Digiqole ad

Abanyeshuri bo muri IPRC/Kigali basabwe kugira ubutwari nk’ubwa RPF

 Abanyeshuri bo muri IPRC/Kigali basabwe kugira ubutwari nk’ubwa RPF

Ngabonziza Richard yavuze ko basenyera umugozi umwe

Ejo ubwo mu ishuri rikuru ryigisha imyuga IPRC Kigali riherereye ku Kicukiro ryibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bw’ikigo bwasabye abanyeshuri kuzagira ubutwari nk’ubw’ingabo za RPF zabohoye u Rwanda igihe rwari mu icuraburindi mu 1994.

Ngabonziza Richard yavuze ko basenyera umugozi umwe
Ngabonziza Richard yavuze ko basenyera umugozi umwe

Muri iki gikorwa bakoze urugendo rwerekeza ku rwibutso rwa Nyanza mu karere ka Kicukiro nyuma baragaruka bibukira kuri sitade ya Kicukiro.

Umuyobozi w’ikigo Eng. Murindahabi Diogene yavuze ko basanzwe bifatanya n’abarokotse Jenoside mu bikorwa byo kwibuka ndetse banabafasha mu buryo butandukanye.

Yavuze ko uretse gusura no gusukura inzibutso, banubakiye inzu umukecuru warokotse Jenoside ubu akaba afite aho kuba hameze neza .

Yongeraho ko batanze buruse ku banyeshuri 16 batari bafite kivurira kandi banatanga indi buruse ku munyeshuri utari mu bahigwaga mu 1994 ariko akaba yaragize ubutwari bwo guhisha bagenzi be b’Abatutsi.

Eng. Murindahabi ashimira ingabo za RPF zabohoye u Rwanda kuko ngo zagaragaje ubutwari.
Muri uku kuzirikana ubutwari bwa RPF ngo banahaye buruse abanyeshuri babiri baturuka mu miryango y’abakuye ubumuga ku rugamba mu 1994.

Yaboneyeho gusaba abanyeshuri ba IPRC/Kigali haba abiga mu mashuri yisumbuye, amashuri y’imyuga n’ishuri rikuru kugira ubutwari nk’ubw’ingabo za RPF bagakora imirimo bashinzwe neza kugirango biteze imbere banateza igihugu imbere igihugu cyabo.

Yagize ati: “Muri IPRC/Kigali ntitugomba kwiga no kwigisha gusa ahubwo turi kumwe n’abanyarwanda mu kubaka igihugu.”

Richard Ngabonziza umuyobozi wa AERG yo muri IPRC yavuze ko bafashanya mu bintu byose haba ku ishuri, ndetse batanibagiwe abandi bari mu ngo zabo kuko bagira ibikorwa byo kubasura mu rwego rwo kubaganiriza.

Abanyeshuri bakinnye udukino dutandukanye tugaragaza uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basenyera umugozi umwe ku bintu byose bigamije guteza imbere igihugu.

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bari bitabiriye umuhango wo Kwibuka
Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bari bitabiriye umuhango wo Kwibuka
Abanyeshuri bari bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 21
Abanyeshuri bo muri AERG z’ibigo by’amashuri yisumbuye
Edward Kalisa ,umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC yari yaje kwifatanya na IPRC mu kwibuka
Edward Kalisa ,umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC yari yaje kwifatanya na IPRC mu kwibuka
Club destiny mu dukino twerekana ko U Rwanda rwiteje imbere nyuma ya Jenoside
Club destiny mu dukino twerekana ko U Rwanda rwiteje imbere nyuma ya Jenoside

Théodomir NTEZIRIZAZA

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ingabo za RPF inkotanyi zakoze neza kandi zikorana ubuhanga bityo kuzigiraho ngo abato bahore bahore bakora nkazo bahorane ubutwari bwubaka u Rwanda niyo ntego

  • Nibyo koko umunyarwanda wese ukunda igihugu akwiye gukoresha anomahirwe dufite tukiga tukamenya imyuga ikenewe ku isoko murikigihe,ariko twibuka twiyubaka,kuko iyo utibutse ahuvuye ntumenya naho ugana,ukaba wasubira mu mahano twagwiriwe nayo muri mata1994. ‘mwebwe mwagiye tukibakeneye twararokotse ,ikivi mwasize mutushije tuzacyusa!’

Comments are closed.

en_USEnglish