Digiqole ad

Africa ikeneye kwiyobora ubwayo – Perezida Talon na Kagame

 Africa ikeneye kwiyobora ubwayo –  Perezida Talon na Kagame

Parerezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Benin Patrice Talon bagaragaje ko Africa ikeneye kwiyobora ubwayo biturutse ku bushake bw’abaturage, aha basubizaga ikibazo cyo guhindura itegeko nshinga mu Rwanda.

Perezida Patrice Talon na Paul Kagame Kagame basubiza ibibazo by'abanyamakuru
Perezida Patrice Talon na Paul Kagame Kagame basubiza ibibazo by’abanyamakuru

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu rwa Perezida Patrice Talon uheruka gutorerwa kuyobora Benin, abakuru b’ibihugu bombi bahurije ku kuba Africa igomba kwiyobora biturutse ku bushake bw’ibyo abaturage bashaka n’icyizere bafitiye ubuyobozi.

Abaperezida bombi basubije ku kibazo cy’umunyamakuru wari ubajije impamvu Perezida Talon yaza kwigira Demokarasi ku Rwanda kandi ari igihugu cyahinduyse itegeko nshinga ngo Perezida Kagame azongere kwiyamamaza.

Perezida wa Benin Patrice Talon kuri iki kibazo ati “Ngomba gusubiza nta soni, umuryango w’abantu bitewe n’aho bari bahura n’ibibazo by’ubuzima, ibyo bakenera n’ibibazo byo kwiyobora bitewe n’uko babayeho, amateka banyuzemo, ibyo ni ibintu, abaturage, umuryango w’abantu ukora amategeko…

Ndasubiramo  igisubizo cyanjye, umuryango w’abantu, umuntu, utari inyamaswa ahubwo inyamaswa itekereza, bitewe n’igihe, bitewe n’akarere arimo, n’amateka ye, n’ubuzima abamo, igihe akeneye gukora ku itegeko uko gushaka bishyiraho impamvu zifatika no guhitamo amategeko agenga aho hantu, ubuzima bwa rusange.

Igifite agaciro cyane ubu muri Benin si cyo byanga bikunze gifite agaciro cyane mu Bushinwa, si na cyo gifite agaciro cyane muri Libiya, si na cyo gifite agaciro cyane muri Espagne ubu, si na cyo gifite agaciro cyane mu Rwanda. Amategeko agenga ahantu n’abantu, itegeko ry’ibanze, Itegeko nshinga uko rikora ni ihuriro ry’impamvu zihari zituma igihe cyose, abaturage barebera abandi bicara bakareba bagasaba ko haba impinduka, icyangombwa ni uko impinduka ziba zigamije guhindura imibereho ikaba myiza, zikaba zigamije gushyiraho ubuzima bunogera abantu bari aho.”

Perezida Talon yavuze ko niba abantu bumva ko hari inzira zashyizweho ziri mu mutwe w’abantu ko hari amabwiriza agomba kubahirizwa mu miyoborere ku isi hose, ngo icyo gihe bitera ibibazo bikomeye.

Ati “Hari ibibazo ubu Africa ihanganye na byo muzi ko ibihugu bimwe byasenywe mu nyungu, sinzi niba navuga ko ari iz’ibitekerezo, cyangwa inyungu gusa, cyangwa kuba intangarugero, ubu byaduteje ibibazo bikomeye cyane ku buzima bwiza. Igihe cyose mbere yo gufata icyemezo cyo kubwira abantu, hagomba kubaho guca bugufi, bitewe n’ibyo bintu byose nari navuze, ni yo mpamvu, muri Benin hashyizweho Inama yo kuyobora igihugu mu 1990 twabaye intangarugero nyuma y’imyaka icumi, nibaza ko bikwiye ko urwo rugero harimo ibyavugururwa, kuko hakenewe kunozwa bimwe…

Ndavuga ko manda ishobora kuba imyaka 10, 20, 30 iyo ari yo yose, ariko ntibikwiye ko niba abantu bagutoye, muri Benin, mu gihe akimara kurahirira kuyobora, arazwa inshinga na za mpamvu zose z’imiyoborere, kongera kwirebera uko azongera gutorwa wenyine gusa, ibyo binyuranyije n’imiyoborere myiza no kuyobora igihugu mu nyunga zigamije iterambere.

Jyewe mvuye mu bijyanye n’ishoramari, sinzi neza ibya politiki, ariko sinzahinduka, navuze mu kiganiro n’abanyamakuru ko Benin yageze ku rwego aho Ubwami buruta uko imiyoborere yari imeze mu gihugu cyanjye, ni yo mpamvu mvuga ngo birakwiye ko mpindura uko imitegekere yari imeze kuko igihe cyo kuzana demokarasi mu gihugu cyarageze.”

