Digiqole ad

Abafite umuriro ubu ni 27%, ariko dufite amashanyarazi yakwira Abanyarwanda bose – REG

 Abafite umuriro ubu ni 27%, ariko dufite amashanyarazi yakwira Abanyarwanda bose – REG

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi ‘Rwanda Energy Group (REG)’ buratangaza ko hari intambwe yatewe mu gukemura ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ku buryo umuriro uhari ubu ushobora kugera ku baturage bose.

Jean Bosco Muneza, Umuyobozi mukuru wa REG.
Jean Bosco Mugiraneza, Umuyobozi mukuru wa REG.

Mu 2010, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kugera kuri MW 563 mu mwaka utaha wa 2017, iyi ntego iza guhuzwa na gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri ‘EDPRS2’; Ibi bigafasha guha umuriro ingo byibura 70%, na 100% mu 2020.

Gusa, uyu munsi ntiruragera no muri ½, kuko rukiri munsi ya MW 220, mu gihe n’abafite amashanyarazi bakiri munsi ya 30%.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije inama y’iminsi ibiri yiga ku iterambere ry’ingufu z’amashanyarazi “IPAD Rwanda Energy Infrastructure”  izaba kuri uyu wa 01 na 02 Ugushyingo 2016 ku nshuro ya gatatu, Jean Bosco Mugiraneza uyobora REG yavuze ko n’ubwo intego zitaragerwaho 100% ngo hari intambwe yatewe kandi ishimishije.

Yagize ati “Uburyo amashanyarazi ahagaze mu gihugu, ubu hari amashanyarazi atuma dushobora guhaza abayakeneye, abayashatse bakaba bayabona, ntabwo hakibaho gusaranganya amashanyarazi (byatumaga uduce tumwe tubura umuriro).”

Jean Bosco Mugiraneza avuga ko ibibazo by’ibura ry’amashanyarazi bikigaragara hirya no hino bidashingiye ku bucye bw’amashanyarazi, ngo aho bigaragara biba bitewe n’ibindi bibazo biri muri ako gace.

Ati “Aho tugeze, ku mashanyarazi dufatira ku murongo munini ubu dufite ibipimo bya 25%, hanyuma ku mashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba tugenda dukwirakwiza cyane mu bice by’icyaro turi kuri 2% gashyika kuri 3%, ni ukuvuga ko muby’ukuri tumaze kugera ku gipimo kiri hagati ya 27 na 28% (bafite amashanyarazi).”

Jean Bosco Mugiraneza nubwo atemeza niba mu mwaka utaha cyangwa uzawukurikira Abanyarwanda 70% bazaba bafite amashanyarazi, avuga ko hafashwe ingamba zo kongera imibare y’abafite amashanyarazi:

Korohereza abaturage kwishyura amafaranga y’ifatabuguzi

Jean Bosco Mugiraneza, umuyobozi wa REG avuga ko mu rwego rwo kongera imibare y’abakuruza amashanyarazi, ngo bagiye korohereza abaturage ku buryo amafaranga ibihumbi 56 bishyuraga mbere yo guhabwa umuriro bajya bayishyura mu byiciro.

Ati “Icyo dushaka gukora ni uburyo bitaba inzitizi kugira ngo umuntu agire amashanyarazi, tukazakora ku buryo umuntu yayishyura mu byiciro byinshi. Ibyo bizadufasha kuzamura imibare kuko uyu munsi hari ahantu amashanyarazi yamaze kugera ugasanga umuntu aturanye n’ipoto y’amashanyarazi ariko atayafite iwe murugo.”

Avuga ko bamaze gukorana n’Uturere n’amashami ya REG ari hirya no hino mu Turere, ku buryo ubu bamaze kumenya imibare y’abantu baturanye n’amapoto ariko badafite amashanyarazi, bakaba ngo bari gushyiramo ingufu kugira ngo mu minsi ya vuba bazabe batangiye gukora gahunda yo kubagezaho amashanyarazi mu buryo bwihuse.

Gufasha abari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe kubona amashanyarazi

Jean Bosco Mugiraneza, avuga kandi ko Leta iri gutegura uko izafasha abaturage bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe kubona ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Kugabanya ikiguzi cy’amashanyarazi

Jean Bosco Mugiraneza yatubwiye ko ubu ibiciro by’amashanyarazi biri kuganirwaho, ku buryo muri Mutarama 2017, ibiciro bishyishya bishobora kuzaba byatangiye kubahirizwa.

Ati “Muri uko gushyiraho ibyo biciro hari ibyagiye byitabwaho nko kureba abafatabuguzi baba badafite ubushobozi buhagije bwo kugura amashanyarazi, abongabo bagiye bitabwaho mu kuganira ku biciro bishyashya by’amashanyarazi.”

Muri ibi biganiro byo gushyiraho ibiciro bishya by’amashanyarazi kandi ngo banaganiriye cyane ku Bakiliya banini cyane cyane inganda kubera ngo uruhare runini zifitiye ubukungu bw’igihugu.

Naho, ku bireba n’ikiguzi cy’amashanyarazi akomoka ku mirasira y’izuba kikiri hejuru, ngo biraterwa ahanini n’uko ari ibintu bigitangira, ngo bizeye ko ubwo Kompanyi ziri kugenda zibyinjiramo ari nyinshi ko naho ibiciro bizagabanyuka kubera ipigana.

Kongera ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba

Mugiraneza avuga ko ubu bamaze kugirana amasezerano n’abakwirakwiza amashanyarazi aturutse ku mirasire y’izuba, dore ko ngo mbere bakoraga mu buryo bw’ubucuruzi busanzwe bigatuma kubona imibare n’imikorere yabo bigorana.

Kuba rero ngo REG na Minisiteri y’ibikorwaremezo muri rusange baramaze gusinyana nabo amasezerano, ngo biratuma gukurikirana imikorere ya Kompanyi 18 ubu zitanga ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba byoroha kandi byihutishwe.

REG ngo ifite icyizere ko gukwirakwiza amashanyarazi bizajyana no kuzamura ingufu z’amashanyarazi zihari, kubera ko hari imishinga minini yatangiye kubakwa n’indi izatangira mu mwaka utaha nk’uwo kwagura inganda zibyaza amashanyarazi gaze methane ku Kibuye no ku Gisenyi (bazatanga izindi MW zirenga 100), uruganda rubyaza nyiramugengeri amashanyarazi, Urugomero rwo ku Rusumo, n’indi nk’uwo kugura amashanyarazi hanze ugicumbagira.

Soma inkuru bifitanye isano: Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko mu ngomero 25, izikora neza ari 10 gusa, mu gihe izindi 7 ngo zihagaze nk’imodoka iparitse.”

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • umuyobozi wa REG aragira ati”ariko dufite amashanyarazi yakwira Abanyarwanda bose” ahaaa kubeshya byo urabizi.

  • Abari mu kiciro cya 1 nibabaha umuriro, bazanabasonere kuwishyura kuko amande ari hanze aha aravuza ubuhuha impande zose.Wagirango hari uwabatumye amafaranga akababwira ati:”Muze muyazanye.”

  • Ngaho: Ntimunyunvira badi?

  • Ariko Munyaneza ko ucyiri muri KIST wari umunyakuri byajyenze bite ? Kubeshta bijyezaho !!!

  • Ariko Munyaneza ko ucyiri muri KIST wari umunyakuri byajyenze bite ? Kubeshya bijyezaho !!!

  • Mwatubwira uyu muyobozi amashuri yize ayariyo? aho yavanye impamya….? Ariko abantu nka bariya bagera hariya gute kweli? abanibo tugiye kujyana muri manda ya 2017? mudutabare.

    • iyo politique na technique byivanze birarushya. None niba uyu ari umutechnicien, politique imutegeka kuvuga ko byose ari sawa kdi abishyira mu mibare!?urabona nyine ko bidasobanutse.

      • @Kamali nanjye ndi umutechnicien, ariko niba uriwe hari ibinyoma udashobora kubwira abantu, ugahitamo kwicecekera.

