Digiqole ad

37% by’abakatiwe igihano cya TIG ntibagikoze!

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe amagereza n’abagororwa (RCS) igaragaza ko mu bagororwa basaga ibihumbi 84 bakatiwe n’Inkiko Gacaca bagahanishwa gukora imirimo y’amaboko ifitiye igihugu akamaro “TIG”, abasaga ibihumbi 31 ntibigeze bitabira gukora ibihano byabo, mu gihe 1996 bacitse ibihano batabirangije.

Abitabiriye kurangiza ibihano bya TIG bakatiwe/Photos/Internet.
Abitabiriye kurangiza ibihano bya TIG bakatiwe/Photos/Internet.

Raporo ya RCS igaragaza ko mu bagororwa 84.896 bakatiwe igihano cya TIG, abagera 53.366 aribo bagiye ku nkambi zitandukanye bari boherejwemo kugira ngo barangize ibihano byabo. Abandi bagera ku bihumbi 31,530 ni ukuvuga 37% by’abakatiwe icyo gihano, RCS ikavuga ko ntamakuru yabo ifite.

Iyi raporo kandi ivuga ko mu bagororwa 53.366, abagera kuri 46.270 bamaze kurangiza ibihano byabo, 340 barapfuye bazize impfu zisanzwe, naho abandi 1996 batorotse inkambi babagamo batarangije ibihano.

Ku ruhande rw’abarokotse,Dr. Jean Pierre Dusimgizemungu umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’amatsinda aharanira uburenganzira bw’Abarokotse “IBUKA” yadutangarije ko byababaje kandi bakomeje gusaba ko abataritabiriye gukora ibihano byabo bakurikiranwa dore ko ngo n’abenshi baba bataratorotse igihugu bimutse aho bari batuye gusa.

Yagize ati “Izo mbabazi se ko bazihawe ngo bakore TIG bakigendera, ariko umuntu bahaye imbabazi akazanga ubwo umuntu yamufata ate?”

Dusingizemungu avuga ko uko hashyirwaho gahunda zo gukurikirana abatarafatwa bakomeje guhunga ubutabera, hakwiye gushyirwaho na gahunda yo gukurikirana abatarakoze cyangwa n’abatararangije ibihano byabo.

Kubwe, kuba aba bantu baracitse ari ikosa ry’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kandi ngo zishatse ko bafatwa n’ubundi bafatwa.

Ati “Nta n’ubwo bagiye kure umuntu yavaga nko mu Ruhengeri akajya nko mu Mutara, inzego zose zifatanyije cyane cyane ziriya zo hasi amakuru bayabona kandi bakabafata.”

Ku ruhande rwa RCS twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’uru rwego ntibyadukundira, Gen. Paul Rwarakabije uruyobora yatangarije ibiro ntaramakuru by’urukiko Mpuzamahanaga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) “Hirondelle” dukesha iyi nkuru ko iki kibazo nabo kibahangayikije cyane, gusa ntiyasobanura byinshi ku cyo barimo gukora ngo bakurikiranwe.

Abagororwa bahanishijwe gukora TIG biganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bakihana bakanemera icyaha mu gihe cy’imanza zaburanishijwe n’inkiko Gacaca. TIG yagizwe igihano kubakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kunga Abanyarwanda ndetse no kugabanya imibare mini mu magereza y’u Rwanda.

Abitabiriye kurangiza igihano cya TIG bakoze ibikorwa bitandukanye bifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu nko kubaka imihanda, ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima n’amavuriro, ibiraro n’ibindi bitandukanye.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Babasubirishemo rero cyangwa bongererwe igifungo! Ibyo ni agasuzuguro gakomeye, basuzuguye inzego z’ubutabera.

  • none se kuki badakurikiranwa? nibabazane bayikore kuko na TIG ni uburyo bw’imbabazi kandi nininyungu zifitiye igihugu akamaro

Comments are closed.

en_USEnglish