Digiqole ad

Abahinzi ntibagomba guhinga nk’abahamba amaboko – Mayor Habitegeko

 Abahinzi ntibagomba guhinga nk’abahamba amaboko – Mayor Habitegeko

Umuyobozi w’akarere iyo akorana ibikorwa by’iterambere n’abaturage be aba abaha urugero rwiza

*Asaba  abaturage guhinga ahashoboka hose kuko igihembwe cya kabiri imvura ijya ibatenguha ntibasarure.

Nyaruguru – Mu gihe mu gihugu hose bamaze kwinjira mu gihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru asaba abaturage be guhinga ku buryo bizabazanira inyungu bakoresha amafumbire, bakirinda guhinga nk’abahamba amaboko.  Anabasaba guhinga ahantu hose hashobora guhingwa kuko ngo igihembwe cya kabiri ikirere gikunda kubatenguha, bityo bakazagobokwa n’ibyo bahinze ku Muhindo.

Umuyobozi w'akarere iyo akorana ibikorwa by'iterambere n'abaturage be aba abaha urugero rwiza
Umuyobozi w’akarere iyo akorana ibikorwa by’iterambere n’abaturage be aba abaha urugero rwiza

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu twakunze kwibasirwa n’amapfa cyane muri iki gihugu, mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga gishize abahinzi ntibasaruye kubera izuba ryacanye ari ryinshi imyaka iruma.

Umuyobozi w’aka karere Habitegeko Francois asaba abaturage be guhinga bagamije kubona inyungu atari uguhinga nk’uhamba amaboko.

Ati: “Ntabwo ari uguhinga nk’uhamba amaboko, bakwiye guhinga ku buryo buzabazanira inyungu. Guhinga nta fumbire ushyizemo, yaba imva ruganda n’imborera. Abaturage baka karere bafite amahirwe akomeye, Perezida yabahaye nkunganire ku ifumbire mvaruganda no ku ishwagara bagomba kubyaza umusaruro ayo mahirwe babonye.”

Asaba kandi  abaturage guhinga igihingwa cyemeranyijweho ahantu hose hateganyijwe nko mu  materasi, mu bishanga n’ahandi hahujwe ubutaka kuko ngo ari bwo bazabona umusaruro uhagije.

Yababwiye ko bagomba kumenya imihindagurikire y’ibihe bakamenya ko igihembwe cya kabiri cy’ihinga ibintu bikunze kugenda uko batabiteganyaga.

Abasaba guhinga ahantu hose hari ubutaka bushobora guhingwa kugira ngo bazabone umusaruro uhagije babashe no kwizigamira mu gihe ikindi gihembwe byaba bibi ntibizabe ikibazo.

Ati: “Ikindi bakwiye kumenya ni imihindagurikire y’ikirere. Bagomba kumenya  ko igihembwe cya kabiri gikunda kutatumerera neza, bivuze ko iki gihembwe iyo kigucitse haba harimo ibibazo bikomeye cyane.”

Abaturage nabo bavuga ko kubura imvura mu gihembwe gishize byabahaye isomo bityo ngo bagomba guhinga bateganya ko ikindi gihembwa bashobora kutazahinga.

Ildephonse Nshimiyimana aganira n’umuseke, ati: “Igihembwe gishize izuba ryaratwigishije, ubu tugomba gushyira imbara muri iki gihembwe kuko kiriya imvura ikunda kubura, … ubu ntaguhinga nta fumbire reka reka!”

Nyaruguru ngo bafashijwe cyane n’ibishanga bashyizemo imbaraga nyuma y’uko bari bamaze kubona ko imusozi bitagenze neza.

Nyaruguru ni akarere gahingwamo cyane ibirayi, ibishyimbo, ibigori n’ingano, muri iki gihembwe abahinzi barahinga ibishyimbo n’ibigori.

Umuyobozi w'akarere ka Nyaruguru n'abaturage b'umurenge wa Ngera ababwira ko bagomba guhinga bagamije inyungu atari uguhamba amaboko.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru n’abaturage b’umurenge wa Ngera ababwira ko bagomba guhinga bagamije inyungu atari uguhamba amaboko.
Mayor Francoins Habitegeko aganiriza abaturage
Mayor Francoins Habitegeko aganiriza abaturage
Asaba abaturahe guhinga ibishaka batavangavanze imyaka kuko aribwo bazabona umusaruro
Asaba abaturahe guhinga ibishaka batavangavanze imyaka kuko aribwo bazabona umusaruro

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish