Digiqole ad

Alain Juppé ati : « nzashyigikira Sarkozy nta rwikekwe »

Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa Alain Juppé kuri uyu wa kane nimugoroba, yatangaje ko azashyigikira Nicolas Sarkozy ku mwanya wo kongera kuyobora Ubufaransa mu 2012, niba uyu yiyamamaje.

Sarkozy na Juppé
Sarkozy na Juppé

Mu kiganiro cya Television ya France 2 kitwa «Des paroles et des actes», Juppé yavuze ko nta rwikekwe cyangwa kunyura ku ruhande yiteguye gufatanya na Sarkozy nanone.

Nubwo yari yabaye nkutinda kubyemeza dore ko yabicaga kuruhande, amakuru ya Liberation.fr avuga ko ibi yabyemeje ashize amanga mu mpera z’iki kiganiro yari yatumiwemo.

Uyu mugabo wabaye President wambere w’ishyaka UMP, yari ahuriyeho na Sarkozy na Jacques Chirac, abajijwe niba we atarota kuba yaba muri Champs Elysées umunsi umwe (kuba President w’Ubufaransa) yagize ati : « Simbitekereza ubu, ariko rimwe na rimwe habaho gutungurana »

Mu myaka ya 2002-2004, ubwo Allain Juppé yari president wa Union pour un mouvement populaire(UMP) yaziranaga cyane na Sarkozy bari barihuriyemo. Aba bagabo kandi ngo n’ubusanzwe ntibagira imyumvire cyangwa imigenzereze (temperements) imwe, ndetse bagiye bashyamirana kenshi muri Poliki kuva bamenyana mu myaka 30 ishize.

Alain Juppé,66, ngo yaba ariyo mpamvu yatangaje ati : « Nzashyigikira Sarkozy nta rwikekwe, atware Ubufaransa mu kerekezo yihaye »

Juppé asoza yaje kuvuga ati : « Mfite inzozi »  bamubajije izo arizo yanga kugira icyo atangaza.

Alain Juppé mu kiganiro "Des Paroles et des Actes" cya France 2 TV/ Photo Internet
Alain Juppé mu kiganiro "Des Paroles et des Actes" cya France 2 TV/ Photo Internet

Uyu mugabo wayoboye Ministeri nyinshi mu Bufaransa, akaba kandi umwe mu banyapolitiki bayirambyemo mu Bufaransa, Allain Marie Juppé ntajya imbizi na Leta y’u Rwanda, aho imushinja gufatanya na Leta yakoze Genocide yakorewe abatutsi, ubwo yari Ministre w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu 1993-1995 mu Bufaransa.

Ndetse ubwo President Kagame aherutse gusura Ubufaransa Allain Juppé yavuye mu Bufaransa, benshi bemeza ko yashatse impamvu yatuma atabonana na President Kagame w’u Rwanda.

Kugeza ubu Juppé avuga ko Gouvernement yarimo icyo gihe nta ruhare na mba yagize muri Genocide mu Rwanda.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • muri politiki hashyirwa imbere inyungu nta bucuti bubaho cyangwa kwangana,byose biterwa n’ikigenderewe

Comments are closed.

en_USEnglish