Digiqole ad

37% by’imodoka zimaze gushyirwamo ‘Speed Governor’. 30 bazangije barafunze

 37% by’imodoka zimaze gushyirwamo ‘Speed Governor’.  30 bazangije barafunze

Umusaruro:

*Mu kwa kabiri 2017 habaye impanuka 119 zirimo 91 z’imodoka zitwara abagenzi

*Mu kwa gatatu habaye 61 zirimo 45 z’imodoka zitwara abagenzi


Hagamijwe kugabanya impanuka z’imodoka zitwara abagenzi rusange izi modoka zose zitegetswe n’itegeko ryo mu 2015 kugira utwuma tugabanya umuvuduko (Speed Governor), kugeza ubu imodoka nk’izi zigera ku 3 369 zingana na 37% by’izigomba kutugira  ubu nizo zifite utu twuma. Police kuri uyu wa gatanu yatangaje ko nubwo zitaradushyirwamo zose hari umusaruro bimaze gutanga.

Muri iyi modoka isanzwe irimo 'speed Governor' ba nyiranyo ngo barayica bagashyiraho uburyo bwo kuyikoresha iyo bageze imbere ya Traffic Police. Izo 'bouton' nizo bakandaho kugira ngo ikore cyangwa ibe izimye
Muri iyi modoka isanzwe irimo ‘speed Governor’ ba nyiranyo ngo barayica bagashyiraho uburyo bwo kuyikoresha iyo bageze imbere ya Traffic Police. Izo ’bouton’ nizo bakandaho kugira ngo ikore cyangwa ibe izimye

Utu twuma dutuma imodoka itarenza umuvuduko wa 60Km/h ngo hari abashoferi bagiye batwangiza mu modoka zabo, ubu abagera kuri 30 ngo batawe muri yombi.

Utugabanyamuvuduko gashyirwaho n’iteka rya perezida ryo muri Gashyantare 2015, riteganya ko tugomba gushyirwa mu modoka zitarwa abagenzi ku buryo bwa rusange, ndetse n’izitwara imizigo aho riteganya ko zitagomba kurenza ibirometero 60 ku isaha.

Komiseri mukuru wa Polisi ishami ryo  mu muhanga CP George Rumanzi yavuze ko utu twuma atari igitekerezo cyapfuye gushyirwa mu bikorwa gusa ngo byabanje kwigwaho n’abatekinisiye bashingiye ku bintu byinshi birimo imiterere y’imihanda yo mu Rwanda.

Yanakuriye inzira ku murima abatekereza ko umuvuduko ntarengwa ushobora kongerwa ukava kuri Km60 kw’isaha kuko ngo byakozwe habanje kugenzurwa imiterere y’imihanda yo mu Rwanda.

Avuga ko iri tegeko ryateganyaga ko kw’itariki ya 02 Gashyantare 2016 imodoka zose ziteganywa n’itegeko zagombaga kuba zamaze gushyirwamo utu twuma.

Ngo kugeza  ubu imodoka ngo zimaze gushyirwamo utu twuma ni 3 369, muri zo zirimo izitwara abagenzi 1 995 zingana na 45% ndetse n’izitwara imizigo 1 863 zingana na 30,4 % zizagomba kujyamo utu twuma.
Hari abatwica nkana

CP George Rumanzi avuga ko abica utu twuma nabo bazakomeza gukurikiranwa
CP George Rumanzi avuga ko abica utu twuma nabo bazakomeza gukurikiranwa

Ngo hari amakosa menshi yamaze kugaragara mu bijyanye no gushyira mu bikorwa iyi gahunda.

Nk’abinangira bakigomeka bakanga gushyiramo utu twuma, abazishyiramo ariko zitujuje ibyuma bituma zikora neza, abazishyiramo zuzuye bagahindukira bakazica bagatuma zidakora neza ndetse n’abashyiramo ibindi byuma bibafasha kuyikoresha igihe bayishakiye n’igihe batayishaka bakayizima.

CP Goerge Rumanzi yavuze ko kuva mu cyumweru gishize polisi imaze guta muri yombi abashoferi 30 ubu bafunzwe kubera ibyo byaha ndetse n’imodoka zigera kuri 40 zasanganywe ibyo bibazo bitandukanye.

Egide umwe mu bashoferi batawe muri yombi atwara imodoka Taxi Mini bus yari ifite aho akanda mu gihe ahuye na polisi aka kagabanyamuvuduko kakongera gukora yashaka ko kavaho akongera akayikanda.

Avuga ko we iyo modoka yafashwe amaze iminsi itatu ayitwara ariko ngo n’ubundi nk’abashoferi uretse ayo makosa baba bakoreshwa n’abakoresha babo ngo bo nta nyungu babibonamo.

Polisi y’igihugu ivuga ko kuva aho utu twuma twatangiye gukoresherezwa ngo byagabanuye impanuka kuko ngo mu kwezi kwa kabiri hagaragaye  impanuka 119 zirimo 91 z’imodoka zitwara abagenzi ndetse na 28 z’imodoka zitwara imizigo.

Ngo mu kwezi kwa gatatu kurangira hagaragaye impanuka 61 zirimo 45 z’imodoka zitwara abagenzi na 16 z’imodoka zitwara imizigo.

Umushoferi wafashwe yarahinduye uburyo bwo gukoresha kariya kuma igihe abishakiye gusa
Umushoferi wafashwe yarahinduye uburyo bwo gukoresha kariya kuma igihe abishakiye gusa

CP George Rumanzi ati “Turabereka uburyo hari abaducokoza nkana bakatwica hagamijwe ko ikigamijwe ngo umuvuduko nturenge ibiromoetero 60 kw’isaha cyewe kugerwaho. Ubu  dufunze abashoferi bagera kuri 30 mu gihugu , hakaba hafunzwe n’imodoka zigera kuri 40.”

Hari imodoka twasanze barinangiye banga kudushyiramo uko ni ukwogomeka , hari abadushyizemo ariko tudakora ugasanga ibigomba kukagira byose yashyizemo bimwe kugirango ajye yereka abamuhagaritse yuko birimo ariko kidakira. Hari n’abadushyizemo ariko bagasubira inyuma bakatwica.

Ubu butandukanye batwicamo harimo ukuyobya ‘System’ yako kuburyo iyo abonye abapolisi akanda buto kagasubiraho, ngo hari abakoresha ‘ecouteur’ bakayitsindagira mu bice bimwe byako babona polisi bakayikuramo, ngo hari abagafungira abaho katagomba gufungirwa bagakora icyo bita “gutera indobo”.

Ibihano ngo ni ukwamburwa ibyangombwa byo gukomeza gutwara abantu kugeza ashyizemo ako kuma no gucibwa amande y’uko imodoka iba itujuje ibisabwa, hakaba n’abazajya bakurikiranwa ku cyaha cyo kwangiza nkana ikintu gishyirwaho n’itegeko.

Ibiciro by’utugabanya muvuduko  biva ku 180.000 kugeza kuri 240.000 Rwf.

Iyo yageraga kuri Police yakandaga hano kagasubiraho, yabarenga agakanda ahandi kakavaho
Iyo yageraga kuri Police yakandaga hano kagasubiraho, yabarenga agakanda ahandi kakavaho

Photos C.Nduwayo/Umuseke

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish