Digiqole ad

Abdul Rwatubyaye yatangaje abamukurikira kuri Instagram

 Abdul Rwatubyaye yatangaje abamukurikira kuri Instagram

Abamukurikira kuri Instagram bongeye kumubona, mu kibuga ho ntabwo ari kuhagaragara kuko ari mu mvune yagize ku mukino wa Rayon na Bugesera i Nyamata.

Rwatubyaye yeretse abamukurikira kuri Instagram uko yakoze umubiri we
Rwatubyaye yeretse abamukurikira kuri Instagram uko yakoze umubiri we

Kuri uyu mugoroba yashyize ifoto kuri uru rubuga nkoranyambaga agaragaza ibizigira bye ndetse n’uburyo yakoze imyitozo ikomeza inda akazana ‘six pacs’ zigira umuntu ukomeye rwose kun da.

Iyi foto kandi irerekana rwose umubiriwe yatatse za Tatouages nyinshi ku kuboko cyane cyane kw’iburyo no ku ijosi.

Ubwo aheruka mu kiganiro cyihariye n’Umuseke, Rwarubyaye yavuze ko izi tattoos ziri ku mubiri we ari nke kuko ateganya kuzashyiraho izindi nyinshi zigize ibintu bifite icyo bivuze cyane mu buzima bwe.

Uyu myugariro yavuzwe bikomeye umwaka ushize ubwo yavaga mu ikipe yamureze ya APR FC akajya muri mukeba wayo Rayon Sports, nayo ariko hagashira amezi menshi atayikinira yaragiye gushaka ikipe zikomeye iburayi, gusa bidashobotse akagaruka muri Rayon Sports.

Kw’ifoto yashyize kuri Instagram yanditseho amagambo ashaka kuvuga ko ‘uko umugabo aguye atari ko…’ ko ngo umuntu ashobora kugwa ariko nyuma akeguka, ndetse ko ngo abamuvuga bamenya ko atazemera gutsindwa.”

Ati “#everYboDy’s beeN CouNting You OuT, BuT wHerE ArE thEy Now? SiTTing In The SamE oLd PlaCe, JuSt fAceS In tHe CrOwD.We All MakE MiStakEs U MigHt FaLL On yo FaCe, BuT U GottA GeT Up…….I’d RathEr StaNd Tall ThaN LiVe On My KnEes Coz I’M A ConQueror i Won’t AccEpT DeFeaT Try TellinG Me No, OnE ☝???? ThiNg AbouT meh Is I’M A ConQueror”

UM– USEKE.RW

en_USEnglish