Digiqole ad

Abagore bakiri bato ngo bagira amashyushyu y’imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara

Ubundi ubusanzwe ngo abagore nyuma yo kwibaruka ntibajya bagira amashyushyu yo gukora imibonano mpuzabitsina, uretse wenda rimwe na rimwe, ariko mu Bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya MICHIGAN (Michigan University) bwerekanye ibitandukanye n’ibi ko ahubwo abagore batagirira amashyushyu imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara.

Photo: Darryl Brooks
Photo: Darryl Brooks

Mu nyigo yabo bavuga ko uretse umunaniro, cyangwa se imisemburo ibaye itameze neza, ubundi abagore bakiri bato (badakuze) baba babyiyumvamo bakumva bashaka kubonana n’abagabo babo, ndetse bikaba byaba na mbere y’ibyumweru bitandatu nubwo baba babibujijwe n’abaganga.

Abagore bagera kuri 300 babyaye muri iki gihe cy’imyaka irindwi ishize bagize icyo bavuga kuri ibi by’imibonano mpuzabitsina, n’uruhare abagabo babo babigiramo, biza kugaragara ko abagore badakora imibonano mpuzabitsina kubera abagabo babo babibahase ahubwo ari uko baba bumva babishaka (babyiyumvamo).

Ngo abagore bumva bakeneye kuba hafi (kwegera) ya ba se b’abana babo bityo bigatuma bahita babonana byihuse (baryamana); ibi bikaba byerekana akamaro k’abagabo n’uburyo abagore baba babakeneye mu gihe runaka.

Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko niba abagore banga gukora imibonano mpuzabitsina kandi ari abagore (aba mama) byaterwa gusa nuko baba bananiwe, abikiriye umwana cyangwa se bahugiye mu bintu runaka (nta gihe bafite).

Barakomeza bavuga ko mu mezi atatu nyuma yo kubyara, abagore bagera kuri 85% bagira imibonano mpuzabitsina yuzuye (les rapports sexuels complets), 65% bagira iciye mu nzira zo kuvuga (rapports sexuels par voie orale), 61% bo barikinisha (masturbation), naho 26% bakora imibonano mpuzabitsina mbere y’ibyumweru bitandatu nubwo baba babibujijwe nkuko byatangajwe n’ububushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Michigan.

Source Umuganga.com

en_USEnglish