Digiqole ad

Abari abanyeshuri ba Kaminuza barasaba Urukiko guca inkoni izamba

Urubanza rwitiriwe Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe 16 rumaze igihe ruburanishwa mu Rukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe, kuri uyu wa kane iburanisha ryasorejwe ku itsinda ry’abantu umunani biganjemo abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda batanze imyanzuro yabo ya nyuma ku iburanisha, bose bakaba basaba ko Urukiko nirusanga mu byo bakoze harimo ibyaha rwazaca inkoni izamba. Urukiko rwashyizeho itariki ya 29 Kanama 2014 nk’izasomerwaho imikirize y’uru rubanza rwavuzweho cyane.

Abo ni bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza barimo batanga imyanzuro yabo imbere y'urukiko
Abo ni bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza barimo batanga imyanzuro yabo imbere y’urukiko

Ubwo iburanisha ryasubikwaga kuwa gatatu tariki ya 30 Nyakanga, urukiko rwari rumaze kumva imyanzuro y’Ubushinjacyaha bwa gisirikare n’iy’abaregwa umunani barimo Lt Mutabazi Joel, abo mu muryango we batatu n’abandi bantu bane barimo Pvt Kalisa Innocent, Nshimiyimana Joseph alias Camarade, Ngabonziza JMV alias Rukundo Patrick na Aminadab.

Abandi bantu umunani biganjemo itsinda ry’abanyeshuri ba kaminuza barindwi ryasaga nirikuriwe na Nibishaka Rwisanga Syprien uregwa ko ariwe wakwirakwije amahame ya RNC akanayobora inama zabaye, ndetse na Nizigiyeyo Jean de Dieu wari umucuruzi i Musanze bose batanze imyanzuro yabo, urukiko rugena n’itariki ya 29 Kanama nk’izasomerwaho imikirize y’urubanza muri rusange.

Nibishaka Rwisanga Syprien wabimburiye abandi, yakomeje guhakana ibyo aregwa asaba ko urukiko rwatesha agaciro ibirego byatanzwe n’ubushinjacyaha ngo kuko inyandikomvugo zashingiweho nk’ikimenyetso mu kumurega ari ibinyoma.

Rwisanga asa n’uwavuze ibintu bitari bishya, aho yavuze ko Nizigiyeyo Jean de Dieu watanze ubuhamya bumushinja ibyaha, ari umuntu utakwizerwa ngo kuko yanabigaragarije urukiko, bityo ngo ibyaha Rwisanga akurikiweho ni ibinyoma Nizigiyeyo yahimbye ngo agamije amaramuko.

Uwo wambaye amadarubindi ni N.Rwisanga Syprien ari kumwe ibumoso bwe na Nizeyimana Pelagie byavuzwe ko ari fiance we bombi basabiwe imyaka 37 y'igifungo
Uwo wambaye amadarubindi ni N.Rwisanga Syprien ari kumwe ibumoso bwe na Nizeyimana Pelagie byavuzwe ko ari fiance we bombi basabiwe imyaka 37 y’igifungo

Ngo uyu Nizigiyeyo yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 ngo abihimbe, ayo mafaranga ngo akaba yarashyizwe kuri nomero ya konti afite mu Gaseke Bank. Rwisanga yemera ko yari atunze ikarita nk’umunyamuryango wa RNC ku mpamvu yabwiye urukiko ngo bityo ibyo ko hari e-mail yandikiranye n’abantu bo muri FDLR atabizi ndetse n’inyandikomvugo atazemera.

Kwitwara nabi imbere y’urukiko byatumye Ubushinjacyaha bwa gisirikare bumusabira igihano kiremereye gihwanye n’igifungo cy’imyaka 37 kuri Rwisanga Syprien na bagenzi be baburanye bahakana ibyaha, yavuze ko Urukiko rwazakurikiza amategeko aho gukurikiza uko we yitwaye.

Rwisanga yasabye ko ibyaha byose aregwa byateshwa agaciro bikamuhanagurwaho kandi agahita afungurwa, ngo urukiko rwasanga ari umuntu ukomeza gufungwa, akaba yahindurirwa uko afunzwe agafungirwa ahantu hakwiriye ikiremwa muntu.