Perezida Talon na Kagame bitegura gutangira ikiganiro n'abanyamakuru
Perezida Talon na Kagame bitegura gutangira ikiganiro n’abanyamakuru

 

Kagame ati ‘Nibaza niba ibihugu by’Uburayi hari uburenganzira bifite Africa itagira’

Parezida Paul Kagame w’u Rwanda utashyize amakenga umunyamakuru wa RFI wabajije iki kibazo, kuko ngo n’ubundi asanzwe akibaza kenshi ariko ntanyurwe n’ibisubizo ahabwa, yavuze ko Africa ikwiye kurekwa ikiyobora uko abaturage babishaka.

Kagame ati “Reka nitumire nsubize iki kibazo nk’uko bisanzwe, mbere na mbere ubwo nasubizaga kimwe mu bibazo mbere, navuze kwigira ku bandi ariko igikomeye ni uko ibyakunze hariya hari ubwo bitakunda hano, cyangwa kuri wowe, ariko hazakomeza kubaho urubuga rwo kwigira ku bandi, n’uko twakorana tugatera imbere.

Nk’uko mubivuze, (Perezida), ikibazo ni ubusobanuro bihabwa (contexte), uyu munyamakuru yabajije iki kibazo kenshi ariko ntiyita ku bisubizo wamuha, akomeza kubaza, ariko birumvikana ni ko isi tubamo iteye.

Navuga ngo n’ikinyamakuru yavuze akorera, nakumva byinshi byihishe inyuma bigenda cyane i Burayi kuruta muri Africa, ariko mu Burayi sinibaza ko yatubwira ngo ibiborwa muri iki gihugu ni na byo bikorwa muri kiriya.

Hari ibihugu i Burayi aho abayobozi bategeka manda zirenze eshatu, ibyo arabizi (Umunyamakuru), hari n’abandi bemerewe manda ebyiri, ariko bagategeka imwe bagatsindwa indi, ibyo na byo ni ikindi kibazo, ariko abandi bakomeza manda ya kane, iya gatanu, …

Akenshi nibaza niba bisobanura ko, n’uyu wabajije ikibazo yumva hari imbaraga (entitlement) z’ubwoko runaka ku bantu n’ibihugu yavuyemo, zitandukanye n’iz’ibihugu byo muri Africa?

Kubera ko uko tubyumva, hari uko abantu bumva ibintu (contexte), hari impamvu (circumstances), hari ibintu bigena ishusho y’uko abantu bumvikana bakiyobora ubwabo, niba abantu bumvaga ibyo ntihakabayeho ikibazo nk’icyo buri munsi…

Bityo, nifuzaga ko aba bantu biga isomo, ry’uko twagerageje ubwacu, wenda bakaduha akaruhuko. Nyuma… ariko niba ibyo ari byo bihatse akazi kabo nta kibazo mbifiteho…

Ariko ikintu kimwe kigufi, twebwe Abanyarwanda, kandi ntekereza ko n’Abanyafurika benshi ari ko babyumva, turashaka rwose kwiyobora ubwacu. Kandi tukiyobora mu mucyo kandi neza, ntabwo bikwiye kuba impano duhabwa n’abantu bo hanze, hoya.

Kubera ko twabonye mu minsi ya vuba ko abantu barimo babaho nabi (struggling), ntawahagurutse ngo ababwire ibijyanye n’imiyoborere, bafite ibibazo bikomeye, kandi niba mu gihe uyobora abaturage bagera kuri miliyoni 60 kuri manda abantu 12% gusa bagushyigikiye, hanyuma ukambwira ngo mfatire urugero kuri ibyo, byaba atari byo na busa, haba hari ikitagenda, ariko umbwiye ko ari uko demokarasi ikora nkaba ngomba gukurikiza ibyo, ubwo nta na rimwe nazabikurikiza nazahora nitandukanyije na byo.”

