Digiqole ad

Abapolisi bakomeye muri CID barafunze

Abapolisi batatu bo mu rwego rw’ubugenzacyaha CID barafunze aho bakurikiranyweho ibyaha bibiri;gufata nabi umutungo wafatiriwe n’ubuhemu nkuko amakuru agera ku Umuseke.com abyemeza.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda Allain Mukurarinda abajijwe na BBC niba muri bo harimo Senior Superintendent Albert Ndatsikira Gakara wari ukuriye ubugenzacyaha mu mujyi wa Kigali akaba n’umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali na Chief Supt. Eric Kayiranga wigeze kuba umuvugizi wa Police y’u Rwanda ubu wari Umuyobozi ushinzwe iperereza mu rwego rw’igihugu yanze gutangaza amazina yabo kuko ngo iperereza rikomeje ku byaha baregwa.

Amakuru agera k’Umuseke.com ni uko abo bapolisi bagejejwe kuri Parike ya Nyamirambo kuwa kane w’icyumweru gushize, ari naho bafungiye ubu, ibyabo bikaba biri gukurikiranwa.

Aba bapolisi bakaba bari bamaze hafi ukwezi bageragezwa guhanirwa mu rwego rushinzwe imyitwarire mu gipolisi cy’u Rwanda.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uwakoze icyaha wese agomba kukibazwa cyamuhama akagihanirwa; “mubutabera nyakuri”

  • uwo AIP se yaba ari uwitwa Safari Gatwa?

  • Ibi ni ibisanzwe mu gihugu kigendera ku mategeko.

  • Ibi ni bisanzwe gusa iyo wageze mu rwego ry’umuyobozi ugomba kuba model kubo uyobora ariko nabo n’abakozi nk’abandi bose.

  • Ni byiza kuri Police ko ihana abantu nk’abo bashobora kuyanduriza izina

  • Ni mukomeze kwereka abanyarwanda ko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Bravo RNP

  • Police turabashimiye ko uko murwanya ibyaha hanze ari nako mubirwanya imbere muri mwe. Ndashimira cyane bwana EMMANUEL GASANA ubayoboye, NIMWIHANGANIRA AMAKOSA muri mwe bizatuma no hanze muyihanganira.
    Nibabaze ibyaha bakoze nibibahama bahanwe.

  • Murakoze cyana banyamakuru b’umuseke kutugezaho iyo nkuru y’abo bavandimwe bacu bari bagiye kumara ukwezi kurenga bafunze,dossier yabo itarajya ahagaragara. twumva ko bivugwa ko bashuguritse ya miliyoni y’amadolari yigeze kwibwa Goma.Icyo gihe kayiranga,niwe wari warasigaye mu mwanya wa bizimungu nka CID boss.Mukurikirane neza,hari abantu babaha amakuru,kuko umwera iyo uturutse i bukuru…..Biranavugwa ko,ubuyobozi bwa polisi bwashatse kubishyira mu nzego za discipline,mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso,no gukingira ikibaba ababa babiri inyuma,ariko Bizimungu akahaba umugabo.

  • Basomyi nkunda gufunga bizageza ryari? ntakindi cyakorwa hatabayeho gufungaaaaaaa!!!!? aha!

    • umuco wo kudahana wabaye amateka mu rwagasabo yewe muntu.

  • Umuseke.com,muzatubabarire aya makuru muyadukurikiranire kugeza ku mwisho.

  • Uh???millioni y’amadolali??????????????????????????

  • Ikibazo gusa n’ uko batabavuga amazina bigatuma dushobora kuazaguma ku bbeshya ho

  • reka mbaze ALENS,kuki uvuze ngo ukunda gufungaaaaaaa?ahubwo mpise jye mbona uruhande uriho!!!!nonese uwakoze icyaha agororerwe cg?arijye rero sinafunga gusa ahubwo nakongeraho nokutongera kuguha akazi ka leta igihe cyose ikosa wakoze nsanze rifite ingaruka kuri societe nyarwanda.murakoze

  • nta muntu uri hejuru y’amategeko mu rwanda!! bravooooo!

