Digiqole ad

Amavubi: Umutoza yahamagaye abakinnyi 23 bazajya muri Maroc

 Amavubi: Umutoza yahamagaye abakinnyi 23 bazajya muri Maroc

Amavubi aheruka guhura na Ghana

Yitegura amarushanwa ya CHAN  azabera mu Rwanda mu ntangiriro za 2016,  n’indi mikino nyafurika iri imbere, Amavubi arajya i Rabat ho muri Maroc mu mwiherero w’iminsi 10. Abakinnyi 23 bazitabira uyu mwiherero umutoza yatangaje amazina yabo.

Amavubi aheruka guhura na Ghana
Amavubi aheruka guhura na Ghana

Muri ba myugariro, habayemo impinduka ku bari bahamagawe mu mikino iheruka kuko hiyongereyemo Tubanze James wa Rayon sports, harimo kandi na Abouba Sibomana ukinira Gor Mahia iherutse gutwara igikombe cya Shampiyona muri Kenya.

Abo hagati na ba rutahizamu nta mpinduka nini zabonetsemo, gusa umusore wa AS Kigali, Murengezi Rodrigue umaze gutsinda ibitego 4 mu mikino itatu gusa Shampiyona y’ikiciro cya mbere imaze yongewe muri uru rutonde.

Abakinnyi bakina hanze bari bitabiriye umukino wa Ghana bose ntibazagaragara muri uyu mwiherero.

Iyi kipe itozwa na Johnny McKinstry biteganyijwe ko izagera muri Maroc tariki 04 Ukwakira ikamarayo iminsi icumi mu myitozo n’imikino ya gicuti na Burkina Faso na Maroc cyangwa Tunisia.

Urutonde rw’abakinnyi bose hamwe bahamagawe

Abazamu: Eric Ndayishimiye (Rayon) na Olivier Kwizera (APR);

Abugarira: Michel Rusheshangoga (APR), Fitina Omborenga (Kiyovu), Abouba Sibomana (Gor Mahia, Kenya), Celestin Ndayishimiye (Mukura VS), Abdul Rwatubyaye (APR), Salomon Nirisarike (Sint Truiden, Belgium), Faustin Usengimana (APR) na James Tubane (Rayon Sports);

Abo hagati: Jean Baptista Mugiraneza (Azam, Tanzania), Yannick Mukunzi (APR), Djihad Bizimana (APR), Mohammed Mushimiyimana (Police), Haruna Niyonzima (Young Africans, Tanzania), Hegman Ngomirakiza (Police), Jean Claude Iranzi (APR), Innocent Habyarimana (Police), Jacques Tuyisenge (Police) na Murengezi Rodrigue (AS Kigali)

Abataha izamu: Quentin Rushenguziminega (Lausanne Sport, Swiss), Isaie Songa (Police), na Ernest Sugira (AS Kigali).

Quintin Rushenguziminega yahamagawe ku nshuro ye ya kabiri mu Amavubi
Quintin Rushenguziminega yahamagawe ku nshuro ye ya kabiri mu Amavubi
Emery Bayisenge ntabwo yahamagawe muri iyi kipe izajya mu mwiherero muri Maroc
Emery Bayisenge ntabwo yahamagawe muri iyi kipe izajya mu mwiherero muri Maroc
Ikipe y'ubushize ubwo yariho yitegura gukina na Ghana
Ikipe y’ubushize ubwo yariho yitegura gukina na Ghana

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Umutoza yibagiwe gutumira York Rafael wa southampton ufite ibikomoka mu Rwanda kandi yiteguye gukinira amavubi aramutse abisabwe nk,uko yabitangarije bwiza.com

  • emely yarakwiye kuzamo pe ntago nasalike yahuza na faustn nasalike yavunika cyane

  • Ariko niba atari ibanga abakinnyi nka Mwemere Nigirinshuti, Ndikukazi na Rashid Kalisa bazira iki ko nabny baagaze neza muri shampiyona, none se Kagere Meddie na Kipson bo barazira iki ko bakina hanze mbanza uru rutonde rutorwa n’abadepite nko muri Brazil

  • ariko kweri mwagiye mureba muri Kenya Uziko dusigaye tujya kureba umupira kubera kagere Kenya bakaduha amashyi Kuko mutamuhamagara please birambabaza

  • Ko bibagiwe Ndoli J Claude?

Comments are closed.

en_USEnglish