Digiqole ad

Aba-Democrate ntibumva impamvu  FBI yabyukije iperereza kuri Emails za H. Clinton

 Aba-Democrate ntibumva impamvu  FBI yabyukije iperereza kuri Emails za H. Clinton

abademocrate ntibumva impamvu FBI ikora iperereza ku butumwa bugenewe Hillary Clinton

Umwe mu bayobozi mu ishyaka ry’Aba- Démocrate, uri muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko kuba umuyobozi w’Ibiro bishinzwe iperereza bya FBI yaratangaje ko bagiye kubyutsa iperereza kuri email zifite aho zihuriye na Hillary Clinton ari uguhonyora itegeko.

abademocrate ntibumva impamvu FBI ikora iperereza ku butumwa bugenewe Hillary Clinton
abademocrate ntibumva impamvu FBI ikora iperereza ku butumwa bugenewe Hillary Clinton

Uyu muyoboke mu ishyaka ry’Aba-Democrate, Harry Reid ashinja James Comey uyobora FBI guhonyora itegeko ribuza abayobozi kwitwaza umwanya bafite bagakora icyo ari cyo cyose gishobora kugira ingaruka mbi ku migendekere y’amatora.

Ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, FBI yongeye kubyutsa ikibazo cya email zirimo ubutumwa burebana n’amabanga y’igihugu Hillary Clinton yohereje akoresheje konti ye bwite hagati ya 2009-2014 igihe yari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu ibaruwa Reid yanditse, avuga ko ibyo Comey yakoze bigamije gufasha Aba-Républicain kwigaranzura Aba-Démocrate bahagarariwe na Hillary Clinton mu matora y’umukuru w’igihugu yegereje mur USA.

Uyu muyoboke mu ishyaka rihagarariwe na Hillary, avuga ko ibi bishimangirwa no kuba uyu muyobozi wa FBI yaranze gushyira ahagaragara amakuru arebana n’umubano ukomeye uri hagati ya Donald Trump n’Uburusiya bufatwa nk’ubuhanganye na USA mu bushobozi.

Ni mu gihe habura ibyumweru bitageze kuri bibiri ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu abe, FBI ikaba ivuga ko hari email z’umwe mu bakorana bya hafi na Clinton bagomba gukoraho iperereza.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko ubutumwa (email) ibihumbi 650 bwa Hillary bugiye gukorwaho iperereza, izi email zirimo iz’uwitwa Huma Abedin bivugwa ko zavumbuwe muri mudasobwa ya Anthony Weiner wahoze ari umugabo we.

Izi email zabonywe ubwo hakorwaga iperereza ku byaha byo koherereza ubutumwa burebana n’ubusambanyi ku mukobwa utarageza imyaka y’ubukure, bishinjwa Weiner wahoze ari umudepite.

FBI ivuga ko izi email zishobora guhindura ibyari byagaragaye mu iperereza ku kuba Clinton yarakoresheje mudasobwa ye bwite mu kohereza no kubika ubutumwa burebana n’amabanga y’igihugu.

Kuri iki cyumweru ni bwo hamenyekanye andi makuru ko Ibiro bishinzwe ubutabera byari byabujije FBI kumenyesha Inteko Ishinga Amategeko ibijyanye n’iri perereza rishya.

Ibi bibaye mu gihe habura icyumweru kimwe ngo amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangire dore ko ateganyijwe ku italiki 8 Ugushyingo 2016.

BBC

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Abari batangiye gufungura champagne babebabiretse gato.

  • Wabona Trump adatsindiye ku makata ya nyuma abakecuru barushye!

  • Yenda byose ni imikino. Impande zose zibiziranyeho. zose zose uko ari eshatu!!

  • mazimpa!ogeraho uti kandi bosebabireba

Comments are closed.

en_USEnglish