Digiqole ad

Abanyamahanga basuye gereza y’abagore ya Ngoma bashima uko abafunze babayeho

 Abanyamahanga basuye gereza y’abagore ya Ngoma bashima uko abafunze babayeho

Imfungwa n’abagororwa bari muri gereza ya Ngoma abashyitsi babasuye bemeza basanze bameze neza

Abagore bari mu buyobozi bw’amagereza muri Mali, Botswana, Burkina Faso na Tanzania, basuye gereza y’abagore ya Ngoma Iburasirazuba ngo barebe uko abagore babayeho muri gereza mu Rwanda. Aba bashyitsi bavuze ko babonye aba bagore nubwo bafunze babayeho neza.

Imfungwa n'abagororwa bari muri gereza ya Ngoma abashyitsi babasuye bemeza basanze bameze neza
Imfungwa n’abagororwa bari muri gereza ya Ngoma abashyitsi babasuye bemeza basanze bameze neza

Aba bagore batandatu b’abashyitsi bari bari mu Rwanda mu nama yahuje abagore bo munzego z’umutekano mu bihugu 37 bya Africa, aba baboneyeho gusura iyi gereza ngo barebe niba hari ibyo bakwigira kuri gereza z’abagore mu Rwanda.

Deputy Commissionner of Prisons (DCP) Editha Mallya wo muri Tanzania yabwiye Umuseke ko basanze hari itandukaniro rinini ku bagore bafungiye muri iyi gereza n’abo muri gereza z’iwabo. Ngo yabonye abari muri iyi bisanzuye kandi bariho neza cyane.

Mme Mallya ati “Hano barisanzuye cyane, bakora ibikorwa binyuranye kugeza no hanze ya gereza, ntabwo rero bumva barambiwe gufungwa kuko baba bafitemo ubwisanzure, nkeka ko ari kimwe mubibafasha kugororwa neza kuruta uko baguma bafungiwe imbere gusa batagera hanze ngo bamenye n’uko hameze barebe n’ibikorwa bihari babigiremo n’uruhare, mubyukuri nishimiye uko babayeho hano”.

Jeanne Chantal Ujeneza Komiseri mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS)  avuga ko aba bagore baje kureba icyo bakwigira ku kugorora abagore bari muri gereza zo mu Rwanda.

Komiseri Ujeneza ati “Twagiranye ibiganiro nabo hari ibyo batwigiyeho natwe twumva hari ibyo twabigiraho.”

Komiseri Ujeneza avuga ko RCS iharanira ko u Rwanda rukomeza gukora ibishoboka mu gufata neza imfungwa n’abagororwa kugira ngo nibarangiza ibihano byabo bazage mu muryango nyarwanda ari abantu bazima.

Aba bashyitsi basuye igikoni cya gereza bareba amafunguro bagaburirwa n'uko atunganywa
Aba bashyitsi basuye igikoni cya gereza bareba amafunguro bagaburirwa n’uko atunganywa
Aha mu gikoni bashimye ko basanze hari isuku ngo ugereranyije no mu yandi magereza menshi bazi iwabo
Aha mu gikoni bashimye ko basanze hari isuku ngo ugereranyije no mu yandi magereza menshi bazi iwabo
Basuye ibikorwa bindi nka Biogas ikoreshwa na gereza
Basuye ibikorwa bindi nka Biogas ikoreshwa na gereza
Bashimye ibi bikorwa by'abagore bafunze bituma kandi banatanga umusaruro
Bashimye ibi bikorwa by’abagore bafunze bituma kandi banatanga umusaruro
Komiseri wungirije w'amagereza muri Tanzania Editha Mallya wo muri Tanzania avuga ko hari byinshi bigiye aha muri gereza ya Ngoma babonye ko ari byiza
Komiseri wungirije w’amagereza muri Tanzania Editha Mallya wo muri Tanzania avuga ko hari byinshi bigiye aha muri gereza ya Ngoma babonye ko ari byiza
Abafunze bakoze imyeyereko (modeling) imbere y'abashyitsi babereka ko bajya banidagadura aha muri gereza
Abafunze bakoze imyeyereko (modeling) imbere y’abashyitsi babereka ko bajya banidagadura aha muri gereza

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ngo bishimiye uburyo babayeho! Bo se si impungure n’ibishyimbo bya rimwe ku munsi barya?

    • Uragirango barye inyama? Ari imvungure nibishyimbo nibyaha bakoze Niki gifite uburemere! Nimureke basarure nibyo bakoreye

  • Ubwahomushaka kuganisha twahumvise ntimwirirwe muvunika.Ya rapport yakozwe nabadepite ba EU ariko ntabwo izasibwa iracyahari ntahoyagiye.

    • Pagari we!!! Iyo raporo bayiguhe uyigereke ku bishyimbo urarire!

      Ngo irahari? ubonye ibyo ukangisha mama weeee! Pagari we!

    • Ariko siyo yonyene kuko hari n’izindi rapport nyinshi zakozwe zishima ukuntu gereza mu Rwanda zifashwe neza! Ni nabyo byatumye hari abagororwa bo mu bindi bihugu bohererezwa kurangiza igifungo cyabo mu Rwanda.

  • Ngo babayeho keza? Umvasha umurengwe ungana ninzara Koko,ubwo wabaho neza ufungi murwanda?impungure nibishyimbo niko kubaho neza c?

    • wowe wumva umuntu ufunzwe wamugaburira iki?? ese hari uwo wari wumva waguye muri gereza kuko atunzwe ni imvungure ni ibishyimbo >?? izo mvungure ni ibishyimbo uvuga twe byadutunze imyaka 4 noneho tutanafunzwe turi kurwanirira igihugu cyacu dutsinda abari batunzwe ni inyama ni imiceri na amamesa bakarenzaho na byeri ya buri munsi . none wowe urabigaya .

  • Nibyiza cyane mujye mwemera apana kugaya ikivuzwe cyose. Muzagumya gupinga ariko ntibizabuza u Rwanda kujya imbu.

  • erega kuba barya impungure nibishyimbo ntibivuzeko aribwo babayeho nabi kuko si bibi ahubwo umunru yareba ingufu lete ishyiramo mukubahindura no kongera kubagarura kumurongo muzima bitandukanye na mbere aho um ufungwa icyo kurya cye cyabaga ari inkoni,kwicwa urubozo nibindi kd ibi birakorwa nubihugu duturanye mugihe usanga ubu umugororwa wo murwanda asohoka muri gereza azibynshi bishobora kumubeshaho kandi yigiye muri gereza

  • Ese mwababonye kumaso? Tuvugishije ukuri murabona badasa neza kurusha benshi mudafuze? Murabona itoto bafite? Nyamara umenya bafashwe neza. Ibyo bishyimbo n’impungure umenya babiryana umutima mwiza bikabayoboka.

    Reba itoto bafite kuri iriya foto yo hejuru cg aba bo hasi bari kugenda nkaba Miss. Bravo RCS

  • Utabusya abwita ubumera! ngo muri gereza bafashwe neza? ubuze uko agira agwa neza. Abo bishimira ko bafashwe neza bazajyeyo ku bushake bamaremo ibyumweru bitatu gusa barebe uko bakamirika.Gereza ni ngombwa ko zibaho, abategetsi ntibakagombye kwishimira gushyira abantu muri gereza anketi zigakorwa bafunze kandi sinemeza ko gereza ari cyo gihano kibaho cyonyine. Leta ihomba byinshi mu kugira imfungwa nyinshi. Amafaranga abagendaho ni menshi cyane ukoze imibare yose ugashyiramo abacungagereza, abashinzwe ubuyobozi, imiti (niba ihari) n’ibindi.Ngo bigira byinshi muri gereza nibyo koko kuko usanga abantu b’abasore b’ibishongore batazi gusoma no k<wandika, ukibaza uko byabagendekeye! muri gereza rero babitaho (abandi bagororwa) bakabigisha gusoma no kwandika, hari n'abandi bitangira abana bafunze batararangiza secondaire, hari n'abiga imyuga. Gusa iyo ufunzwe uzi ubwenge sinzi niba hari icyo gereza ikungura!

  • Ahubwo ndanabona barusha itoto bamwe mu ba minisitiri twifitiye batuyoboye hano

  • Wowe uviga ngoo gereza zifashwe neze bazakujyanemo hamwe na faimille yose mugende mubeho neza

  • Utazi gereza yo mu Rwanda arayibarirwa. Utayizi azakore icyaha bamushyiremo abemo imfungwa nibura ukwezi kumwe, nyuma azaba atubwira uko yahabonye.

    Naho ibyo abashyitsi gusura gereza byo, biroroshye kubitekinika, bashobora kwereka abashyitsi ibyo bashatse byiza gusa, ubwo se ibibi babyerekana. Bashobora no gukora ku buryo umunsi abo bashyitsi baje gusura gereza, abagororwa n’imfungwa babatekera umuceri n’ibishyimbo n’imboga uwo munsi akaba aribyo barya. Ndetse bagakora ku buryo abo bashyitsi baza ku isaha abo bagororwa bari kurya bakabyirebera. Abashyitsi bamara gutaha abagororwa bagasubira ku kabo no ku byo bamenyereye. Ubwo se hari umushyitsi uzajya kubaza umugororwa ngo mbese babagaburira ibiki buri gihe? ngo mbese mufashwe mute??

    Nta cyiza cyo muri gereza, kuko gereza ni gereza nyine. Hari ibyo uba utemerewe nk’umuntu ufunze nyine, kandi si mu Rwanda gusa ni ku isi hose. Muri gereza ugomba kubabara, bitabaye ibyo, ntabwo yaba ari gereza.

  • Ahaa, ni munyumvire namwe abashima ko muri gereza babaho neza, ubwo uwo ntarafungwa, gusa nawe Uzi ko iribusurwe ntampamvu yatuma udakubura kurembo ryurugo rwawe mwitonde ahubwo njye nabakangurira kutazakora icyaha cyakujyana muri gereza

Comments are closed.

en_USEnglish