Digiqole ad

Abahinga ibijumba bidasanzwe bahuguriwe guhinga neza imigozi yabyo

 Abahinga ibijumba bidasanzwe bahuguriwe guhinga neza imigozi yabyo

Abahinzi bari guhugurwa ku migozi y’ibijumba bitanga umusaruro mwinshi kandi bifite Vitamin A

Abahinzi baturutse mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Bugesera bahinga ibijumba bikungahaye kuri Vitamin A kuri uyu wa gatatu bahuguriwe kurushaho kubyaza umusaruro ibijumba bahinga. Beretswe kandi uko imigozi bahabwa ngo bayitere itegurwa ikagumana ubuziranenge bukenewe kugira ngo yere cyane.

Abahinzi bari guhugurwa ku migozi y'ibijumba bitanga umusaruro mwinshi kandi bifite Vitamin A
Abahinzi bari guhugurwa ku migozi y’ibijumba bitanga umusaruro mwinshi kandi bifite Vitamin A

Mu rugendo shuri bakoreye ku cyicaro cy’Ikigo cy’igihugu giteza imbere ubuhinzi, RAB, ishami ryo mu Ntara y’Amajyepfo, abahinzi babanje kwerekwa ubwoko butandukanye bw’imigozi y’ibijumba itanga umusaruro uri hejuru nyuma basobanurirwa uburyo bakwiye kuyitera .

Ubwoko butandukanye bw’imigozi burimo iyitwa; Gihingumukungu, Vita, Kabode, Giramata, Mbakungahaze, Terimbere , Izihirwe, n’iyindi ngo bwera mu mezi atatu mu gihe indi migozi isanzwe yerera amezi atandatu.

Kuba yera mu gihe gito ngo ni akarusho ku bahinzi bayo kuko ngo bituma bihaza mu biribwa kandi bagasagurira amasoko bityo bakikenura mu bindi bakeneye.

Dorcella Yankurike, umwe mu bahinzi bakoze uru rugendo shuri avuye i Muhanga yabwiye Umuseke ko yiyongereye ubumenyi mu buhinzi bw’ibijumba yari asanzwe akora.

Guhinga ibijumba bishya bifite umusaruro mwinshi byatumye yikenura, ubu akaba yarazamuye amazi mu rugo rwe , akishyurira abo mu rugo ubwisungane mu buzima n’amafaranga y’ishuri akaboneka.

Yankurije avuga ko hari ubwo yeza ibijumba binini ku buryo kimwe gipima ibiro bitanu.

Lydie Kankundiye ukora ubushakashatsi ku bijumba mu Kigo cy’igihugu kita ku buhinzi(RAB) avuga ko bateguye ruriya rugendoshuri kugira ngo bereka abahinzi uko imigozi bamwe muribo bahawe itegurwa.

Umwe mu bakozi ba RAB mu Majyepfo witwa Kayinamura Vénuste yasobanuriye aba bahinzi ko imigozi bahawe ibanza gutegurwa kugira ngo ibashe kwera vuba no kwihanganira ibibazo ishobora guhura mubutaka itewemo.

Christine Nyirahabimana wari uhagarariye umushinga AGRA ukwirakwiza imigozi ya biriya bijumba umushinga ushingiye ku mushinga w’abagore bakiri bato b’Abakirisitu(YWCA) avuga ko bazanye bariya bahinzi kubereka uruhererekane rw’uko imigozi y’ibijumba itegurwa kuva ikiri mito cyane kugeza ikuze ikaba yatabirwa.

Kugeza ubu ngo umushinga wabo wageze mu Ntara zose z’u Rwanda ku bufatanye bwa RAB na YWCA kandi ngo bafite umushinga wo kubigeza mu turere twose tw’u Rwanda.

Imwe mu migozi y'ibijumba bahuguriweho gufata neza
Imwe mu migozi y’ibijumba bahuguriweho gufata neza
Imigozi y'ibijumba bahawe babwiwe ko iyo ifashwe neza itanga umusaruro mwinshi kurushaho
Imigozi y’ibijumba bahawe babwiwe ko iyo ifashwe neza itanga umusaruro mwinshi kurushaho
Abaturutse mu turere dutandukanye bari guhugurwa
Abaturutse mu turere dutandukanye bari guhugurwa
Umwe arafata 'note'
Umwe arafata ‘note’
Ngo bungutse byinshi ku mahugurwa y'uyu munsi
Ngo bungutse byinshi ku mahugurwa y’uyu munsi

 

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • umuntu waba uhinga iyo Mbuto y’imigozi yashyiraho contact ye nkamuvugisha nd I rwamagana ndashaka kubihings

  • Ikibazo n’uko mudashyiraho amafoto y’ibyo bijumba ahubwo mukatwereka ibigunda gusa

    • Ntibirera ni byera bazabikura babikwereke!

Comments are closed.

en_USEnglish