Digiqole ad

Amavubi yahawe irindi somo na Tunisia kuri 5-1

Mu mujyi wa Monastir  ku nyanja ya Mediterane mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Tunisia niho ikipe y’u Rwanda yaherewe irindi somo muri ruhago ku bitego 5 kuri 1 yatsinzwe na Tunisia.

Ikipe y'Amavubi yabanje mu kibuga/photo Bonny Mugabe
Ikipe y'Amavubi yabanje mu kibuga

Ni nyuma y’uko Libya yari yatsinze Amavubi 2 – 0 kuwa gatatu tariki 23, Amavubi yari afite andi mahirwe yo kwimpima kuri Les Aigles du Carthage ya Tunisia mbere y’uko kuwa gatandatu tariki 02/06/2012 Amavubi akina na Algeria mu marushanwa yo guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi 2014 muri Brazil.

Umutoza Micho w’Amavubi akaba yari yabanjemo bamwe mu bakinnyi batakinnye ku mukino wa Libya. Igice cya mbere kikaba cyarangiye ari 1 cya Tunisia nyuma ya Penaliti yabonetse ku ikosa rya myugariro Fabrice Twagizimana.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 49 nuwa 51 ku makosa yo kutumvikana (communication) kuri ba myugariro b’u Rwanda, rutahizamu  Hamdi Harbaoui wa Lokeren FC yatsinze ibitego byikurikiranya.

Nyuma gato Olivier Karekezi yaje kwinjira mu kibuga asimbuye Bonny Baingana.

Ku munota wa 57, Haruna Niyonzima yacenze abakinnyi bagera kuri batatu atanga kuri Jonas Nahimana nawe ahereza Daddy Birori atsinda igitego rukumbi ku ruhande rw’u Rwanda.

Nubwo amavubi yahererekanyaga neza, ndetse akanabura amahirwe yo gutera mu rushundura, byari bitararangira kuko Tunisia, ikina ibintu bicye, yaje gushyiramo ibindi bitego bibiri harimo nicya myugariro wabo Wissem Ben Yahia kuri Coup franc indirect.

Nyuma y’umukino, Captain w’ikipe y’igihugu Olivier Karekezi yabwiye Radio 10 ko imikino 2 ya gicuti batsinzwe (Libya na Tunisia), idasanzwe ibone, yari ikinewe cyane kuko nibura bazajya gukina na Algeria badatunguwe n’umupira w’abarabu, kandi abatoza nabo babonye mu bakinnyi 24 bafite abazakoreshwa mu mikino yo kurushanwa iri imbere.

Muri uyu mukino waberaga kuri Stade Olympique Mustapha Ben Jannet hagaragaye agashya ubwo umufana yasimbukiye mu kibuga aramutsa abakinnyi ba Tunisia abapolisi baramureka, ndetse nuje kumufata nawe aramuhobera.

Mugiraneza Jean Baptiste niwe wari Captain/photo B Mugabe
Mugiraneza Jean Baptiste niwe wari Captain
Bonny Baingana, Fabrice Twagizimana na Olivier Kwizera ni bamwe mu bakinnyi babanjemo
Bonny Baingana, Fabrice Twagizimana na Olivier Kwizera ni bamwe mu bakinnyi babanjemo
Bonny Baingana imbere na bagenzi be binjir amu kibuga
Bonny Baingana imbere na bagenzi be binjir amu kibuga
Mbuyu na Emery Bayisenge ntabwo babanjemo kubera utubazo tw'imvune/photo Bonny Mugabe
Mbuyu na Emery Bayisenge ntabwo babanjemo kubera utubazo tw'imvune bashobora gukina umukino wa Tchad

Ababanjemo ku Amavubi: Olivier Kwizera, Ismail Nshutiyamagara, Solomon Nirisarike, Fabrice Twagizimana, Frederick Ndaka, Jean Baptista Mugiraneza, Jonas Nahimana, Bonny Bayingana, Jean Claude Iranzi, Meddie Kagere, Dady Birori

Kuwa gatatu w’iki cyumweru Amavubi akaba azakina undi mukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Tchad.

Photos/Bonny Mugabe

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ariko bite byanyu iriya equipe wapi kabisa ntamukino batakaza imipira kuburyo butumvikana aba defanser bakora amakosa kuburyo bitumvikana kabisa gusa ndababaye

  • nabonye iyi match,c’est vrai que 5 buts bitajyanye numukino wose, aho hamwe na hamwe ikipe yageragezaga igahana neza ikananirwa kureba mu izamu gusa ,ariko kandi bikaba byashoboraga kuba byinshi urebye ibice bimwe na bimwe by’umukino aho aba myugariro bacu bari bateye agahinda ,uwari wambaye n°17 nakeka ariwe Jonas nibazaga ikintu gituma ari mukibuga ,il est vraiment pas bon ni techniquement ,ni tactiquement,Ndaka nawe ntakigenda kabisa ,umunyezamu byagaraga ko nta expérience aho afata nintoki umupira mugenzi we amuhaye,kuri coup frac indirect yakurikiye abakinnyi bagize mur mu izamu mais mugihe tunisie iteye bose bahita bavamo biruka,ukibaza impamvu baribagiyemo,si non Haruna yagerageje mais on est encore loi des autre gusa seul le travaille peux ns aider à sortir la tête de l’eau,bon courage on y arrivera

  • jyewe ndabona tugifite byinshi byo gukora gusa ntidukwiye gucika intege kuko urugendo ni rurerure kdi ndabona nikipe micho yabanjemo ntago ariyo tumenyereye urugero nko kuri ba myugariro .niba mbuyu na emery bazaba bakize muri algerie byaba byiza kuko paternership yabo ndayemera naho tweregucika intege bizaza.

  • Vraiment biraza gahoro gahoro biriya bitego ntabwo biteye impungenge cyane kuko ikipe iratanga icyizere ahubwo babashakire imikino mpuzamahanga myinshi kdi Algerie izabona akaga!!

  • ikibazo cya ruhago narakivuze murantuka…..ikibazo ni mauvaise gestion amafaranga akoreshwa nabi cyane kandi ikibazo nuko iyo mauvaise gestion ikomeza ….

    urugero reba amafaranga ahembwa micho, urebe amafaranga ahembwa karekezi, urebe amafaranga bajyana muri iyo myiherero ibera mu mahanga …..n’ayo bahemba ababresilien, abahitien n’abandi

    uyakoremo ibibuga nka kiriya cyo kuri Kamena twabonye kimeze nk’igishanga, nta bindi bibuga bikenewe kwubakwa, ibihari bakoreshe ayo mafaranga babigire neza ….maze andi baguremo imipira, na equipment bakore amakipe y’abana buri murenge cg ishuri rigire equipe y’abana bato bakore ikintu kimeze nka interscolaire gifite ingufu , ubundi barebe ….nta kindi kintu kizateza umupira wacu imbere uretse icyo kandi ntigisaba amafaranga menshi, n’ugutera ibyatsi mu bibuga dufite no kugura amaballons , no gushaka abatoza baciriritse niyo baba ari abahoze batera ruhago ntibisaba umuntu uzahemba ibihumbi cumi by’amadorali ku kwezi ……. niyo nzira nta yindi naho ibindi n’ukujugunya cash

  • mwaramutse, iriya ekipe nitikosora izarya ibitego byinshi kandi byatangiye kugaragara naho ntibitwaze defence ngo ntakigenda ayubwo wibukeko imipira yageraga muri defence ivuye hagati

  • Bonjour!
    Njyewe mbanje kubaramutsa gusa mbere yo kujyira icyo mvuga reka mbanze mbwire Rwanyonga ko infrastructure n’abatechniciens tujyira ntacyo byatumarira!!
    Mu kirundi baca umugani ngo ” NTAGAPFUYE NTAGAKIRA” Kurera abana nicyo kintu cyambere gitwara ama cash menshi gusa biba une fois pour toutes so rero ikiza nuko aba techniciens turi nabo babonye aho bipfira baze kuhakosora kuko “appetit vient en mangeant” kandi ubushake burahari bwo kujyira icyo tujyeraho kandi we hope so kukohatangiye ingamba shya.
    so rero Ntawuvuka ngo ahite yuzura ingobyi!

  • Ariko Rwanyonga uramurenganya ,ibyo avuga nukuri kwambaye ubusa ,kandi les infrastructures c’est la base même nidushaka guha formation nziza nos jeunes ,ariko namuhumuriza kuko nkeka ko ariyo politique irimo no gukorwaho ubu,Ku mushahara wa Karekezi ndetse nabatoza ba APR ndetse na gestion des équipes de notre championnat en général ,c’est un aberration total ,les salaires d’APR FC pour un équipe sans aucune infrastructure… ,sinzi niba bagira na salle de musculation digne d’un de la 3ém division belge,kandi iyo urebye salaires ntaho duhuriye,ikibazo nuko imyaka ishira indi ikaza ibintu bigakomeza nta résultats ,à l’image y’amavubi nabanyekongo badutwara akayabo badusuzuguye pour qle résultat…. ? naho se za kiyovu na rayon sport zitangira nta bugdet ,nta faranga kuri compte ,kandi ntibibabuze gushaka abannyi mumahanga babemerera imishahara itabaho….seulement tujye tumenya gushima ibigenda neza les stages zirahenda malheureusement ni ngombwa ko zibaho ,nikintu twari dukwiye kwishimira,naho kuri championnant namakipe yayo je crois savoir que bazashyiraho direct technique bientôt uza dufasha kunonosora notre football de demain

  • ariko noneho twemere football ntiduhira dushaka twarebera ahandi turenganye bandi “meme si le lievre est ton ennemi il faut avouer qu’il court tres vite”umwarabu araturenze!

  • amavubi oyeeeetracyafite ikizere cyo kubona insinzi ntago turiheba biriya bitego ntago ari byo byadutera ubwoba. micho nawe ntago ari umwana kumukino wa algerie buriya abanjemo nkaba mbuyu,haruna,sina,nabandi bakinnyi erega barimo bakomeye.mwizamu hakaza ndori j.claude.amavubi mukomereze aho ariko mwitonde urugendo nirurerure.

  • Gutsinda no gutsindwa muri RUHAGO byose birashoboka;Ahubwo icyaba ikibazo ni ukutikosora igihe watsinzwe,ubwo rero ntawacira amavibi urwo gupfa ahubwo nibakosore ahari utubazo.

Comments are closed.

en_USEnglish