  • Waba uri umusirikare, waba uri umu pilisi, cg ufite undi mwanya wose ukomeye, ntibiguha uburenganzira bwo gukora ibyo ushaka. Hari amategeko ahana, kandi areba buri wese wakoze icyaha, ndunva rero ntawaciye inka amabere niba abo ba polisi bakomeye bafunzwe.

  • Nta muntu utagira Ikosa , buriya nabo byabaye ngombwa ko amategeko agira ibyo abakurikiranaho..so twibigira ibintu birebire.

  • nibyiza kabisa ariko ayomanyarwanda ibyangiritse abarenganyijwe bose bazabibazwe kandi batange inyishu

  • Icyangombwa kubabibaza nibaza ko atari amazina ,reka tubanze tumenye icyo ubugenzacyaha bubivuga..

  • Iyi nkuru igihe.com cyari cyayanditse mu cya kare none u kanya saa yine ndebyeho ndayibura!!!!!!!!!!!!!!!!! Hari icyo byaba bivuze?????

  • Ningombwa guhana abakoze icyaha,gusa muri polisi hari na ruswa y’icyenewabo n’ikimenyane igomba gusuzumwa kuko hari abakora ntibazamurwe, nka Rank z’abagore zatanzwe habonetsemo amarangamutima cyane.kuburyo bigomba gusubirwamo hakifashishwa abayobozi munzego zose ari nabo baba bazi abo bakoresha.
    Ikindi hari abagore bazwi bakora neza binjiye kera mu gipolisi batitaweho kandi bafite ubushobozi n’inshingano ubwo se abo bite?

    • ariko nibaudakuriye abo bapolisi uvuga bakora neza,(uretseko nta n’ukora nabi),bakaba nta report baguha,ukaba utazi criteres ngenderwaho mu gutanga ranks,ubwo ushingira kuki uvuga ruswa n’ikimenyane? ubwo urashaka ko inamay’aba ministres izajya iterana igahamagara shemusa agatanga amagrades?niba utari umu comedien uri umusazi!

      • ibyo uvuze muvandimwe ni nko gusebanya. yavuze ibyo azi, ashobora no kuba ari muri abo bapolisi. ntugahakane ukuri, niba uri n’umuyobozi umenye ko hari ubwo waba uri muri bamwe badakora neza

  • Guhana abanyabyaha mu nzego zose birakwiye, POLICE mugize neza. Imyitwarire yo gushaka kwigwizaho ntabwo ikwiye muri Police, baburanishwe bahanwe kuko namwe ubwanyu (Police) biragaragara ko bari babananiye kugeza ubwo mufashe umwanzuro wo kubashyira mu nzego za gisiviri.
    Iki ni ikintu kiza kibere abandi isomo rifatika

  • Basomyi,maze gusoma ino nkuru,numva nagira ibibazo bike mbaza abanyamakuru n’abasomyi b’umuseke.
    1.ni gute inkuru nk’iyo ikomeye( kuberako abashinzwe kurinda umutungo w’abatuye urwanda(CID) aribo barenzeho barawiba cyangwa barawushugurika,wageze mu maboko yawbo),itangazwa bwa mbere na BBC.Ese koko,turacyagira itangaza makuru mu gihugu? niba turifite,ritumariye iki?
    2.Ese buriya,twakabaye duha agaciro abantu ku giti cyabo,cyangwa imyanya yabo kuko kuri njye,nsinumva ukuntu chef chef wa judicial police,ashobora gukora amanyanga nkariya,chef wa CID ariwe umuha akazi,cyangwa boss wa police atabizi? ibyo ntibishoboka nagato,kuko biramutse bishobotse,byaba bivuze ko nta police dufite(police itagira structure,job description ya buri rwego,standard operating procedures etc.).ibyo numva bitashoboka muri uru rwanda rwihesha agaciro,cyane cyane muri ino polisi ya Emmanuel Gasana.
    3. Niba se ubu ubujura,ubuhemu bugeze muri CID,ni ubwa mbere bibaye mu mateka ya polisi y’Urwanda,harya ubwo mu zindi nzego byifashe bite(traffic police,controle technique,procurement etc)?
    4. transparency international Rwanda,Umuvunyi n’izindi nzego,barihe? ko polisi yacu yakabaye indorerwamo y’igihugu cyacu,none hanze aha hakaba havugwa ko ahubwo ariyo ya mbere mu kurya ruswa,icyenewabo,akarengane n’akavuyo kenshi.
    5. bavandimwe,mujye mureka tugire criticism yubaka,itarangwa n’amaranga mutima,kuko nitwe Rwanda.
    6.Umuseke,twongere tugusabe gukurikira neza ayo makuru,ejo BBc itazongera kuyabatanga,muyatohoze mugamije kugaragaza ikibazo uko giteye,n’abanya byaha bose baba babyihishe inyuma.ubwo mwatubariza Badege na Bizimungu.
    murakoze

