azinjira kuri uyu mukino uzahuza amakipe akunzwe kurusha andi mu Rwanda nayo azatangwa kuri uyu mudugudu no ku yindi miryango yaranzwe n’ubutwari mu mateka y’u Rwanda.

  • Muri VVIP bazishyura 10 000 frw
  • Muri VIP bazishyura 5000 frw
  • Ahatwikiriye bazishyura 2000 frw
  • Ahadatwikiriye ni 500 frw
Bategereje APR FC biganirirra banakina umukino wa Dame
Bategereje APR FC biganirirra banakina umukino wa Dame
Imodoka ya APR FC yageze muri uyu mudugudu saa 16h
Imodoka ya APR FC yageze muri uyu mudugudu saa 16h
Yannick Mukunzi na Eric Rutanga bakuriye muri APR FC
Yannick Mukunzi na Eric Rutanga bakuriye muri APR FC
Yannick Mukunzi na bagenzi be bagera mu muduguduYannick Mukunzi na bagenzi be bagera mu mudugudu
Yannick Mukunzi na bagenzi be bagera mu mudugudu
Igihe gito nyuma y'ikipe umutoza wabo Jimmy Mulisa nawe yahasesekaye
Igihe gito nyuma y’ikipe umutoza wabo Jimmy Mulisa nawe yahasesekaye
Aba basore bazirikana ubutwari bw'abo basuye
Aba basore bazirikana ubutwari bw’abo basuye
Abakinnyi ba APR FC batwaye impano n'ubufasha bageneye abahoze ari ingabo
Abakinnyi ba APR FC batwaye impano n’ubufasha bageneye abahoze ari ingabo
Bizimana Djihad, Steven Ntalibi, Issa Bigirimana na bagenzi babo
Bizimana Djihad, Steven Ntalibi, Issa Bigirimana na bagenzi babo
Mucyo Freddy na Maxime Sekemana biteguye guhangana na Rayon sports
Mucyo Freddy na Maxime Sekemana biteguye guhangana na Rayon sports
Abakinnyi basangiye n'abamugariye ku rugamba
Abakinnyi basangiye n’abamugariye ku rugamba
Bakoze iki gikorwa cy'urukundo bitegura guhatanira igikombe cy'ubutwari na Rayon sports
Bakoze iki gikorwa cy’urukundo bitegura guhatanira igikombe cy’ubutwari na Rayon sports
Babashyikirije impano babazaniye
Babashyikirije impano babazaniye
APR FC yanateye inkunga y'amafaranga abamugariye ku rugamba
APR FC yanateye inkunga y’amafaranga abamugariye ku rugamba

Photo/ Ishimwe Innocent/ UM– USEKE

Roben NGABO

UM– USEKE

 

2 Comments

  • Well done guys, namwe mwigire kuri izi ntwari maze muzahagararire neza igihugu cyacu.

  • Basore mwakoze neza cyane

Comments are closed.

en_USEnglish