Bamwe mu ba Minisitiri n'abayobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda n'abo muri Benin baherekeje Perezida Patrice Talon bari bahari
Bamwe mu ba Minisitiri n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda n’abo muri Benin baherekeje Perezida Patrice Talon bari bahari
 Aurélien AGBENONCI Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Benin n'uw'u Rwanda Louise Mushikiwabo basinya amasezerano y'imikoranire hagati y'ibihugu bya Africa (Cooperation SUD-SUD)
Aurélien AGBENONCI Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Benin n’uw’u Rwanda Louise Mushikiwabo basinya amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu bya Africa (Cooperation SUD-SUD)
Nyuma yo gusinya amasezerano barayahererekanya nk'ikimenyetso cy'uko azubahirizwa
Nyuma yo gusinya amasezerano barayahererekanya nk’ikimenyetso cy’uko azubahirizwa
Perezida Patrice Talon wa Benin na Paul Kagame w'u Rwanda basubiza ibibazo by'abanyamakuru
Perezida Patrice Talon wa Benin na Paul Kagame w’u Rwanda basubiza ibibazo by’abanyamakuru
Perezida Talon yashyiragamo utwuma bakamusobanurira ibyo Perezida Kagame avuze mu cyongereza
Perezida Talon yashyiragamo utwuma bakamusobanurira ibyo Perezida Kagame avuze mu cyongereza
Bikagenda bityo no kuri Perezida Talon avuze mu Gifaransa
Bikagenda bityo no kuri Perezida Talon avuze mu Gifaransa
Gusa ntibivanaho ko babasha kumvikana no kubanisha ibihugu bayoboye
Gusa ntibivanaho ko babasha kumvikana no kubanisha ibihugu bya Africa bayoboye
Perezida Kagame avuga ko igihugu cy'abantu miliyoni 60 ariko 12% gusa aribo biyumvamo Perezida wabo nta wagifatiraho urugero
Perezida Kagame avuga ko igihugu cy’abantu miliyoni 60 ariko 12% gusa aribo biyumvamo Perezida wabo nta wagifatiraho urugero
Ikiganiro n'abanyamakuru kirangiye, abayobozi nabo bahagurutse baragenda
Ikiganiro n’abanyamakuru kirangiye, abayobozi nabo bahagurutse baragenda

Photos © A E Hatangimana/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • nibyo kabisa iki kiganiro nagikurikiye kuri tvr nakunze ukuntu talon yasubije uyu munyamakuru wa rfi ati la constitution dépend de l’histoire du contexte du pays na president kagame amubaza niba itegeko nshinga ryubufaransa ari rimwe niryabadage ati mureke duhumeke ho gatoya

    • Ugiye iburya sazi arya isazi.

  • Ikibazo cya Afrika nuko usanga inzitizi ya mbere y’iterambere ry’uyu mugabane ari abayobozi babi bahahamuye abaturage, babica, babakenesha ku bwende, babacamo ibice, babaheza mu bujiji, kugeza ubwo bamwe biganjemo urubyiruko bemera kwiyahura mu mivumba y’inyanja zibamira ubutitsa bashaka aho babona agahenge hatari ku mugabane wabo. Abadashaka kubazwa uko bayoboye ibihugu byabo, ni bo ba mbere baba bavuga ko nta nama z’amahanga Afrika ikeneye ngo yiyobore, ariko ugasanga aho gutera imbere ibyinshi mu bihugu birasubira inyuma, bikibera mu miryane n’akaduruvayo by’urudaca, ba rusaruriramunduru na bo bashishikaye basahura.

    • Ndakwemeye uvugishije ukuri nibumve niba bafite ubwenge.

  • Uyu utangiye kuvugango ibyamanda bamurekahumekoho gate? Yibagiwe ibyobatubwiraga bakiri mwishyamba batari bagera muntebe zo murugwiro?

  • Abenshi mu bategetsi ba Afrika biyitiranya n’ibihugu byabo mu byo bavuga no mu byemezo bafata, bahura bakiyitirira Afrika mu byo bavuga n’ibyo bakora, ubwo bikaba birarangiye nyine. Afrika Yunze Ubumwe y’abaturage turacyayitegereje. Ariko ubumwe bw’ibihugu birimo ibyazahajwe n’amacakubiri na bwo ni inzozi mu zindi. Usibye ko kurota ari uburenganzira bwa buri wese.

  • Ikibazo s’umubare wa mandat ahabwo nicyo wakoze mwiyo mandat, Baba wa Taifa yabisezeranye kandi arabikora

  • Kuki Pres. Kagame avuga ijambo akaricamo kabiri ntarirangize ? Ngo Africa ikeneye kwiyobora ubwayo ? Ni ngombwa mbere ya byose ko Africa ibanza kwitunga, hanyuma kwiyobora bigakurikiraho. Ntushobora kuvuga ngo urashaka kwigenga kandi utitunze, utanagaragaza icyizere cyo kubigeraho nibura nko mu maka 100 iri imbere.

    P.Kagame yibuke ko ava muri a rebel mouvement yitwaga RANU yahindutsemo FPR, yagenderaga ku mahame ya gisosiyalisite, ikaza kuyareka. Biratangaje kuba washinga mouvement ivuga ko ije gukora revolution mukamara imyaka irenga 20 igihugu iyoboye gitunzwe n’inkunga 60%, hanyuma ugasaba kwiyobora.