  • Birashoboka ko koko habayeho gufata nabi imitungo yafatiriwe ! nigeze kubona Limuzine munsi y’igiti kuri brigade Remera ,yaranyagiwe yuzuyeho amababi ukuntu wagirango n’igikoresho cyataye agaciro ,nuko nibaza byinshi pe! Congratulation Police yacu ko mubitera imboni.

  • urwenya nasomye rwaravugaga ngo; Umuntu yari afunze noneho se Amatumaho ngo yabuze umuhingira umurima ngo rwose ni Ikibazo kimukomereye. Nuko uwo warufunze aramusubiza ati: uramenye ntuzahahingishe undi muntu kuko yamafaranga yose nibye ari nacyo nfungiye niho nayahishe. ubwo yamusubizaga munyandiko, abacunga Gereza babibonye bati twariye, maze makoranaho bati muze tujye guhinga uriya murima tuyashake. Nuko barizindira barahinga karahava umurima barawurangiza batayabonye. Wamuntu ufunze sinzi ukuntu yabimenye yandikira se ati: ese ntiwishimye ko nakoherereje abagufasha guhinga wam Murima? Money, Money, Money, Money……????? what is the meaning of money dear brothers and sisters????I’m confused

  • Nanjye ndatabaza Alain MUKURARINDA ndetse na GASANA Emmanuel(bambabarire kubavuga mu mazina) narenganyijwe n’Umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Busasamana i NYANZA witwa NTIRUSHWAMABOKO Etienne wampemukiye anyereza ingwate ya 1.266.300 Frw natanze mu rubanza RP 0110/11/TB/BSSMANA ayiha uwo tuburana mu manyanga urubaza rutaracibwa none naratsinze mbura ingwate yanjye.

    Si ugusebanya ibimenyetso birahari ariko nabuze undenganura kuko kugana inkiko binsaba amafaranga kandi nyine ayanjye Uwo munyamategeko yarayateye imirwi. Ikibazo kirazwi mu bugenzuzi bw’inkiko no mu bw’ubushinjacyaha ariko nta gisubizo.

    Niba ubuhemu no kwigabiza ibyabandi bihanwa kimwe kuki NTIRUSHWAMABOKO we yaherana utwanjye naruhiye???

    MINIJUST nawe naramutakiye ariko nta gisubizo na n’ubu. Mbaye uwande? Koko uwakandenganuye andenganye mureba, mubimenye? Nta n’iperereza bisaba kuko anabyemera ariko ntasubize ibyo yanyaze.

    • Nshuti mu Rwanda akarengane karacitse,kandi niyo kagagaragaye karatindantigahera,niba ufite ibimenyetso,ntuzatinye kugera aho ariho hose,dore imwe mu nzira wanyuramo ukagaragazaikibazo cyawe, fungura iyi aderesi maze ukurikize ibyo usabwa ubundi woherezeku muvunyi ikibazo cyawe
      http://www.ombudsman.igihe.org

    • Umva muvandi , uzashyire iki kibazo Madame Cyanzaire , umuvunyi Mukuru , azagikurikirana kdi akikurangirize kuko nabonye ari serious ku bibazo nkibi niba atari imihini mishya .

  • Inama nakugira wowe warenganijwe: “souffre et meurt sans parler!”.

  • umva nge nasubizaga uw uvuze ngo BBC yabatanze amakuru,ubuse imyaka BBC imaze arayirengangagije,ubuse contribution yabanyarwanda kwitangazazamakuru arayayizi,gusa icyo shima nuko mutangaza inkuru uko iri kandi mugihe nyacyo,nigihe mushakiye, erega kwiyubaka ntabwo bibera umunsi umwe1?

Comments are closed.

en_USEnglish