Digiqole ad

Agashya: Umuhanzi Babbly hejuru y’imodoka

Uyu musore umenyerewe cyane mu njyana ya Hip Hop yagaragaye kuri uyu wa gatatu mu mujyi wa Kigali yicaye ku modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ariko yicaye inyuma hejuru.

Babbly hejuru y'imodoka
Babbly hejuru y'imodoka

Ntibisanzwe ko muri iki gihe ubona abantu bicaye kuri iki gice cy’imodoka, uzasanga ari abagiye gushyingura, kubaka cyangwa se abari mu makwe n’abava kureba imipira.

Ku muhanzi utangiye kumenyekana mu Rwanda nka Babbly byatunguye benshi ku mubona hejuru y’imodoka. Bamwe bati ni “Panda Gali” imutwaye, abandi bati umenya ari iya se, kuki se yamushyize inyuma n’ibindi.

Kuri telephone ye igendanwa, uyu musore ngo ubusanzwe utigora (utijena) mu buzima bwe ati:”Njyewe nari muri Gahunda z’akazi mu modoka, hanyuma haza abantu bakuru, mu cyubahiro mbagomba rero sinari kwicara bo ngo bajye hejuru nabahagurukiye njye nk’umusore njya inyuma

Nguko uko Babbly yagaragaye hejuru y’imodoka hafi y’aho bita kwa RUBANGURA rwagati mu mujyi wa Kigali.

Benshi bagizengno ni Panda Gali imutwaye/Photo Plaisir

Plaisir Muzogeye

Umuseke.com

18 Comments

  • hahahah sha ndabemeye muri aba paparazi kweli gusa uyu mutype nawe ndamushimye cyane kuko atazana ibyo kwiyemera nkabo dusanzwe tuzi ahubwo natugezeho izo ngoma ze twumve …

  • Aliko mwabaye mute? Ibintu byose mubyibazaho? None se ikimwaye ko umuntu aba hejuru y’imudoka imbere huzuye abandi bantu ni iki? Mujye mubanza mutekereze, kandi ntimugahite mutekereza ibibi. Keretse rero niba mwari mugamije kwamamaza Babby uyu n’aho ubundi nta kidasanzwe mbonyemo

  • Ahubwo agira ikinyabipfura ndetse ni umuntu w’umugabo!!Ufite indangagaciro z’ abanyarwanda musore!!cong a lot! Ubwo abiyise abasirimu baraguseka,nawe ubaseke man!!!!

  • ibi ni ibintu bisanzwe kwicara ku mudok inyuma,kuki se abicara kuri moto bo bitagira abo bitera kwibaza?

  • ibi bibere n’abandi biyita abajeune bakanga kwimukira abantu bakuru, iyi niyo ndero iranga umwana nyakuri w’umunyarwanda

  • yaba nawe yari mu mudoka inyuma!abo twirirwa dukubitana imitego mu marstora ya mukubite umwice kuri self service ya 200 bo si abasitari?ahubwo uyu ni umuhatari!!

  • Uretse no kuba yarabasobanuriye ko yabikoreye kubaha abantu bagombaga icyubahiro nk’ umunyarwanda ugifite umuco munyarwanda, ubundi nta n’ ikidasanzwe yakoze. kwicara ku modoka isa neza nk’iriya ahantu mu muhanda utagira ivumbi kandi wubashya abandi nta kidasanzwe njye mbibonamo. Njye mwifurije kuzahorana ikinyabupfura yagaragaje no kudatatira umuco munyarwanda.

  • erega abanyarwanda barashubijwe uzi ko bihugu bimwe bidukikije iriya modoka batayibona ngo byibuze bicare hariya. usanga babyigana kuri pickup n’ibintu

  • NGE NTI WAGIZE NEZA KUKO WAMENYEKANYE CYANE NKANGE SINARI NKUZI ARIKO NDAKUMENYE KANDI MENYEKO WICISHA BUGUFI.so abandi bahanzi ntibazakwanduze kuraje

  • Ubundi se uyu muhungu ni nde?

  • ikigaragara nuko uwamufotoye bahuje amaso uyu nawe akabura uko abigenza arareba nkushaka guhita asimbuka ariko vraiment nta kimwaro kirimo rwose ndetse ibyo wakoze ni ibintu bya kigabo cyane courage

  • ubundi mubihugu byateye imbere ntamuntu ugenda inyuma, kuko bagufashe wariha amande

  • nyamara aka ka web kari kubizamo neza! Nonese babuli uyu ntahaye abandi urugero? Cyane ko ngo anarapa, kandi numvango abandi baraperi ni ba ntunkoreho! Nuko sha Babbli urakagabo

  • this is a good example for all singers hee!!!

  • ahaaaaaaaaaaaa.arayibona we abandi se?

  • umuco wo kwicisha bugufi mu basitari urakenewe kuko nabo n abantu kandi baba muri societe njye ndumva atar igitangaza kwimukira abakuze ukicara inyuma ko hari abamuseka byananiye se kubaha.

  • icyinyabupfura.com

  • ikidasanzwe niki?kwicara inyuma nikosa?cg nicyaha ku muraperi?nange nabikora

Comments are closed.

en_USEnglish