Digiqole ad

Abagore bishe Kim Jong-nam uyu munsi bageze mu rukiko

 Abagore bishe Kim Jong-nam uyu munsi bageze mu rukiko

Doan Thi Huong na Siti Aishah

Abagore babiri baregwa kwica Kim Jong-nam (umuvandimwe wa Perezida wa Koreya ya Ruguru) bakoresheje uburozi bukaze bagejejwe imbere y’Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu muri Malaysia.

Doan Thi Huong na Siti Aishah
Doan Thi Huong na Siti Aishah ngo bishe Kim Jong-nam ariko batekewe umutwe

Imbere y’urukiko ntabwo bahatinze kuko iburanisha ritarengeje iminota 20, harinzwe bikomeye na Police.

Siti Aisyah, wo muri Indonésia ufite imyaka 25 na Doan Thi Huong wo muri Vietnam w’imyaka de 28 bashobora gukatirwa urwo gupfa bamanitswe.

Gusa urubanza rwabo rwasubitswe ngo habanze hakorwe iperereza rirambuye, bashobora kuburanishwa mu mezi menshi ari imbere nk’uko bitangazwa na KualaNews.

Kim Jong-nam yishwe tariki 13 Gashyantare n’uburozi bukomeye bwitwa VX yahuhiweho n’aba bagore ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur.

Kim Jong-nam yapfuye bidatinze ariko ngo ababara cyane.

Amashusho ya Camera z’umutekano yerekana abagore babiri bamuturuka inyuma maze umwe akamupurizaho ibintu mu maso. Yahise aremba ajyanwa ku ivuriro ry’ikibuga cy’indege ariko ntiyatinda ahita aca.

Aba bagore bemera ibyo bakoze ariko bakavuga ko batekewe umutwe.

Kugeza ubutegetsi bwa Kim Jong-un  nibwo butungwa agatoki ko buri inyuma y’urupfu rw’umuvandimwe we kuri se ngo wahoraga anenga ubutegetsi bw’iwabo ahoyiberaga mu mahanga.

Pyongyang yohereje muri Malaysia umudipolomate ukomeye ngo agerageza kugarura umurambo wa Kim Jong-nam muri Korea.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish