Digiqole ad

Amavubi mu gihirahiro, Elias Baby ashobora kutaza, Bokota nawe ati “ticket”

Amakuru agera k’UM– USEKE.COM ni uko kugeza ubu habura iminsi 4 ngo u Rwanda rukine na Cote d’Ivoire kuri uyu wa Gatandatu i Kigali, abakinnyi bari basigaye kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu kuza kwabo bigoranye.

Uzamukunda Elias Baby
Uzamukunda Elias Baby akinira AS Cannes

Umwe mu bakinnyi bari bategerejwe ni Elias Uzamukunda baby, rutahizamu w’ikipe ya AS Cannes mu Bufaransa, uyu mukinnyi ubwo yiteguraga gutaha mu Rwanda gukinira ikipe y’igihugu cye, ngo yasanze ibyangombwa afite byo kuba mu bufaransa byararangije igihe, bityo akaba ngo aramutse aje byagorana ko yasubira mu Bufaransa.

Uyu mukinnyi nubwo ari gushakisha uko yaza muRwanda,  amahirwe ni make cyane ko yaza gukina umukino w’Amavubi.

Undi mukinnyi ni Bokota Labama. Nubwo kuri uyu wa mbere i Gisenyi yasinya amasezerano y’imyaka 2 yo gukinira Rayon Sport, Bokota ntiyashatse guhita aza i Kigali ngo atarabona Amafaranga y’itike amuzana i Kigali, ava muri Congo.

Kalisa Mao, myugariro nawe utegerejwe ntabwo arabasha kuva muri Congo kuko ngo nawe itike y’indege itaramugeraho, naho Mbuyu Twite we bisa n’aho yanze kwirirwa agaruka mu mavubi kuko atigeze anavuga ko ashaka ticket yo kumuvana i Congo.

Aba bakinnyi uko ari batatu (Bokota, Baby na Kalisa Mao) bari kuza kwiyongera kuri Haruna Niyonzima na Patrick Mafisango bakina muri Tanzania bo bamaze kugera mu mavubi bagakora ikipe byibura ifite inararibonye, ariko bisa naho kuboneka kwabo nta mahirwe bifite.

Kugeza ubu Amavubi arishimira kugaruka kwa Jean Claude Iranzi wari wahagaritswe mu mukino uheruka u Rwanda rwakinaga n’Uburundi i Bujumbura. Gusa nanone Mugiraneza Jean Baptiste we yahaboneye ikarita itukura akaba atazakina na Cote d’Ivoire i Kigali.

Tubibutse ko u Rwanda ruri mu itsinda rya H, aho ruza ku mwanya wanyuma n’amanota atatu, rukaba nta mahirwe rugifite yo kujya mu gikombe cy’Africa cy’ibihugu2 kizabera muri Gabon na Guinea mu 2012.

UM– USEKE.COM

10 Comments

  • Muve ku bacanshuro mukinishe abana ba U 17. Agasuzuguro. Umuntu akagera i Rubavu agasubira i Goma ngo nimwishyure ticket iva Kinshasa? Ibi byose biterwa na FERWAFA idafite vision.

  • ariko, FERWAFA IGENGWA NANDE. Abantu batwicire umupira kweli. buretse ,ahh

  • ariko rero FERWAFA nidufashe bateze imbere abana b’abanyarwanda , naho ibi birakabije abacancuro no

  • jules kalisa na ferwafa ye nibegure

  • kabisa ibyo muvuze nukuri kwambaye ubusa

  • NYAMARA BARIYA BASORE BAFITE UKURI N´UBWO MUBITA ABAHASHYI. HARAGEZE NGO UMUNTU ATUNGWE N´IMIRIMO Y´AMABOKO YE CG AMAGURU CG IKINDI UKORESHA. IGIPINDI NTIGIHAGIJE NGO UBEHO. NABARIYA WITA ABAHASHYI WASANGA BAKURUSHA GUKUNDA IGIHUGU.

  • mwaganije ubucucu buriya mumanutse mukajya muntara ndavuga muturere ahahoze ari mumakomine ntimwwahasanga abana bafite vision kandi babanyarwanda bakunda urwanda mukareka gukomeza kwikururura kuri abo bacancuro? cyangwa nanwe nuko muba mufitemo inyungu? byose byicwa namwe anayobozi mureke gukunda amafaranga before love your country and the money will come after

  • icyo nababwira kuki abo bakinnyi ngo bava muri congo bakomeza gutera ibibazo nibafate abana baba nyarwanda barahari bashoboye icyo nakwifuriza abanyarwanda kuri uwo mikino bazitware neza

  • amavubi ni aba comediens beza kabisa..bakomeze batwisekereze…Ferwafa yo ntibaho ni abaryi beza cyane..nibakomeze birire

  • ariko ticket ubu koko yarabuze yo koherereza bariya batipe ubu se umuntu azaze kukazi batamutegeye ko numva ko no kubahemba bigora?
    ahhaaa., nzaba ndeba daaa

Comments are closed.

en_USEnglish