Digiqole ad

Abanyarwanda bubaka ubukungu bw’America batabizi!

Mu ihuriro ryitwa RW-IGF (Rwanda Internet Governance Forum), abaririmo barasuzuma uburyo Internet yakoreshwa neza mu Rwanda bigafasha kuzamura ubukungu bw’igihugu ngo kuko hari amafaranga menshi Abanyarwanda batakaza bakoresha Internet akigira kubaka America.

Minisitiri Nsengima Jean Philbert n'abandi bayobozi ikiganiro cya Nkeramugaba
Minisitiri Nsengima Jean Philbert n’abandi bayobozi ikiganiro cya Nkeramugaba

Ibiganiro bifungura iri huriro ryatangijwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, wavuze ko aho isi yerekeza kuri ubu ari ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga (from resources based economy to the Information based economy), bityo ngo hari byinshi byakorwa mu gukumira miliyari na miliyari Abanyarwanda batakaza zikajya gufasha ubukungu bw’ahandi igihe baba bakoresha Internet.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko Internet ari umutungo w’Isi ariko udakwiye guharirwa abayivumbuye gusa, iki kikaba kikaba aricyo RW-IGF igamije kwiga. Yavuze ko igihe kigeze kugira ngo Abanyarwanda bamenye ubucuruzi bukorerwa kuri Internet n’uburyo bakuramo umugati.

Internet yayigereranyije n’ubucuruzi bw’amazi, aho ibiyikorerwaho bibitse muri America n’ahandi mu bihugu byateye imbere bigasa n’aho Abanyarwanda bafite robine bavomamo amazi ariko ibigega byayo byibereye ikantarange.

Yagize ati “Ukuruza amazi, akayatunganya akanayabika, akanashyiraho igiciro, ukora ibyo byose ni we ukorera amafaranga twebwe yaduhinduye isoko kandi ni isoko rifunguye, kuki twe tutajya muri iryo soko ryo gucuruza no guhunika. Dukoreshe ibintu (content) by’iwacu n’Abanyarwanda bamenye ngo dukoresha iby’iwacu.

Abanyarwanda bajya kuri Internet bareba iby’abandi, bakareba indirimbo zo hanze, amafili … bakanareba na pubulisite z’ahandi, kandi natwe dufite ubucuruzi. Kuki tutakora ibyacu natwe tukubaka ubukungu bwa Internet cyane bushingiye ku Rwanda.”

Minisitiri yakomeje avuga ko bishoboka gukora ikoranabuhanga ryakoreshwa n’abandi nk’uko Whats Up na google byakozwe n’abandi ubu tukaba tubyinjiriza akayabo.

Minisitiri yasabye urubyiruko gukoresha Internet n’andi mahirwe yose aboneka mu buryo bwo kubibyaza umusaruro kandi byungura.

Yagize ati “Hari abumva ko Internet ikoreshwa mukureba umuziki, filimi, gufungura e-mail bikarangirira aho ngaho, ntamenye ko urwo ari ruruhande rumwe ntamenye ko Internet ikoreshwa mu bundi buryo bwungura, ntamenye ko abandi bari kumucuruza. Urubyiruko rugomba kuva mu byo gukoresha iby’abandi, na rwo rukamenya ko hari ibyo rwakora abandi bakoresha, ibi ibintu biba bihari ariko bikaba umwanya wawe wo kubibyaza umusaruro.”

Ghislain Nkeramugaba, ukuriye ikigo RICTA gishinzwe kugenzura no gutanga umurongo wa Internet ushingiye ku izina ry’u Rwanda (.RW) n’ibigo bitanga Internet, avuga ko inama bakoze igamije kureba uko ibishyirwa kuri Internet mu Rwanda byava hanze bigashyirwa hafi y’Abanyarwanda.

Avuga ko kubyegereza Abanyarwanda byabageraho botabahenze kandi bikaba byafasha kubageraho mu buryo bworoshye. Iyi nama rero ngo ni umwanya w’uko abafite aho bahurira na Internet bose mu Rwanda batanga ibitekerezo buri wese akamenya uruhare afite muri icyo gikorwa.

Nkeramugaba yemeza ko ubwo ububiko bw’amakuru bwaba buri mu Rwanda byakoroshya gukoresha Internet kandi bikagira n’ingaruka nziza ku giciro cya Internet ndetse ngo byatuma n’abantu benshi bashishikarira gukoresha murandasi (Internet) kubera serivisi nziza.

Eddy Kayihura, umubozi wa BSC (Broadcast System Corporation) avuga ko uko Internet mu Rwanda ikoreshwa bisa no gukiza abandi bantu. Avuga ko kuba mu Rwanda haba hari ubushobozi bwo gufasha ibigo kubona umuyoboro wa Internet (websites hosting) byagira akamaro cyane ku bukungu kandi Internet mu Rwanda ikihuta cyane.

Abuga ko uko ibintu bimeze uku, abacuruzi benshi mu Rwanda bishyura imisoro muri America bigasa nk’aho bafasha ubucuruzi muri America.

Inzitizi ya mbere mu Rwanda ngo ni iy’uko gufatira umuyoboro mu Rwanda bihenze cyane kuruta uko muri America bihagaze, bigatuma benshi bahitamo kujya hanze aho gukorera mu Rwanda.

Iyi nzi tizi rero ngo nta wundi muti, uretse kuba mu Rwanda haboneka amashanyarazi menshi ahagije kandi igiciro kikagabanuka.

Mu Rwanda umuvuduko wa Internet ugeze kuri 10 000Mbps zinjira mu gihugu, u Rwanda rukaba ruri ku mwanya wa kabiri mu karere ka EAC nyuma ya Kenya mu gukoresha Internet. Birashoboka ko aho u Rwanda rugana rwazahagera kuko nyuma yo kubaka umuyoboro wa murandasi uca mu butaka (fiber optic) hari impinduka zigaragara ku buryo Interenet ikoreshwa mu Rwanda.

Minisitiri Jean Philbert avuga ko hari ubuhanga bwakoreshwa mu gukemura ibibazo  'applications' bigateza imbere igihugu
Minisitiri Jean Philbert avuga ko hari ubuhanga bwakoreshwa mu gukemura ibibazo ‘applications’ bigateza imbere igihugu
Abafite amakompanyi akoresha Internet bari muri Forum
Abafite amakompanyi akoresha Internet bari muri Forum
Mutsindashyaka Marcel wa kabiri uhereye ibumoso ni Umuyobozi wa UM-- USEKE.LTD
Mutsindashyaka Marcel wa kabiri uhereye ibumoso ni Umuyobozi wa UM– USEKE.LTD
Eddy Kayihura yemeza ko Abanyarwanda bakiza America
Eddy Kayihura yemeza ko Abanyarwanda bakiza America

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ubwo ikibazo cyabonetse mureke duhagarike guha amafranga yacu amerika bityo natwe tuyakoreshe mu bindi kandi internet tuyikure iwacu ibe ari natwe igirira akamaro

  • Hari ibintu bimwe bigomba guhinduka kugirango abanyarwanda babashe gukoresha ibyabo. For instance, buying a .rw domain name is 35000frw which is roughly $50 USD, whereas if you want to buy a .com, you can buy it as cheap as $0.5 USD.That’s 100 times. Think about it, why would I buy .rw domain when I can buy another domain that is 100 times cheaper.

    Also, the financial institutions should be obligated to provide merchant accounts to the people who want to sell online. For instance, some companies that I won’t mention the names use merchant accounts from south Africa, UK and so on in order to sell online. If we are to promote online shopping and stop people from buying things from abroad, we got make sure these infrastructures are available and open for every Rwandan who want to sell online.

    Another barrier, look at the way these banks issue debits cards( Visa cards). It takes forever to get a visa card in some banks. Some cards are only local and can’t even be used to shop online.

    When you buy online, the next step is shipping the item to you. The post office also should really improve in the way they way work. I lost trust in the post office after buying 3 items and shipped them to Rwanda. None of the items made it to Rwanda. Ibyo bintu bibura biburira hehe? How come when I send something to the USA, it arrives in one piece?

    The ministry of youth and ICT should really fix these issues, or the National bank of Rwanda if they want to see this sector developing.

    I shop online a lot, I know a thing or two about e-commerce and would love to see the door opening for Rwandans to start selling online.

Comments are closed.

en_USEnglish