Digiqole ad

Amavubi 18 atarimo Ndoli na Djihad niyo ajya aguhangana na Ghana

 Amavubi 18 atarimo Ndoli na Djihad niyo ajya aguhangana na Ghana

Amavubi arahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kane

Amavubi atozwa na Jimmy Mulisa atangaje  urutonde rw’abakinnyi 18 bazakina na Ghana tariki 3 Nzeri 2016 mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Gabon 2017 (nubwo amahirwe y’u Rwanda yarangiye).

Amavubi arahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kane
Amavubi arahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kane

Mu bakinnyi 24 bari mu mwiherero w’Amavubi barimo kapiteni Haruna Niyonzima ukinira Yanga Africans, Jacques Tuyisenge wa Gor Mahia, Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa AZAM FC na Sugira Ernest wa AS Vita Club yo muri Congo, hagombaga gutoranywamo abakinnyi 18 bajya muri Ghana kuri uyu wa kane tariki 1 Nzeri 2016.

Abakinnyi Jimmy Mulisa na Mashami Vincent umwungirije bahisemo gusiga ni: Ndoli Jean Claude, Onesme Twizerimana ,Danny Usengimana , Bizimana Djihad, Butera Andew na Kayumba Soteri

Urutonde rw’abakinnyi 18 bazajya muri Ghana

Abazamu: Ndayishimiye Eric Bakame na Nzarora Marcel

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Ndayishimiye Celestin, Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Munezero Fiston na Herve Rugwiro

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste, Niyonzima Haruna, Hakizimana Muhadjiri, Niyonzima Ally, Yannick Mukunzi, Nshuti Dominique Savio na Innocent Habyarimana.

Abataha izamu: Tuyisenge Jacques na Sugira Ernest

Roben NGABO

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • KURI NJYE ABA BAKINA HANZE BARI KUBIHORERA CYANE KO NTAKINTU KININI DUHARANIRA UBU BAGAHA AMAHIRWE ABANDI BAKIZAMUKA.

Comments are closed.

en_USEnglish