Ibyo gusaba gufungirwa ahantu hakwiye kiremwa muntu bisa n’ibyasabwe n’umwunganizi wa Rwisanga, Me Byusa Leandre wagaragarije urukiko ko rukwiye gukoresha ingingo ya 468 ivuga ku ‘Ubwigomeke budahanwa…’ bitewe n’ibyo uwo yunganira aregwa ariko urukiko ruvuga ko Rwisanga atarezwe kwigomeka ndetse ngo iyongingo ntiyigeze ikoreshwa.

Uwafatwaga nka ‘fiance’ wa Rwisanga, Nizeyimana Pelagie ushinja ko yarenze ku kuba umunyamuryango wa RNC akajya kwiga ibikorwa by’ubugizi bwa na bi muri FDLR, yabwiye urukoko ko ibyo aregwa atabikoze gusa ngo yemera ko yagiye muri DRC mu isoko ngo ntiyigeze ajya muri FDLR.

Yasabye urukiko kuzitegereza ibyo yarezwe avuga ko atabikoze, asaba ko urukiko rwamugira umwere ngo kuko ntabimenyetso byagaragajwe n’ubushinjacyaha ku byaha akurikiranyweho ariko yasabye urukiko kuzamubabarira rusanze yaragize imyitwarire mibi.

Nizeyimana yagize ati “Urukiko ruzambabarire ku myitwarire mibi naba naragize.”

Me Saad wunganira Nizeyimana, yabwiye urukiko ko rwazakoresha ingingo ya 110 isaba ko urukiko rwemera ibyo uregwa yavugiye imbere yarwo ngo kuko ibyo yavugiye i Nyamirambo mu rukiko rw’ibanze hari mu kuburanisha ifunga n’ifungurwa kandi itegeko rivuga ko umucamanza ufata umwanzuro ari uburanisha urubanza mu mizi.

Me Saad yavuze ko agendeye ku kuba uwo yunganira atemera ibimenyetso, urukiko rukwiye guhita rutesha agaciro ibyaha byose aregwa. Gusa yongeyeho ko mu gihe urukiko rwabibona ukundi, rukwiye kuzamuhanisha ibihano bito ku by’uko akiri umunyeshuri akaba akenewe n’ababyeyi be n’igihugu.

Murekeyisoni Dativa ukekwaho ko mu byo yakoze haba hari no gufungura konti muri BK Musanze yari kujya inyuzwaho amafaranga ya RNC, yahakanye ibyo aregwa, ahakana ko atigeze aba umunyamuryango wa RNC.

Ndetse ngo nta mutima wo kugirira nabi igihugu yigeze agira.

Yagize ati “Ntamutima wo kugirira nabi igihugu kandi nabonye amahirwe ahagije yo gutozwa indangagaciro nyarwanda na kirazira.”

Yabwiye urukiko ko akwiye kurekurwa akajya mu buzima busanzwe ngo kuko afite umubyeyi umwe usheshe akanguhe kandi ngo ni we umwitaho. Yongeyeho ku kuba yarasabiwe gufungwa imyaka 37 ku bwo kwitwara nabi ataribyo ngo kuko mu byo yatojwe kwitwara nabi ntibirimo.

Me Byusa Leandre umwunganira yasabye urukiko ko uwo yunganira yarekurwa kuko ngo atigeze aba umunyamuryango wa RNC ariko avuga ko igihe yaba ahamijwe ibyaha hazabaho kumugabanyiriza igihano kandi hakabaho insubikagifungo.

Murekeyisoni yongeye gufata ijambo avuga ko kuba yaramenye ibya RNC ntabibwire inzego z’umutekano ngo ni uko nta makuru ahagije yari abifiteho.

Yongeyeho ati “Sinakoze icyaha ariko urukiko nirusanga ibikorwa nakoze byagira icyaha, mu bushishozi bwanyu ndasaba imbabazi muzace inkoni izamba.”

Imaniriho Balthazar ukurikiranyweho ibyaha yaba yarakoze ari umuyoboke wa RNC ndetse inama zabaga ngo zabereye mu cyumba yabagamo muri Kaminuza na we ahakana ibyo aregwa, ndetse akavuga ko akanyafu k’igihano yahabwa nta shingiro kaba gafite kuko yarezwe ibinyoma.