    Jamais ntibishoboka, give your sponsors a break too ! Abategetsi ba Africa birazwi ko abenshi ari bashyirwaho n’abazungu. Ibindi byose ni ukuduhuma mu maso.

    • Niko Bwana Mirere, ariko ibyo uvuga nukureba hafi cyane iyo ufite intumbero nzima ukaba committed byanga bikunda ugera ku ntego wihaye, ushobora kutazigeraho 100% kubera factors zituruka kuri environment udafite contole kuri zo, ariko ntibikubuza byibura gutera intambwe ugana aho werekeza, sikimwe no kwicara ukavuga ko uko ibintu bimeze ariko bigomba gukomeza ubuzira herezo, utekereza gutyo haba harimo ubugwari bwishi. Uru nurugero sinzi uko ungana ku myaka yawe ariko iyo umuntu avutse ararerwa nababyeyi bakamuzamura igihe cyagera bati genda ushinge urwawe aho utangira kuba responsible 100% kumibereho yawe ndetse nurugo rwawe 100& iyo utabaye serious rurakunanira ndetse ubwo umuryango wawe ukaba wawundi abantu bose baha inkwenene ntaurerwa kugeza abaye umusaza.agahenge karakenewe ngo tugene uko tubaho kuko intambwe iterwa muri uru rugendo iragaragara ahubwo tanga umusanzu wawe nange ntange uwanjye twiyubakire igihugu kuko niwo murage wacu

    • iyo mibare utanze nibinyoma (inkunga ya 60 % byinkunga ?) keretse niba utarakurikiye budget yuyu mwaka

      • Ntiyabeshye! Dutunzwe na 60% by’inkunga z’amahanga. Iriya mibare bamurika mu nteko ni ibitekinikano.

      • Niba warigishijwe gutekereza neza, subira mu kiganiro cyabereye mu nteko bamurika budget, urasanga frw Government ishobora kuzabona avuye mu misoro, n’ibindi bintu igurisha harimo na services hamwe n’inyungu ibona mu bucuruzi bwayo adashobora kurenga 40%. Bivuze ko ibindi byose biza ku ruhande bingana na 60% biba ari impano cg inguzanyo zivuye hanze cg se imbere mu gihugu.

        Biteye isoni kuba dutunzwe n’amaboko y’abandi baturage, imyaka ikaba igihe gushira ari 60 twitwa ko ngo turi igihugu cyigenga. Njye iyo mbitekereje, nkareba na luxe abategetsi bacu babamo kimwe n’imvugo yabo numva isoni n’agahind abinyishe.

  • Ntabwo Abanyafurika dushobora kwiyobora ubwacu mu gihe tumarana hagati yacu, ntabwo dushobora kwiyobora ubwacu mu gihe twicana hagati yacu, ntabwo dushobora kwiyobora ubwacu mu gihe abayobozi bacu barwanira inyungu zabo gusa batitaye ku baturage, ntabwo dushobora kwiyobora ubwacu mu gihe igisirikari cy’igihugu usanga ari igisirikari cy’ubutegetsi gusa, ndetse hamwe na hamwe ugasanga ni igisirikari cya Perezida wa Repubulika gusa,ntabwo dushobora kwiyobora ubwacu mu gihe Polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano zishinzwe kurinda abaturage ahubwo usanga arizo zibahutaza buri munsi,ntabwo dushobora kwiyobora ubwacu mu gihe abaturage bicwa n’inzara ariko abategetsi bamwe ntibemere ko iyo nzara ihari,ntabwo dushobora kwiyobora ubwacu mu gihe uburenganzira bwa kiremwamuntu butubahirizwa n’inzego zibishinzwe,ntabwo dushobora kwiyobora ubwacu mu gihe imiyoborere yacu hari abatayishira amakenga,ntabwo dushobora kwiyobora ubwacu kuko abashyize abategetsi bamwe ku buyobozi muri Afurika badashobora kubemerera ko biyobora kubera ko bashyizweho ku nyungu z’abo ba mpatsibihugu.

    Hagomba rero buri gihe irindi jisho rireberera abaturage bo muri Afurika kubera ko bagowe, kandi nta kivugira bafite.

  • Umunsi nzumva ko Afrika yamaze kwihaza mu biribwa yatangiye no gusagurira indi migabane y’isi, dore ko 65% by’ubutaka bushobora guhingwa uyu munsi buri ku mugabane wacu, nzamenya ko yageze igihe cyo kwigenga koko. Naho igihe tugisabiriza kugeza no ku biryo, kandi tutabuze aho duhinga, imbuto n’ibikoresho by’ubuhinzi, mba numva ibyo abanyapolitiki bavuga byo kwipakurura ubukoloni bw’abazungu ari igipindi kitambukira.

Comments are closed.

en_USEnglish