//Abanyarwanda bayobowe na Uwikunda bazasifura imikino ya CAF
Samuel Uwikunda na Niyitegeka Jean Bosco bari mu basifuzi b'abanyarwanda bahawe kuyobora imikino yo gushaka itike ya CHAN2018

Abanyarwanda bayobowe na Uwikunda bazasifura imikino ya CAF

Imikino yo guhatanira itike ya CHAN2018 irakomeje. Abasifuzi b’abanyarwanda barimo Uwikunda Samuel bahawe kuyobora umukino uzahuza Sudani n’u Burundi i Khartoum.

Samuel Uwikunda na Niyitegeka Jean Bosco bari mu basifuzi b'abanyarwanda bahawe kuyobora imikino yo gushaka itike ya CHAN2018
Samuel Uwikunda na Niyitegeka Jean Bosco bari mu basifuzi b’abanyarwanda bahawe kuyobora imikino yo gushaka itike ya CHAN2018

Mu mpera z’iki cyumweru hazakinwa imikino y’amakipe y’ibihugu yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN2018’ izabera muri Kenya.

U Rwanda ruzahura na Tanzania kuri stade Regional ya Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Nyakanga 2017. Umukino uzayoborwa n’abasifuzi bo muri Uganda bayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga kuva muri 2010 Brian Nsubuga Miiro, akazafatanyije na Ronald Katenya, Dick Okello na Chelanget Ali Sabila.

Umukino uzahuza Intamba mu rugamba z’i Burundi na ‘Crocodile du Nil’ yo muri Sudani, uzasifurwa n’abasifuzi mpuzamahanga b’abanyarwanda bayobowe na Uwikunda Samuel uzungirizwa na Hakizimana Ambroise, Niyitegeka Jean Bosco na Ruzindana Nsoro.

Uyu mukino wimuriwe amatariki uva mu mpera z’iki cyumweru ujya tariki ya 30 Nyakanga 2017 kuko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru CAF yakuyeho ibihano bya Sudani kuri uyu wa kane tariki 20. Byatumye hafatwa umwanzuro wo kongerwaho icyumweru cyo kwitegura uyu mukino.

Roben NGABO

UM– USEKE