Month: <span>April 2017</span>

Kirehe: Bamusanze mu nzu yibanagamo amanitse mu mugozi yapfuye

Mu mudugudu wa Mitoyi mu kagari Rwantonde, mu murenge wa Gatore basanze umusore usanzwe yibana mu nzu amanitse mu mugozi yitabywe Imana. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Mata basanze umusore witwa Jean Pierre Ntakirutimana w’imyaka 24 amanitse mu mugozi yapfuye mu nzu yibanagamo wenyine. Kugeza ubu inzego z’umutekano zivuga ko zikomeje iperereza kugira […]Irambuye

Navio wo muri Uganda yataramiye Abanya-Kigali bamwereka urugwiro

Umuhanzi uturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda yaraye akoreye igitaramo mu mujyi wa Kigali agaragarizwa urugwiro n’abatari bacye bamweretse ko basanzwe bazi indirimbo ze. Uyu muhanzi wakoreye igitaramo mu nyubako ya CHIC yanakorewemo na mugenzi we Yke Benda, yegeze ku rubyiniro ahagana saa 23h45 yakiranwa urugwiro n’abari bitabiriye iki gitaramo. Navio wahise atangira kuririmbira abafana […]Irambuye

Niba umuntu yishyuzwa miliyoni 10 ataratunga ibihumbi 200 urubanza ntirwashoboka

Abaturage mu murenge wa Karama mu karere ka Huye bavuga ko icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko cyababereye ingirakamaro, bamwe bariyunze bababarirana ku manza z’imitungo, Me Evode Uwizeyimana wari wabasuye avuga ko imanza zishoboka zikwiye kwihutisha izidashoboka abantu bakumvikana kuko ngo niba umuntu yishyuzwa miliyoni 10 ataranatunga ibihumbi 200 urwo rubanza ntirwashoboka. Me Evode Uwizeyimana […]Irambuye

Urugamba rwo kubohora igihugu rwagiriye akamaro buri wese – BrigGen

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri bo muri Kamunuza yigisha icungamutungo ya Kigali (KIM) n’abamugariye ku rugamba, Brig Gen John Bagabo yavuze ko gutsinda urugamba rwo kubohoza igihugu byagiriye akamaro impande zombi zari zihanganye kuko muri iki gihe bose babanye neza, bafatanyije kubaka igihugu, ibyo yise ‘Win Win Situation’. Yavuze ko byerekana akamaro ka ‘Ndi Umunyarwanda’ aho […]Irambuye

Ibikorwa byakozwe mu kwezi k’Umugore byabariwe agaciro ka miliyoni 900

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance arasaba abagize umuryango kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire barushaho gufata abana b’ibitsina byombi kimwe, yabivuze asoza ukwezi k’Umugore, aho ibyagukozwemo byose byahawe agaciro ka miliyoni 900 Rwf. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu karere ka Kayonza kuri uyu wa gatanu ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Iterambere ry’Umugore. Uku kwezi […]Irambuye

Episode 58: Ishyamba si ryeru, John yihanangirije bwanyuma Umugore babyaranye

Dovine-“Ahwiiiiiiiii! Nelson! Nizereko ibyo Brown avuze byose wabibitse ku mutima, igihe ni iki ngo ungaragire nanjye mbe uwo nifuzaga kuba we” Njyewe-“Dovi! Humura ibyo ndabyumva kandi nditeguye nawe kandi uzamfashe wibuke ko mfite uwo nahaye umutima wanjye maze untere ingabo mu bitugu dusigasire icyaduhuje!” Dovine-“Oooooh! Uravuga Brendah se?” Njyewe-“Yego!” Dovine-“Oya nta kibazo sha! Uzamubwire ntazajye […]Irambuye

en_USEnglish