Digiqole ad

Amasaha y’ibitaramo bigomba gutangiriraho akwiye kujya yubahirizwa- J.Habineza

 Amasaha y’ibitaramo bigomba gutangiriraho akwiye kujya yubahirizwa- J.Habineza

Joseph Habineza yari yaje mu gitaramo cya Kiss Daniel

Joseph Habineza wahoze ari minisitiri w’urubyiruko umuco na siporo, yasabye abahanzi nyarwanda cyangwa abategura ibitaramo kujya bagerageza kubahiriza amasaha baba bavuze ko ibitaramo biri butangirireho.

Joseph Habineza yari yaje mu gitaramo cya Kiss Daniel
Joseph Habineza yari yaje mu gitaramo cya Kiss Daniel

Avuga kandi ko ari nayo nzira yonyine yo gutuma abanyarwanda barushaho gukunda abahanzi babo ndetse n’ushaka kuba yabashyigikira akaba neza ko abo agiye gukorana nabo bubahiriza igihe aria bantu batica gahunda.

Atangaje aya magambo nyuma y’iminsi itari mike atakigaragara cyane mu bitaramo cyangwa se ahandi hantu hose ashobora kuba yahura n’itangazamakuru.

Bamwe bakaba bari banamaze iminsi bavuga ko kuva yakweguzwa ku mwanya wa minisitiri yahise yisubirira muri Nigeria dore ko mbere yo kugirawa minisitiri ariho yiberaga.

Ku wa gatandatu muri Serena Hotel Josph Habineza yagaragaye mu gitaramo cy’umuhanzi Kiss Daniel wo muri Nigeria yaje kwirebera imiririmbire ye.

Nyuma yo gutinda bikabije kw’umuhanzi Kiss Daniel kuza kuririmba, byatumye benshi mu bari bishyuye amafaranga yabo bahita bitahira kuko amasaha yari amaze gukura.

Byari biteganyijwe ko aza kuri stage saa ine ‘22h00’, aza kwiyizira mu rukerera saa munani z’ijoro ‘02h00’ abantu benshi bamaze kwitahira kubera kurambirwa.

Impamvu yateye uko gutinda, ni uko abantu bari bagiye kureba MissRwanda. Noneho abateguye icyo gitaramo bakomeza kumubuza kuza kuririmba.

Bityo nk’umuntu kandi wari unaniwe, yahise yigira mu cyumba yari yateguriwe ko ari buruhukiremo ahita yisinzirira.

Ariko ibi byose nti byatumye Bruce Melodie, Charly & Nina badashimisha abari aho. Ari nabo bavuzwe ko bashimishije abantu cyane barimo na Joseph Habineza washimye imiririmbire y’abo bahanzi.

Kiss Daniel nubwo yaje atinze kuririmba mu nsirimbo zitageze muri eshanu abantu barishimye
Kiss Daniel nubwo yaje atinze kuririmba mu nsirimbo zitageze muri eshanu abantu barishimye
Abari muri icyo gitaramo barakajwe n'amafaranga yabo batanze
Abari muri icyo gitaramo barakajwe n’amafaranga yabo batanze

Photos/Mugunga Evode/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish