Digiqole ad

“Abanyarwanda nibo bagomba guha agaciro abahanzi babo”- Konshens

 “Abanyarwanda nibo bagomba guha agaciro abahanzi babo”- Konshens

Konshens mu kiganiro n’abanyamakuru

Garfield Delano Spense umuhanzi wo muri Jamaica uzwi ku Isi ku izina rya Konshens waraye aje mu Rwanda, yatangaje ko abanyarwanda aribo bafite umuti mu biganza byabo wo gutuma muzika nyarwanda imenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Konshens mu kiganiro n'abanyamakuru
Konshens mu kiganiro n’abanyamakuru

Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa kane tariki ya 31 Ukuboza 2015 cyabereye muri Grand Legacy Hotel aho uyu muhanzi acumbikiwe.

Bimwe mu bibazo yagiye abazwa byerekeye ku izamuka rye muri muzika, niho yavugiye ko nta gihugu na kimwe gishobora kugira umuhanzi mpuzamahanga bo ubwabo bataramwiyumvamo.

Yagize ati “Abene gihugu ubwabo nibo bagomba gufata iya mbere yo kurwana urugamba rwo gukunda no gukundisha abahanzi nyarwanda abandi.

Igihe cyose itangazamakuru ritahaye agaciro igikorwa cy’umuhanzi ntateze na rimwe kuba azigera akundwa n’abantu cyangwa se ngo abe yanamenyekana kuko atazwi.

Iyo igihugu gishyigikiye ibikorwa by’umuhanzi, n’amahanga akenshi ashaka gutangira kumenya uwo muhanzi babona ushyigikiwe n’abantu benshi batandukanye bari hirya ni hino ku isi”.

Abajijwe niba hari umuhanzi w’umunyarwanda yaba azi cyangwa se hari n’indirimbo zabo azi, Konshens yavuze ko atigeze afata umwanya ngo arebe ibikorwa by’abahanzi nyarwanda. Ariko ko ubu agiye gufata uwo mwanya kuko yibereye mu gihugu.

Biteganyijwe ko Konshens ajya gusura Urwibutso rukuru rwa Kigali ku Gisozi, nyuma akaza kujya mu gitaramo cya Viber Party kibera muri Century Park Lounge Chilax.

Ejo akaba aribwo azataramira abantu mu gitaramo cya East African Party kizabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Konshens ni umuhanzi waranzwe no gushaka kumva neza ikibazo abajijwe
Konshens ni umuhanzi waranzwe no gushaka kumva neza ikibazo abajijwe
Mushyoma Joseph asobanura uko ibikorwa bijyanye n'ibi bitaramo bizagenda
Mushyoma Joseph asobanura uko ibikorwa bijyanye n’ibi bitaramo bizagenda
Sam wari uhagarariye Bralirwa
Sam wari uhagarariye Bralirwa

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish