Digiqole ad

Ahaari umwanda ukabije muri Stade ya Muhanga ubu ‘wahanywera amata’

 Ahaari umwanda ukabije muri Stade ya Muhanga ubu ‘wahanywera amata’

Ku muryango hari umwanda ukabije ubu watambuka

Umwanda ukabije mu bwiherero bwa stade ya Muhanga wagaragaye ubwo hakinirwaga umukino wa AS Kigali na Rayon Sports abaje kuwureba bakabura aho bikinga. Ku mukino wahabereye kuri uyu wa gatatu wa Rayon Sports na Sunrise, imisarane yari yuzuye umwanda w’igihe kinini yakorewe isuku idasanzwe.

Ugihinguka ku bwiherero wahitaga utungurwa n'isuku yari ihari
Ugihinguka ku bwiherero wahitaga utungurwa n’isuku yari ihari

Mu bwiherero rusange bw’abafana n’abashyitsi bakomeye muri stade ya Muhanga hari umwanda ukabije kuko ngo nta mazi muri stade ahari nk’uko abakora isuku icyo gihe babibwiye Umuseke.

Ubusanzwe amafaranga angana na 10% ku yishujwe ku bibuga by’umupira agenerwa Akarere ngo avanwemo akora isuku ku bibuga.

Bishobora kuba aribyo byubahirijwe ubu kuko kuri uyu wa gatatu ku mukino wahuzaga Rayon Sports na Sunrise uwajyaga mu bwiherero wese yatangazwaga n’isuku ahasanze akurikije umwanda wari uhari ubushize.

Umwe mu bafana ati “Bizajya bikorwa ari kuko byasohotse mu binyamakuru?! Ubu ko hasa neza barabona bitwaye iki? cyangwa bisaba iki kidasanzwe.”

Abafana bavuga ko isuku iri mu bwiherero bwa stade ya Muhanga ubu ari yo ikwiye kuranga ubundi bwiherero buri ahantu hose hahurira abantu benshi mu Rwanda. N’abaturage ubwabo babigizemo uruhare mu kuyibungabunga.

Ahahurira abantu benshi haba hakeneye isuku ihagije. Aha ni kuri uyu wa gatatu i Muhanga Rayon ikina na Sunrise
Ahahurira abantu benshi haba hakeneye isuku ihagije. Aha ni kuri uyu wa gatatu i Muhanga Rayon ikina na Sunrise FC
Ku muryango hari umwanda ukabije ubu watambuka
Ku muryango hari umwanda ukabije ubu watambuka
Aha hose hari huzuye umwanda
Aha hose hari huzuye umwanda
N'aho kwihagarika hari umwanda ukabije ariko ubu harasa neza cyane
N’aho kwihagarika hari umwanda ukabije ariko ubu harasa neza cyane
Toilette ntawageragamo kubera kuzura umwanda, ubu ni ubwiherero bukwiriye
Toilette ntawageragamo kubera kuzura umwanda, ubu ni ubwiherero bukwiriye

Photos/JP Nkurunziza/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • to one side , ilike it ko itangazamakuru ritumahari ibyagoramye bigororwabut stil on theother handbikanter imoungenge , ……!!!! Ese bizajya bisaza press ibanza ikabonaaho bitagenda neza kugira ngo bikosoke , …….!

    Es ubwo nk iyo za Buzinganjwiri aho bitazorohera umunyamakuru w umuseke kuhagera ibyaho bikocamyebizakemuka gute , ….?

    N wé big up ku Umuseke kuko s ubwa mbere mukora “ubuvugizi” bugacya byakosowe

  • Ndumiwe kweri, ngo ”wahanywera amata’. None se isuku uko yaba ingana kose umuntu yanywera muri toilette koko????

    • Robert ,iyi ni imvugo isanzwe mu kinyarwanda ivuga ahantu hasukuye

  • Uyu munyamakuru ari more than primaire, wowe uwagushyira muri toilette wahanywera amata? Hariya hasa kuriya uretse n’amata buriya amazi wahanywera kweli?Ukwiye ingando

  • Byari byambabaje!

  • Dore aho bayomoye hasigaye inkovu!!!

  • Reka reka. Nta soni koko muri toillette wahanywera amata kweli?? Ese niba wayahanywera wibwira ko n’abandi babishobora? Nta soni koko? ibyo byerekana ko baguhaye amafaranga ngo ubatake noneho kuko kuba bahakoze ntibyari inkuru kuko byari inshingano zabo.

  • Ubu se wa munyamakuru we, koko hariya hantu niho wemeza ko hanywerwa amata koko?ufite sentiment nyinshi kdi niba baranaguhaye akantu rwose wakoresheje style itajyanye.
    Gukora isuku hariya ni inshingano ujye ureka gusigiriza bigeze hariya rwose!

Comments are closed.

en_USEnglish