Digiqole ad

Adrien Niyonshuti ikitegererezo mu mukino w’amagare mu Rwanda

 Adrien Niyonshuti ikitegererezo mu mukino w’amagare mu Rwanda

Niyonshuti na Boyer wamutoje

*Niwe munyaRwanda wa mbere wakinnye umukino w’amagere nk’uwabigize umwuga.

*Niyonshuti yashinze ishuri ritoza abana uyu mukino, hazamukiramo benshi bahesha ishema u Rwanda.

Niyonshuti na Boyer wamutoje
Niyonshuti na Boyer wamutoje

Adrien Niyonshuti ni muntu ki?

Adrien Niyonshuti yavutse tariki 2 Mutarama 1987 mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni umukinnyi w’umukino w’amagare wabigize umwuga ukinira ikipe ya ‘Team Dimension Data’ yo muri Afurika y’Epfo kuva muri 2009, kugera ubu.

Niyonshuti ni umwe mu banyarwanda babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yayitakarijemo abavandimwe be batandatu (6).

Nyuma y’imyaka umunani (8) gusa Jenoside irangiye, uyu musore yahawe igare na se wabo. Iri gare yatangiye kurikoresha mu buzima bwe bwa buri munsi cyane ko Akarere  ka Rwamagana kazwiho kugira intyoza mu mukino w’amagare.

2006 Umwaka Niyonshuti atazibagirwa.

Muri 2006 nibwo icyamamare mu mukino w’amagere ku isi Jonathan Boyer, Umunyamerika wa mbere witabiriye Tour de France yageze mu Rwanda.

Yari yaje gukora umushinga wo gutanga amagare ku bahinzi b’i kawa mu Rwanda. Ahageze, yabonye impano zikomeye z’umukino w’amagare ahita atangira gukoranya abahanga b’uyu mukino ngo bajye bakorana imyitozo.

Ubwo Boyer yajyaga i Rwamagana mu mishinga Abanyamerica barimo yo gukora amagare akozwe mu biti (Ibitogotogo), nibwo yahuye na Niyonshuti Adrien bitaga Maconsho, abona ko afite impano yo gusiganwa ku magare ahita amwongera muri ya kipe y’umukino yari yarashinze.

Muri uyu mwaka wa 2006 kandi, nibwo Niyonshuti yagaragaye bwa mbere mu irushanwa rya Tour of Rwanda. Byamufashe imyaka ibiri ngo aryegukane muri 2008.

Nyuma yo kwitwara neza muri iri siganwa, abifashijwemo na Jonathan Boyer, Niyonshuti yitabiriye imyitozo ihuza abasiganwa ku magare bakizamuka muri Afurika ( Africa Continental Centre Training Camp) yabereye muri Afrika yepfo muri 2008.

Muri iyi myitozo niho yaherewe amasezerano na Douglas Ryder, umuyobozi wa ikipe yitwaga ‘Continental Team MTN Qhubeka’, ubu yitwa Team Dimension Data.

Niyonshuti niwe wabaye umunyarwanda wa mbere witabiriye amasiganwa y’amagare abera ku mugabane w’i Burayi. Kuko akigera muri iyi kipe 2009, yakinnye Tour of Ireland.

Muri 2011 yitabiriye amarushanwa ya Africa mountain race (basiganwa mu misozi) aza kwegukana umwanya wa 4. Byamuhesheje guhagararira u Rwanda mu mikino Olympic yabereye i London mu Bwongereza muri 2012  mu kiciro cya “Cross-Country Mountain Bike”.

Niyonshuti yakomeje kwitwara neza muri MTN Qhubeka, kugeza ihinduye izina ikitwa Team Dimension Data, inaba ikipe yabigize umwuga cyane ko ariyo kipe yo muri Afurika ya mbere yitabiriye Tour de France.

Ubu Niyonshuti akinana n’ibihangange ku isi mu mukino w’amagare barimo, Mark Cavendish, Merhawi Kudus na Daniel Teklehaimanot bitabiriye Tour de France iheruka na Debesay Mekseb uzwi cyane mu Rwanda.

Hagati ya tariki 21 na 27 Werurwe 2016, nibwo Adrian Niyonshuti aherutse kugaragara ku rwego mpuzamahanga ubwo yasiganwaga muri rimwe mu masiganwa akomeye ku isi mu mukino w’amagare ryitwa ‘Volta a Catalunya’ ryo muri Espagne.

Niyonshuti Adrien yashinze ishuri ryavuyemo ibihangange

Valens Ndayisenga mu mwenda wa Les Amis Sportif
Valens Ndayisenga mu mwenda wa Les Amis Sportif

Avuye mu mikino Olempike 2012, Niyonshuti Adrien yashinze ishuri ryigisha umukino w’amagare i wabo mu Karere ka Rwamagana.

Avuga ko yashoye amafaranga muri uyu mushinga agamije guha amahirwe abakiri bato bafite impano kuko yifuzaga abazamusimbura bashoboye.

Iri shuli yise (Les Amis Sportif Rwamagana), ryatashywe ku mugaragaro muri 2013 rinashingwamo ikipe ‘Club’ y’umukino w’amagare. Ubu riterwa inkunga na FERWACY, Team Rwanda (ya Johnathan Boyer) na Ashes Foundation, na COGEBANK.

Les Amis Sportif Rwamagana, niyo yareze abakinnyi barimo guhesha ishema u Rwanda barimo Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda 2014.

Adrien Niyonshuti na Valens Ndayisenga bakinana muri Team Demension Data (Continantal) yo muri Afurika y’epfo kimwe na bagenzi babo barimo Areruya Joseph wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2015, Tuyishimire Ephrem, Uwizeye Jean Claude, n’abandi.

Les Amis Sportif ikomeje kurera abakinnyi b'amagare
Les Amis Sportif ikomeje kurera abakinnyi b’amagare

Ngabo Roben

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • komerezaho Adrien icyo n’igikorwa k’indashyikirwa wakoze aba sportifs b’abanyarwanda bamaze gutera imbere muri rusange bagombye gutekereza nkawe bagatanga umusanzu bo ubwabo apana gutegereza gusa ama federations arimo abantu bafite ubumenyi buke muri sports abandi batanayikunda nabusa big up komeza utere imbere muvandi

  • Adrien courage nibwo muri Espagne byagenze neza ariko iminsi yose ntago ari Dimanche,ubutaha buriya haricyo wagiyeyo uzakosora.

  • Thank you Ngabo kabisa ntanakimwe wanditse kitabayeho ahubwo wibagiwe mu bari na abategarugori ko Adrien Niyonshuti cycling Academic for Les amis sportif ariyo ite umwihariko mukugora abakobwa bamaze kwerekanako sport yigare ari sport nkizindi Ubungirubuntu Jean D’aric ubica bigacika yakuriye muri Les amis .????????????????

Comments are closed.

en_USEnglish