  • Ese uriya muriro wicara ucikagurika niwo mutubwira wahaza abanyarwanda bose? Oya namwe nimujya kutubeshya mujye mubanza murebe niba byibura ibyo muvuga bifite facts nkeya zabishyigikira? Mwananiwe guhaza iyo 27% none murumva mwahaza 100% by’abanyarwanda??

  • Ko mbona igihe cyinshi umuriro uba wabuze aho abo 27% bo barawufite? Kubeshya ni bibi

  • Uyu mugabo ni danger imibare igaragaza ko nibura MW 556 arizo zahaza abanyarwanda at least. None ubu dufite less than MW 220 akaba yemeza ko bafite amashanyarazi yahaza igihugu cyose ariko kubwimbogamizi zihari akaba ari 27% bawufite gusa. Igitangaje naba yita 27% bayafite ntibayabona kuko umuriro ucikagurika burikanya ntacyo ubamariye utwika ibikoresho byabantu kubwamakosa ya REG ariko ntibiryozwe yewe ni akumiro peeh. Wenda ako 2% gakoresha ingufu z’imirasire y’izuba bo birashoboka ko baayabona buri munsi gusa mugihe cya imvura biba ari agatereranzamba. Check Obadia Biraro icyo yabikozeho raporo kuri Link umuseke washyizeho haruguru ingomero nyinshi zabaringa nizo zizaduha amashanyarazi???

    • @Musoni yavuzeko muri 2020 tuzaba turi 70% dufite amashanyarazi.Hasigaye imyaka 3.

  • Abanyafrica nta bwenge tugira uretse ubwo kubeshya kandi nabwo rimwe Na rimwe tubeshya ibintu nu mwana muto atakwemera
    None se murumva muzareshya abashoramari mu kubeshya ako kageni? Cyangwa muragirango abanyarwanda muyoboye nabaswa cyane?

  • Hhhhhhhhhhhh uwo muriro wahaza abanyarwanda bose waba uvuyehe?
    natwe bomumugi nitujya tumara kabiri tuwufite ngooooooooooooo!!!
    nimunyumvire bavandi?
    NB:aho gutegeka muvugango zana vuba niwanga ngufunge,AHABWO mwategeka muvugango AKIRA MUNYARWANDA,ubundi hakabsho nokuvugisha ukuri mubayobozi.atari ibinyoma bya mpemuke ndamuke.

  • Icyo jyewe nkuyemo ni uko abanditse iyi nkuru babeshyeye uriya mugabo (nako muyobozi) kuko hari ibintu bitabeshwa kuko ikinyoma kigaragara ukivuze atararangiza kuvuga! Maze na Semuhanuka wari warigishije umuhungu we Muhanuka ko kubeshya bizamukiza yumvise avuga ko yinanuye agasekura ijuru, ise yumva birakabije ati “uramenye kuko icyo cyinyagisha”! Nzaba ndeba aho aba bayobozi bazatugeza kabisa….

  • Iki kigo gikora nabi ,harimo ruswa iravuza ubuhuha kugirango baguhe cashpower ni 50.000 kuruhande atari mufatabuguzi,cashpower zabo ni boro,burigihe baba bavugako arintazo bafite,izaje arinke,simbizi pe ,uyu muyobozi abihagurukire naho ubundi Abanyarwanda turaharenganiye

  • Ngewe iyo bahora bavuga ngo umuriro wariyongereye byarangobeye kabisa, ubwo se baba bavuga iki? muzaseruke mutemberere umudugudu wa Bukimba uri mumarembo yumujyi wa kigari muri Runda-Kamonyi murebe uko abaturage bawo bameze.
    Mwibaze namwe ahantu abaturage bakivoma Nyabarongo, bagacana Agatadowa.
    Mwarangiza ngo umuriro urahagije.
    ntimukajye mutera abanyarwanda iseseme kabisa ntago aribyo.
    uyu Muyobozi uwamujyana nkahariya ngo anywe Nyabarongo anacane agatadowa yumve uko bimera.

Comments are closed.

en_USEnglish