Yavuze ko niba RNC n’andi mashyaka atavugarumwe na leta ari ikibazo, ngo na Bernard Ntaganda yararishinze ahanishwa igifungo cy’imyaka ine gusa

Numvayabo Shadrack Jean Paul wize ibijyanye n’ubumenyi bw’isi muri Kaminuza na we akaba yarasabiwe igifungo cy’imyaka 37 n’ubushinjacyaha ku bw’ibyaha aregwa, ashwinja ko yari yiyemeje guha amakuru FDLR ajyanye n’ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda abikoresheje ikarita ibigaragaza ariko iriho amazina yak era, ako kazi ngo yagasabwe na Rwisanga Syprien.

Yabwiye urukiko ko yari yihaye imyaka itanu nta mu twe wa politiki abarizwamo ngo ku buryo yari afite inyandiko z’amashyaka zinyuranye nka PSD, FPR na RNC ariko ngo abaje gushaka ibimenyetso bahisemo ibya RNC gusa.

Yavuze ko nk’umuntu wize ‘Ubumenyi bw’Isi atari kubura ikari ariko ngo ntabwo urukiko rwagaragaje ikarita yakoreye FDLR kandi ari ikimenyetso cy’ubushinjacyaha. Yavuze ko ibyangombwa bya RNC yari abifite abikoraho ubushakashatsi kandi ngo yabibwiye urukiko.

Yavuze ko kuva yavuka atarabona ubutegetsi bugirirwa nabi na deplia ‘imfashanyigisho’ n’amakarita ya ‘RNC’ ngo yaba ari uwambere ubyumvise.

Yavuze ko ubushinjacyaha butagaragaje umutwe yakoreyemo ibyaha, ngo bwaranzwe no kwivuguruza rimwe bukavuga RNC, ubundi FDLR, ubundi ngo we na Rwisanga, ubundi ngo abanyeshuri bityo ngo hakwiye kugaragazwa umutwe yakoreyemo ibyaha.

Yasabye urukiko gutesha agaciro ibyaha aregwa kandi ngo agafungurwa akavanwa mu buzima avuga ko budakwiye kiremwa muntu.

Me Saad wamwunganiye yasabye urukiko kuzasuzuma ingingo zigize ibyaha Numvayabo Shadrack yarezwe ariko avuga ko yazagabanyirizwa ibihano ngo urukiko ntiruzagendere ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha.

Ibi byanasubiwemo na Numvayabo ubwe wagize ati “Numva ibyaha bishingiye kuri ‘baravuga’ narezwe n’ubushinjacyaha bidakwiye kumpesha ibihano biremereye nk’ibyavuzwe.”

Mahirwe Simon Pierre na we wari umunyeshuri muri Kaminuza, yahakanye ibyo aregwa byose, ndetse asaba urukiko kuzaha agaciro ibyo yavugiye imbere yarwo n’amategeko. Mahirwe kandi ngo asanga ibihano yasabiwe ari binini cyane.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko yagize ati “Nsigaje imyaka 15 ngo ngire imyaka 37 nasabiwe nk’igihano, iki gihano ni indengakamere kandi ntacyo nishinja nakoze cyampanisha icyo gihano. Mfite icyizere imbere y’urukiko, ntihazagenderwe ku marangamutima y’ubushinjacyaha. Ndasaba gufungurwa nkasubira mu masomo.”

Nimusabe Anselme, uburana yemera ibikorwa ariko akaburana ibyaha, yavuze ko akwiye gutandukanywa n’igikundi cyitwa icy’abanyeshuri b’i Butare ngo ahubwo umwanzuro uzafatwe ku byaha Anselme yakoze.

Yasabye gufungurwa akajya gufatanya n’abandi kubaka igihugu, yagize ati “Mu bushishozi bw’urukiko nirusanga narakoze ibyaha, ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima ko nazababarirwa nkarekurwa.”

Uyu musore ngo yafunzwe bihagije kandi leta ni umubyeyi, nibigaragara ko hari ibyaha yakoze yasabye ko atakongera gufungwa ngo ahubwo yahanishwa gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro ngo kuko akanyafu yaragakubiswe.

Me Kabanda Viateur umwunganira mu mategeko, yasabye urukiko kuzagendera ku kuba Nimusaba yarabanaga na Rwisanga Syprien mu cyumba kimwe kandi akaba yarahoraga amushuka amubwira RNC no kuyijyamo undi akanga, ikindi ngo nk’umuntu waburanye yemera ibikorwa na we akwiye kuzabona amahirwe yo kugabanyirizwa ibyaha.

Nizigiyeyo Jean de Dieu, wari umucuruzi i Musanze akaba yemera ko ari we wafunguye konti ya RNC afatanyije na Murekeyisoni Dativa ku bwumvikane na Rwisanga ndetse akaba ari na we wavuze umugambi we na bagenzi be barimo kandi akaburana yemera ibikorwa byose akanatanga amakuru.

Yavuguruje ko nta mafaranga yahawe ngo ahimbe ibinyoma, ashimira Ubushinjacyaha bwamugiriye icyizere mu byo yavuze ndetse ashimira na Col Nkubito yabwiye iby’uwo mugambi ngo kuko iyo ataba imfura yari kuvuga ko ariwe wamufashe.

Ibyo rero yumva ngo akwiye kugabanyirizwa ibihano ku buryo bufatika igihe yaba agaragaweho ko mu bikorwa yemera yakoze byaba bigize ibyaha. Yasabye ko yazasubikirwa igifungo ku bw’uko umuryango we ariwe uwitaho ngo kuko ari imfubyi.

Ikindi ngo ni uko afite uburwayi ndetse ngo akaba azabagwa kandi ngo yabigaragarije urukiko, uyu Nizigiyeyo kubera uko yaburanye, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwamusabiye igifungo cy’imyaka 20 aricyo gitoya cyane ku byaha akurikiranweho, kandi ubushinjacyaha bwasabye ko urukiko rwazamugabanyiriza ibihano.

Muri uru rubanza byagaragaye ko ababuranye mera ibyaha bagabanyirijwe ibihano cyane barimo abo mu muryango wa Lt Mutabazi basabiwe ibihano biri hagati y’imyaka iatanu n’irindwi, Ngabonziza JMV asabirwa imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 na Nizigiyeyo Jean de Dieu wasabiwe imyaka 20.

Abandi nka Lt Mutabazi na Nshimiyima Joseph alias Camarade basabiwe ibihano bikomeye byo gufungwa burundu ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 500 kuri Nshimiyimana, mu gihe abari abanyeshuri ba kaminuza bose basabiwe igihano kinini ku byo baregwa cy’imyaka 37 y’igifungo akenshi ngo bitewe n’uko bitwaye imbere y’urukiko.

Urukiko rwasubitse urubanza rushyiraho itariki ya 29 Kanama 2014 nk’izasomerwaho imikirize y’uru rubanza rumaze amezi asaga 10 ruburanishwa mu mizi, isomwa rikazaba ku isaha ya saa 9h00 z’igitondo.

Uwo mukobwa ni Murekeyisoni Dativa, hagati ni Aminadab na Ngabonziza JMV alias Rukundo Patrick
Uwo mukobwa ni Murekeyisoni Dativa, hagati ni Aminadab na Ngabonziza JMV alias Rukundo Patrick

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • aba bafunze umutwe imbere yabacamanza none bamaze gusabirwa ibihano batangiye kuvuga ngo urukiko ruzace inkoni izamba???  nibicare bumve ibyo bakoze banumve ubugome bwabyo.

    • urucira mukaso rugatwara nyoko

  • umwanzi w;u rwanda wese agomba kuryozwa ibyo yakoze maze akareka kudurumbanya abanyarwanda. aba banyeshuri bahanwe bamenye ko na gereza ari ishuri

  • nyuma yo kugorana kwirirwa bakinisha urukiko ku byaha bikomeye nkabiriya byari gutuma inzirakarengane nyinshi zihaburira ubuzima bari gusaba imbabazi uziko abandi bazagirango n’imikino

  • simbashnyaguriye ariko buri wese abona umusaruro ungana nibyo yabibye

    • ubundi se izi ng*** mubbyazijyanye kwiga ibi nabyo birimo.mubareke amashuri  yabo arangirire mu munyururu.

      • NTA NG*** IKURENZE,,,,,,,, HARIYA BARI NI AHA BURI WESE SHA,,,,,,,,,KANDI UMUGABO MBWA ASEKA IMBOHE 

        • Mureke kubacira urubanza mutegereze icyo abacamanza bazanzura. Gusa umugabo mbwa aseka imbohe. Buriya igihe cya Yezu na Mandela nabo ni uko bafatwaga nk’ibicibwa ariko ubu ni ibyamamare ku isi. Niba koko barabikoze bazahanwa ariko niba barengana nabyo bizasuzumwe. Merci

  • Urukundo rwabo rurangiriye aho.

Comments are closed.

en_USEnglish