Digiqole ad

Ababyeyi bagurira abana ibitabo ni bake mu Rwanda

 Ababyeyi bagurira abana ibitabo ni bake mu Rwanda

Umuco wo gusoma mu Rwanda ngo uracyari hasi

*Abakuru nabo benshi ngo ntibasoma usanga bashishikarira kubwirana inkuru
*Abana bakeneye gusoma bakagira amatsiko bakamenye

Abanditsi b’inkuru z’abana mu kinyarwanda ku bufatanye n’umuryango wita ku burenganzira bw’umwana Save the Children bagaragaza ko ababyeyi bataritabira kugurira abana ibitabo nk’uko babagurira ibindi bintu bakenera mu buzima bwa buri munsi. Nyamara ngo igitabo ku mwana ni isoko ikomeye y’ubumenyi ndetse n’indimi.

Babyeyi, abana ngo ntabwo icyo bakeneye ari ibyo kurya gusa, bakeneye no kugira amatsiko bakiyungura ubumenyi
Babyeyi, abana ngo ntabwo icyo bakeneye ari ibyo kurya gusa, bakeneye no kugira amatsiko bakiyungura ubumenyi

Umwana uzi gusoma ngo bimufasha kugira imitekerereze yihuse. Muri iki gihe ngo usanga hari n’abana barangiza amashuri abanza batazi no gusoma neza ikinyarwanda.

Jean de Dieu Munyurangabo umwanditsi w’inkuru z’abana avuga ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’uko nta muco wo gusoma abantu bakuru bafite kandi ari bo bakabaye baha abana urugero.

Ati “usanga abantu  bafite umuco wo kubwirana inkuru gusa, ubundi umubyeyi akumva ko umwana akenera ibimutunga gusa ntiyumve ko akeneye n’igitabo cyo gusoma. Ariko twizera ko hamwe n’igihe byose bizagerwaho.”

Maurice Mulisa umwanditsi w’ibitabo by’abana avuga ko yakuze adakunda gusoma aho akuriye akamenya akamaro gakomeye kabyo ku bana yiyemeje kwandika inkuru z’abana ngo abafashe, ariko ngo ababazwa no kuba ababyeyi bataritabira kugurira abana ibitabo nk’uko babagurira ‘umugati’.

Ati “Ubu hari umwana urangiza amashuri abanza wamuha inkuru ngo agusomere yasoma ukibaza niba yarabyize bikakuyobera. Ibi usanga biterwa n’imiryango baturukamo y’ababyeyi batigeze babakangurira gusoma ururimi gakondo.”

Catheline Uwimana wo muri Save the Children avuga ko iyi gahunda yabo iri kwibanda ku gufasha abana kuko ngo umwana usoma agira amatsiko, bikamutera kumenya ubwenge no kumenya n’izindi ndimi.

Nawe avuga ko imbogamizi bagifite ari ababyeyi batarumva ko umwana akwiye kumenya cyane gusoma ururimo gakondo akabona gukurikizaho urw’amahanga. Kandi bakamenya ko kumenya no gukunda gusoma ku mwana atabitozwa gusa na mwalimu.

Theogene Musabeyezu umukozi muri komisiyo y’igihugu y’ururimi n’umuco ushinzwe kuboneza no gusesengura Ikinyarwanda avuga ko umurimo wo kwandika utoroshye kandi ari wo musingi wo gukundisha abana kumenya ururimi gakondo.

Ati “Uko kwitabira gusoma byari  mu myaka yashize siko bimeze ubu kuko abantu bamwe na bamwe bagenda bamenya agaciro ko gusoma kandi tukaba dukomeje ubukangurambaga dufatanyije n’abanditsi bandika inkuru z’abana.”

Musabeyezu avuga ko buhoro buhoro abantu bagenda bumva agaciro ko gusoma
Musabeyezu avuga ko buhoro buhoro abantu bagenda bumva agaciro ko gusomaMusabeyezu

Kuri uyu wa gatanu, Umuryango Save the children washimye unashyikiriza ibihembo abanditsi b’inkuru z’abana banditse inkuru zakunzwe kurusha izindi kandi zandikanywe ubuhanga.

Inkuru yabaye iya mbere ikaba yaranditswe n’umwanditsi Jean de Dieu Munyurangabo wanditse inkuru yitwa “SINZAKWIBAGIRWA NSHUTI NZIZA” ikaba ari inkuru yanditswe mu 2010.

Inkuru itunganyije neza kurusha izindi ikaba ari iya Regis Muhirwa  yitwa “Mama niyanduje” naho inkuru ishushanyije neza niya Edition bakame igira iti” Uruhimbi rwa Nyanka”.

Aya marushanwa akorwa n’abanditsi b’inkuru z’abana aba agamije gukangurira abanditsi kwandika neza babyitayeho kandi bakita ku nyandiko zabo.

Munyurangabo wanditse igitabo cy'abana cyahembwe
Munyurangabo wanditse igitabo cy’abana cyahembwe
Catheline Uwimana avuga ko gukunda no kumenya gusoma kw'umwana atabitozwa na mwalimu gusa
Catheline Uwimana avuga ko gukunda no kumenya gusoma kw’umwana atabitozwa na mwalimu gusa

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • murakoze kubwiyi nkuru.ese umwana atangira kwiga gusoma we ubwe afite agihe kingana iki?ibyo bitabo umuntu yabibona gute ?umuseke muturangire

    • Ibitabo biraboneka urugero jya muri Lumina i Muhanga urebe ko utabisangamo.

Comments are closed.

en_USEnglish