Digiqole ad

Airtel ubu ni iya gatatu ku isi mu ma kompanyi y’Itumanaho rya Telefoni Ngendanwa

 Airtel ubu ni iya gatatu ku isi mu ma kompanyi y’Itumanaho rya Telefoni Ngendanwa

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Teddy Bhullar

Kuri uyu wa 30 Kamena; ubuyobozi bwa Airtel mu Rwanda bwagaragaje umurongo iyi sositeyi y’itumanaho ihagazemo ubu iza ku mwanya wa gatatu mu kugira abafatabuguzi benshi ugereranyije n’andi ma kompanyi akora ubucuruzi bw’itumanaho ku isi.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Teddy Bhullar
Umuyobozi wa Airtel Rwanda Teddy Bhullar

Nk’uko bigaragazwa n’imibare yashyizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe iby’itumanaho rya Telefoni; WCIS; Airtel yazamutseho umwanya umwe ku  rutonde rw’amakompanyi akora ubucuruzi bwa serivisi z’itumanaho.

Airtel iza ku mwanya wa gatatu; ikaba ifite Abafatabuguzi bakoresha itumanaho rya Telefoni bagera kuri Miliyoni 303.

Umuyobozi mukuru w’iyi sosiyeti ku isi; Sunir Bharti Mittal yavuze ko ibi ari ibyo kwishimira; ati “ iyi ni intambwe ifatika duteye mu rugendo rwacu nka Airtel kandi birashimangira imbaraga za business yacu n’izina tumaze kubaka rikunzwe n’abakiliya bacu mu bihugu 20 dukoreramo.

Ubu turakomeza kwagura  ibikorwa byacu ku ruhando mpuzamahanga mu bice bitandukanye ndetse duharanire ko serivisi zacu zikomeza kunogera buri mukiliya wacu, ndakeka iyi ari ntambwe itagererenywa.”

Yaboneyeho no gushimira abakozi b’iyi sosoyeti ndetse n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje kuyitera ingabo mu bitugu babicishije mu gukoresha umurongo wabo na interineti yo kuri telefoni.

Ihuzanzira cyangwa “Network” rya Airtel kuri Telefoni rishobora kugera ku bantu bakabakaba miliyari 1.82 mu bihugu 20 iyi sosiyeti ikoreramo.

Ku mugabane wa Afurika; ifatabuguzi rya Interineti ry’iyi sosiyeti ya Airtel niryo riza ku isonga. Ikaba ikoresha serivisi za 2G na 3G. naho  ku bijyanye na Airtel Money ikaba ikoreshwa mu bihugu 17 byo ku mugabane wa Afurika.

Airtel Money ni uburyo buza ku isonga mu kwihutisha serivisi z’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika. Mu Rwanda; mu myaka itatu ishize abafatabuguzi biyandikishije muri Airtel Money bageze kuri 70% mu bakoresha itumanaho rya Airtel.

Umuyobozi wa Airtel mu Rwanda; Teddy Bhullar yongeye kwemeza ubushake iyi sosiyeti ifite bwo gukorera mu Rwanda aho yavuze ko batazahwema korohereza abakiliya babo itumanaho ryo guhamaragana.

Airtel yatangiye ibikorwa byayo mu Ugushyingo; 1995, itangirira mu mujyi wa New Delhi ho mu Buhindi; muri iki gihe imaze ikora yakomeje kwagura ibikorwa byayo hiryo no hino ku isi ari nako yagura isoko muri serivisi zitandukanye.

Iyi sosiyeti kandi, ifite intego zo korohereza abayikoresha kunongerwa n’ibiciro byayo biciriritse ndetse serivisi bahabwa zikaba zinoze zinihuta.

Airtel ni Kompanyi y’itumanaho ikorera mu bihugu 20 byo ku migabane ya Afurika na Asia; ikaba ifite ikicaro gikuru I Delhi mu Buhindi. Zimwe muri Serivisi itanga harimo itumanaho rya Interineti rikoresha 2G na 3G; ikaba icuruza Telefoni ngendanwa; serivisi za Telefone zitagendanwa no kohererezanya amafaranga hifashishijwe telefoni. Muri kwezi kwa Mata k’uyu mwaka ikaba yarigeze ku bafatabuguzi bagera kuri miliyoni 303.

1 Comment

  • turayemera arko ishyireho nuburyo umuntu abona bandle balance! mugihe abikeneye!

Comments are closed.

en_USEnglish