Digiqole ad

Amategeko y’u Rwanda ntiyemera ubutinganyi – E.Kalisa

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo Eduard Kalisa avuga ko igihugu cy’u Rwanda kitemera ubutinganyi, yabibwiye abavuga rikijyana mu madini atandukanye mu Rwanda ubwo bari mu nyigo ya Politiki y’Umuco igiye kuzasohoka.

Kalisa Eduard, Umunyamabanga uhoraho muri Minispoc
Kalisa Eduard, Umunyamabanga uhoraho muri Minispoc

Benshi mu batanze ibitekerezo bagarutse ku byagiye byangiza umuco Nyarwanda aho bibanze ku rurimi ndetse n’ikibazo gihangayikisije isi cy’ababana bahuje ibitsina ubu kimeze nk’aho ari umwe mu mico mihahano.

Kalisa yagize ati “Buriya amategeko y’u Rwanda ntiyemera ubutinganyi, ndetse ntimukwiye kugira ubwoba ko niba hari ababyanga twe twabyemera. Igitutu cy’amahanga numva kitazatuma tugendera mu murongo w’ababyemera.”

Naho Ndayisenga Wilton ushinzwe uburezi mu Itorero ry’Abadventisti avuga ko Umuco wakwegerezwa abaturage mu kagali no mu murenge kuko iyo udafite ikiguhuza, Satani akiguha kuko ngo ubutinganyi ndetse n’ibiyobyabwenge biri gufata indi ntera.

Yagaye kandi uburyo inzego zifatirwamo ibyemezo zigira uruhare mu kwangiza ururimi cyane cyane.

Aha yagize ati “Natwe hano twaje kwiga kuri Politiki y’umuco ariko inshuro twarwishe ubu rumaze guhambwa.”

Yanengaga ko n’ubwo bigaga ku muco n’ururimi na bo ubwabo bagerageje kuvanga indimi ku buryo buhagije, cyane uwasobanuraga iyi Politiki.

Minisiteri y’Umuco na Siporo ndetse n’abo banyamadini bumvikanye ko umuco wavangiwe ndetse ufite ibibazo bikomeye. Gusa ngo ntiwacitse burundu kuko ucitse burundu abantu baba barapfuye bahagaze.

Ururimi na rwo rwarivanze

Byinshi mu byagarutsweho byaba byangiza umuco harimo ibiganiro bihuza inzego muri iki gihe hakifashishwa ururimi rw’Icyongereza, ndetse ko hari n’abavanga indimi bashaka kugaragaza ko baminuje amashuri.

Hatanzwe ibitekerezo by’uko Abanyeshuri bashishikarizwa gukora ubushakashatsi, ndetse bagaragaza impungenge y’uko u Rwanda ruri kwinjira mu miryango itandukanye.

Ubu u Rwanda rukaba ruhangayikishijwe n’imico mihahano igenda yinjira harimo kunywa ibiyobyabwenge, gucana inyuma ku bantu bashakanye, gutakaza ururimi n’ibindi.

Nubwo byose byagiye bizamba, ariko mu mpamvu zashyizeho Minisiteri y’Umuco harimo kubungabunga ibintu bikurikira: kubungabunga amateka, ubuhanzi bushingiye ku muco, ururimi, ubukerarugendo bushingiye ku muco, ishyinguranyandiko z’amateka no kwibuka jenoside.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko iryo jambo ubwaryo risobanura iki mu kinyarwanda ubutinganyi? biva gutingana se?yewe jye numva nabyita ubutiriganya kuko ndumva aribyo bijyanye none se gutingana byo niki?

  • ABANYAMERIKA BAZABEREKA KO MUTITEGEKA,IBYO MUVUGA KUBIVYGURUZAMUZABA BAMBERE.NGAHA AHO NDI MWENE KANYARWANDA.

    • pede

  • Burya rero icyo mutazi ni uko umuntu ari nk’undi. Mwaretse bakiberaho uko bashaka ko nubundi babikora bihishe??

    • eeeh bajye bihisha n ubundi kuko bazi ko ar uru koza soni puuuu!!!

  • Ntiwumva umuyobozi,ntiazabakange ngo batume mwemera amahano.

  • Uyu mugabo sinzi niba azi amategeko y’u Rwanda!
    U Rwanda nta tegeko ribuza ubutinganyi rihari. Muzanarebe ku makarita yaho abatinganyi baba byemewe, u Rwanda rurimo kabisa.
    Sinzi rero niba aba muri Minitere y’umuco atazi amategeko nkayo

  • Mu RWANDA ntacyo tubivugaho. Ntitubyemera, ntitunabihakana

  • Iyo ikintu kitagira itegeko rigihana kiba kemewe. Ngaho natubwire niba hari ingingo ya kangahe mu gitabo cy’amategeko ahana.
    Ubundi se ibibera munsi y’isibenge by’amazu wabigenzura ukabirangiza?
    Kubwanjye mbona ari bumwe mu buryo bwo kugabanya ubwiyongere bw’abaturage. Nonese abantu bakibyara kugera muri ba nyaminani, nyabyenda, macumi; nibo MINISITERI ishima rero!!! Minisiteri y’umuco ahubwo ikwiye nayo gufasha MINISANTE gukangurira abantu kugira umuco wo kubyara bake.

  • ariko muzatubarize u rwanda igice ruhagazemo,twemer ubutinganyi cyangwa ntitubwemera?ariko wasanga twarifashe da!intwererano z abazungu zizadukoresha ibyo tutifuza birababaje!!!!!

  • Abasobanukiwe n’ikinyarwanda batubwire aho amagambo “ubutinganyi” cg “gutingana” akomoka. Ndumva atari ikinyarwanda mwimerere, ahubwo yaturutse muri zimwe mu ndimi z’abaturanyi.

    • Soma bibiriya yera or holy Bible

  • uyu mugabo arabeshe ,ubanza yibwira ko ibyo yanga bihita bihinduka itegeko mugitabo cyamategeko y’u Rwanda!iri tegeko ntaririmo
    None akora muri minisitere atabizi!ejo azaba yinyuraguramo kumaradio,nibakwita umuswa ntuzavuge ngo baguhoye ubusa.

  • ariko rero sinzi niba abantu batumva batanabona, amateka yacu atandukanye nayabandi kuri iyi si, sinzi rero niba mubon o ko iki cyaba ikibazo cyo kuganiraho, mu rwanda turakifitiye byinshi biduhangayikishije bitubangamiye, ubu abadepite bajye kwicara munteko biga ngo TUREKE UMUGABO ARONGORE UNDI MU KIBUNO? imagine!!!! abanyarwanda barakikeneye icyambateza imbere,dufite abanayrwanda bari gutahuka bikigoye kubona aho kubashyira kugeza ubu , murabizi ko twe banyarwanda turiyongera ubutaka bwo nti buva aho buri , aho kwicara ngo turebe uko twagenza aba bavandimve nabo nabo babone intangiriro y’ubuzima mu rwanda , aho kwicara ngo turebe uko hafatwa ingamba zihamye z’ubushomeri buri kugenda bufata intera murubyiruko hashakirwa hamwe ingamba zihamye, intekondhingamategeko ijye kwica yiga KUBURYO BAKWEMERA UMUGABO KURONGORA MU KIBUNO MUGENZI WE! kugiti cyanjye aho bari nibarongorane mu BIBUNO nibasha bajombane mo ibiti ntawubabujije ndumva ntanuwubibabuza cg ngo abibahanire n’uburenganzira bwabo, ariko kuba abantu bakicara ngo hageyeho itegeko ryemerera UMUGABO KURONGORA UNDI MU KIBUNO , twaba tugeze aharindimuka

  • Ubutinganyi n’umuco mubi cyane udakwiye kuvugwa mugihugu cyacu,nawe se umugore guhuza igitsina nundi mugore, cyangwa umugabo hamwe nundi mugabo urunva ayo ataramahano ashobora gutuma igihugu kivumwa,ndetse tukaba twashyikirwa nibyorezo bibi kubera gukora amahano!

  • uyuy muco turawamaganye pe. nihagira n’ubihinf]gutsa sinzi icyo azaba ashaka, amahanga najyane ibyabo batazavaho bakaturisha nakatarika

  • ariko umuntu w’umugabo afata umwanya wo kwita ku bantu barongorana mu kibuno

  • AHAAAA!!! KURYAMANA N’IKINYARWANDA GUTINGANA N’URUHE RURIMI

  • Eee, ubwo namwe muraje mutubuze amahoro. mwari mu maze kabiri, ndi gay kd nzarinda pfa ndi gay. cyakora ndasaba abagay bagenzi bange kutiyandarika birirwa babyirata cg biyamamaza kuko byo nange nubwo nisanze ndiwe mba numva bimbangamiye nuko ntakundi nabigenza

Comments are closed.

en_USEnglish