Digiqole ad

Amahoro Tennis Club yateguye imikino yo kwibohora

Amahoro Tennis Club yateguye irushanwa rya Tennis ry’umunsi wo Kwibohora kubufatanye na Banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD) rigomba kumara iminsi umunani ,ryatangiye tariki ya 28 Kamena rikazasozwa tariki ya 6 Nyakanga 2014.

Umuyobozi wa Amohoro Tennis Club, Twagiramungu Fabien
Umuyobozi wa Amohoro Tennis Club, Twagiramungu Fabien

Umuyobozi wa Amahoro Tennis Club,Twagiramungu Fabien avuga ko iri rushanwa ari umwihariko w’iyi kipe ari na yo mpamvu aribo baritegura aho kugira ngo Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ribe ariryo riritegura.

Twagiramungu yagize ati “Uyu ni umwihariko wacu nk’ikipe gusa federasiyo na yo igira ibikorwa byayo kandi kongera amarushanwa nabyo bituma umukino wacu utera imbere.”

Twagiramungu akomeza avuga ko iri rushanwa rizakinwa mu byiciro bitatu ; ababigize umwuga bakina umwe kuri umwe mu bagabo n’abagore cyangwa bafatanyije ari babiri, abakina byo kwishimisha n’abana bakiri bato.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryatangiye gukinwa mu mwaka wa 2010, rizitabirwa n’amakipe 7 yo mu Rwanda harimo abiri ya Nyarutarama, Kanombe Tennis Club, Ikipe ya Cercle Sportif de Kigali, Huye Tennis Club, Rubavu Tennis Club ndetse na Musanze Tennis Club.

Iyimikino yo kwibohora igiye gukinwa ku nshuro ya kane, mu 2010 ritangira gukinwa ryatwawe na Gasigwa Jean Claude ndetse no mu 2011 araryisubiza mu gihe iriheruka ryegukanwe na Habiyambere Dieudonné.

NKURUNZIZA Jean Paul
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish