Digiqole ad

Amakipe 4 azakina 1/2 cya CHAN yamenyekanye

 Amakipe 4 azakina 1/2 cya CHAN yamenyekanye

Guinea Conakry (yambaye umweru) ikomeje muri 1/2 isezereye Zambia yahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Amakipe ane (4) arimo atatu yo mu burengerazuba bwa Afurika yabonye itike ya ½ cy’igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu bihu byabo, CHAN 2016, irimo kubera mu Rwanda. Ibi bihugu ni Côte d’Ivoire, Mali, Guinea Conakry, na DR Congo.

Guinea Conakry (yambaye umweru) ikomeje muri 1/2 isezereye Zambia yahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.
Guinea Conakry (yambaye umweru) ikomeje muri 1/2 isezereye Zambia yahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Les Aigles du Mali, ikipe y’igihugu ya Mali yabonye tike ya ½ nyuma yo gusezerera Tunisia ku bitego 2-1 mu mukino wa ¼ wabereye kuri Stade ya Kigali, i Nyamirambo kuri iki Cyumweru. Abarabu babonye igitego cya mbere ku munota wa 14 w’umukino gitsinzswe na Mohamed Ali Monser.

Mu gice cya kabiri Mali yokeje igitutu Tunisia, byatumye ku munota wa 69 ibona penaliti, kuko umunya-Tunisia Zied Boughattas yakoze umupira mu rubuga rw’amahina, ihita yinjizwa neza na Aliou Dieng, banganya igitego 1-1.

Ku munota wa 81 Abdoulaye Diarra yaboneye Mali igitego cya kabiri, bityo iyobora umukino n’ibitego 2-1, ari nako uyu mukino waje kurangira, bityo Mali ikatisha itike ya ½ ya CHAN2016.

Igitego cya Mohamed Ali Monser 15 ntabwo cyari gihagije kuri Tunisia.
Igitego cya Mohamed Ali Monser 15 ntabwo cyari gihagije kuri Tunisia.

Umukino wakurikiyeho, Ikipe y’igihugu ya Guinea, Syli Nationale, yashoboye kubona itike ya ½ cya CHAN isezereye Zambia iyitsinze kuri penaliti 5-4, nyuma yaho iminota 120 y’umukino yarangiye banganya ubusa ku busa.

Uyu mukino wa ¼ wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, aho Zambia yazamutse iyoboye itsinda ‘D’ ryakiniraga kuri iki kibuga, yashakaga kugera muri ½ ku nshuro ya kabiri nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu 2009, mu gihe Guinea yabaye iya kabiri mu itsinda C yo yari inshuro ya mbere bagera muri ¼ cy’iri rushanwa.

Penaliti ya Zambia yahushijwe na Daut Musekwa mu gihe Abdul Aziz Musekwa ari we watsinze penaliti ya gatanu ya Guinea iyihesheje kugera muri ½ ku nshuro ya yo ya mbere yitabira CHAN.

Zambia ya Christopher Katongo (wanarase penaliti ya mbere) yasezerewe.
Zambia ya Christopher Katongo (wanarase penaliti ya mbere) yasezerewe.

Uko amakipe azahura muri 1/2:

Kuwa gatatu tariki 03 Gahyantare 2016, DR Congo izakina na Guinea;
Naho kuwa kane tariki 04 Gashyantare 2016, Mali ikine na Côte d’Ivoire.

Abdoulay Diarra wa Mali yagoye cyane Tunisia hagati
Abdoulay Diarra wa Mali yagoye cyane Tunisia hagati

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish