Digiqole ad

Agathon Rwasa yatorewe kuba V/Perezida w’Inteko y’u Burundi

 Agathon Rwasa yatorewe kuba V/Perezida w’Inteko y’u Burundi

Agathon Rwasa wo mu batavuga rumwe na Leta yatorewe kuba V/Perezida w’Inteko

Kuri uyu wa 30 Nyakanga, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yatoye Pascal Nyabenda, perezida w’Ishyaka CNDD-FDD kuba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, inatora ku mwanya wa Visi Perezida Agathon Rwasa watowe n’amajwi 108/112 nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Esdras Ndikumana uri i Bujumbura.

Agathon Rwasa (ibumoso) na Pascal Nyabenda bamaze gutorwa
Agathon Rwasa (ibumoso) na Pascal Nyabenda bamaze gutorwa. Photo by E.Ndikumana

Agathon Rwasa wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta FNL aherutse kuba uwa kabiri mu majwi y’amatora y’umukuru w’igihugu aherutse mu Burundi akurikiye Pierre Nkurunziza.

Rwasa yibukwa cyane nk’utavuga rumwe na Leta washinjwe guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse mu 2010 akajya mu bwihisho ahatazwo kugeza agarutse mu 2013.

Nubwo afatwa nk’utavuga rumwe n’ubutegetsi, ubu abo kuri urwo ruhande bamushinja ko yamaze kujya ku ruhande rwa Perezida Nkurunziza yemerewe imyanya mu buyobozi. Ndetse ngo niyo mpamvu aherutse kwitabira Inteko rusange y’Abadepite ya mbere nyuma y’amatora ya Perezida.

Gusa we avuga ko atavuye muri ‘opposition’ ngo ajye ku ruhande rwa Nkurunziza, ahubwo ngo yagiye mu mirimo y’Inteko kubwo kwanga gutenguha abaturage bamutoye ngo abahagararire mu Nteko.

Agathon Rwasa wo mu batavuga rumwe na Leta yatorewe kuba V/Perezida w'Inteko
Agathon Rwasa wo mu batavuga rumwe na Leta yatorewe kuba V/Perezida w’Inteko

Agathon Rwasa ni inde?

Mu 1993 ishyaka UPRONA rya Pierre Buyoya ryahiritse ku  butegetsi ku ngufu za gisirikare ishyaka rya FRODEBU rya Melchior Ndadaye ryari ryatsinze amatora yo mu kwa gatandatu 1993, intambara iteruye mu gihugu yahise itangira, imitwe y’inyeshyamba ya FNL na CNDD-FDD ni yo yavuzwe cyane.

Ahagana mu 2002 Agathon Rwasa yaje gufata ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za FNL, zashinjwaga ubwicanyi ahatandukanye mu gihugu.

Azwi nk’umurwanyi cyane ku rugamba barwanaga n’ingabo za Leta, ari na byo byamuhesheje kuyobora FNL nyuma y’urupfu rwa Nibayubahe Sylvestre wayoboraga abarwanyi ba FNL.

Agathon Rwasa na FNL bavuzwe cyane mu bwicanyi bw’abari mu modoka yitwaga Titanic Express yavaga i Kigali yerekeza i Bujumbura hari mu Ukuboza 2000, Rwasa na FNL kandi bongeye kuvugwa mu bwicanyi bwakorewe Abanyamurenge i Gatumba mu kwezi kwa munani 2004.

Uyu mugabo ubu ngo ‘wavutse bushya’, yamaze igihe kinini ashakishwa n’ubutabera yihishahisha mu byaro mu Burundi aho isyaka rye ryari rishyigikiwe.

Mu kwezi kwa Kanama 2013, Agathon Rwasa yaje kugaruka i Bujumbura avuye mu bwihisho yari amazemo imyaka itatu. Ahita atangaza ko aje agamije kwiyamamariza kuyobora u Burundi mu 2015.

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Abanyamurenge binzira karengane yishe bazamuhagama amaherezo bitinde bitebuke.

    • @Kanuma, ngiye kukubwira ibintu bigushengura ariko rero mu Burundi niko bimeze kuva kera, nta muco wo guhana bagira.Reba muri 1972 abahutu bishwe wigeze ubona haruhanwa? reka, reba muri 1993 Perezida Ndadaye yarishwe abategetsi baricwa abandi bakwirwa imishwaro wigeze ubona harumuntu uhanwa? Ndagushyigikiye ariko nubona ntacyo bigezeho uzamenye impamvu.

  • Rwasa numuntu wumugabo wanze gushora abanyagihugu mu ntambara kuko azineza ko intambara isenya.Arasobanutse rwose nahureke za njiji ngo ni Niyombare n’abambari be bashukwa maze bakishora mumanyanga.Ahubwo batanga manda muri interpol zo kabafata ahobihishe hose.

  • Mukosore aho mwanditse muti:Mu 1993 ishyaka UPRONA rya Pierre Buyoya ryahiritse ku butegetsi ku ngufu za gisirikare ishyaka rya FRODEBU rya Melchior Ndadaye ryari ryatsinze amatora yo mu kwa gatandatu 1993.Mwandikeko Ndadaye yishwe nishyaka rya Uprona rya Buyoya.

  • Byose na macumu y’inda nini zabarenze erega

  • Ahaaa!Nkurunziza arakiyoboye da!babantu se birirwaga mumuhanda se ra!?

  • Nyina ubyara les bantu erega nu mwe !!!!

    Inda nsa nta kirazira apfa kubona icyo aroha mu nda basiiii

    Nti bitangaje !!

    • @Mubaraka, Ubyara les nilotiques se we ameze gute?

  • abadepite burwanda bagiye kugurisha abanyarwanda ESE ingingo 101 mwayitoye mutayibona kuberiki mutatubwiye ingingo 193 habure habure numwe uyihakana koko

    • Ubu se nkawe uzanyemo ibyu urwanda ute kandi? baravuga abarundi uti abadepite bi irwanda. wapfanye agahinda kawe ariko ntuvange ibintu.

  • Nge Ndumva ahubwo Agathon Rwasa ari umwanya abonye kugirango abe umuvugizi w’abarundi bifuza impinduka. Ese mwibwirako iyo aza kuguma muri opposition nta position afite mubuyobozi nubundi yafatwa kuri gucurangira abahetsi gusa kuba ari Vice-President bizatuma abangamira imwe mumishinga iha Nkurunziza kuguma kubutegetsi. Ikindi akomeza gukorana hafi n’abaturage kuburyo mumatora ya 2020 agahita nawe akiyobora abayoboke ba Amizero y’abarundi nibakomeze bamushyigikire kuko ni intwari azabibereka peeh.

  • Yabaye se imitwe ya Nkurunziza na Agathon kuko bahuriye kuri za ideologies zabo zipfuye zo kurimbura abatutsi. Batitse imitwe ngo yishyire muri opposition ngo abeshye ko amurwanya kandi byahe ari gukorana mumugambi umwe mumayeri yabo. Ntubona se ko anamwiyegereje? Ngo bajye bapangana hafi na hafi? Nkurunziza se siwe wanamusabye ngo ave mu bwihisho iyo mubyaro aze azikinire mu murwa mukuru wa Bujumbura ashaka kumusunika muri politique? Babigezehoooo!!! Ahubwo mubakurikiranire hafi na hafi imitwe yabo irazwi. Aba bagabo bari très dangereux, veillez beaucoup sur eux et leurs autres parteneurs. Aux bons entendeurs, salut!!!

  • @Rutagengwa wowe urinde wokubuza umuntu kugaragaza ibitekerezo bye?nawe wavuga ibyushaka ukareka ubwo burere bucye bwawe.

  • Yewega Rutagengwa, ntiwikome “Kabeho”, dore ko mwanga ubangira inama cga ubabwiza ukuri. None mu by’ukuri, uzanyemo aba Dépites b’u Rwanda kdi turi kuba Prezida b’amashyaka n’abaprezida bayo harimo n’abahinduwe aba Députés mu Burundi, uzanyemo iby’uRwanda ute koko. Nibyo rero yakubazaga ko watandukiriye. Ne mélanges pas les choux et les fleurs, Gutandukira bibi.

  • NDAKOSOYE Nashatse kuvuga “Kameya na Kabayiza bavuga ibiri à travers” aho navuze nibeshye ngo __Yewega Rutagengwa kdi nashatse kuvuga KAMEYA na KABAYIZA bavuga bazanamo uRwanda cga ba Nilotiques nkabimwe byo kwa Kinani muri 1994. (See preceding above email from Neemito).

    Dear Rutagengwa, I’m sorry for my mistake in saying yr name instead.

  • @ KAMEYA

    abyara abantu bazima basobanutse mu gihagararo mu migirire mu gufata ibyemezo bihamye.

    Ex: jyu rora u Rwanda rwa none uko rukataje muri domaine zose !!!
    Ex : hindukira urore ahari les bantus mu aturanyi Zaire, Burundi byapfuye byoseeee ibyabo nu gutema amajosi gutura mu bisogororo kurya buziza ibifu byashira bakica abantu

Comments are closed.

en_USEnglish