Month: <span>April 2017</span>

Ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rwe, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, bari kumwe na Jeannette Kagame ndetse na Roman Tesfaye bakoranye umuganda usoza ukwezi n’abaturage ba Kacyiru, bubaka isomero ry’ishuri ry’uburezi bw’imyaka 12. Umuganda bawukoze uhubakwa isomero ry’abanyeshuri bo mu Ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (Twelve Years Basic Education). Kuri Minisitiri w’Intebe Desalegn n’umufasha […]Irambuye

Nyanza/Amayaga: Umugabo wo muri Saudi Arabia yabaruhuye kunywa amazi mabi

Umugabo ukomoka muri Arabia Saoudite/Saudi Arabia yahaye amazi abaturage bo mu kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi n’abo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, bavuga ko bishimiye ko baruhutse indwara zituruka ku mwanda baterwaga no kunywa amazi y’ibishanga cyangwa ay’uruzi rw’Akanyaru. Imiyoboro y’amazi igizwe n’amariba 28  bifite agaciro  ka miriyoni 60 niyo […]Irambuye

Irushanwa mu biganirompaka muri Kaminuza ryegukanywe n’iya Gitwe 

Irushanwa mu biganirompaka (Debate) ryateguwe na Miniristeri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (MINEACOM), Kaminuza ya Gitwe  yarushanwaga na kaminuza 21, yaryeukanye ihita ibona umwanya wo kuzahagararira u Rwanda. Ibiganirompaka byahuzaga izi kaminuza za Leta n’izigenga mu Rwanda byatangiye kuwa 27 – 28 Mata 2017 bibera ku cyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda i Kigali i […]Irambuye

Episode 86: Mama Dovine acumbitse kwa John. I Ndera aho

Kiki – “None se ubu ndamenya mukura he koko? Boss! Ubu niruke inyuma y’uriya mutekamutwe usaba icumbi ngo atwibe?” John – “Ibyo nkubwira urabyumva cyangwa ntabwo ubyumva? Kiki, aho umukura hose ibyo ntibindeba icyo nkubwiye ni uko mushaka aha nonaha, ihute se mva imbere!” Kiki – “Eh! Kuva nabana Boss, nibwo mbonye yarakaye, ubanza nkoze […]Irambuye

REG BBC ifashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Patriots

Igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ya Basketball gishobora kwegukanwa na REG BBC nyuma yo gutsinda amakipe akomeye bagihanganiye arimo Patriots BBC itorohewe kuri uyu wa gatanu tariki 29 Mata 2017, itsindwa amanota 68-78. Umukino wahuje amakipe abiri akomeye kurusha andi mu Rwanda, ikipe nshya muri shampiyona REG BBC yaguze abakinnyi bafite amazina akomeye nka Kami […]Irambuye

Abanyeshuri ba STES-Rwanda bagerageje imodoka ikoresha n’imirasire y’izuba bateranyije

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, abanyeshuri ba Kaminuza ya “Singhad Technical Education Society (STES)-Rwanda” bagerageje imodoka ikoresha amashanyarazi biteranyirije nyuma yo kuva guhaha ubumenyi mu Buhinde. Mu igerageza bayakije, bayizengurutsa mu kibuga cy’iyi Kaminuza. Iyi modoka idakoresha Lisansi cyangwa Peteroli, ikoresha amashanyarazi aba abitse muri Bateri (batteries) ebyiri zibona umuriro ukomotse ku mirasire […]Irambuye

Kabacuzi: Abana bakoraga mu mabuye y’agaciro barimo kwiga imyuga

Abana bari hagati y’imyaka 13 na 17 y’amavuko bo mu Murenge wa Kabacuzi bakoraga imirimo ivunanye yo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro barahabwa amasomo y’imyuga mu gihe cy’amezi atatu mu rwego rwo kwihangira imirimo. Iki gikorwa cyo kuvana abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyakozwe n’inzego z’ibanze ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga itatu iharanira uburenganzira bwa muntu yibumbiye […]Irambuye

Hari byinshi Ethiopia izigira ku Rwanda mu buhinzi, imiturire,…- PM

*U Rwanda na Ethiopia basinye amasezerano 11 mu nzego zitandukanye *Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam yavuze ko hari byinshi bazigira ku Rwanda *Perezida Kagame we yavuze ko guhanahana ubumenyi ari ngombwa ku iterambere rya Africa Kuri uyu wa gatanu, muri gahunda y’uruzinduko rw’iminsi itatu Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn arimo mu Rwanda, ibihugu byombi […]Irambuye

ILPD: Abatangiye ikiciro cya 4 bahereye ku isomo rya Minisitiri

*Ngo bagomba kubaka ubutabera bwizerwa n’abaturage 100%. Kuri uyu wa gatanu abanyamategeko batandukane bakora mu rwego rw’ubutabera batangiye icyiciro cya kane cy’amasomo mu ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko, ILPD , batanyiye amasomo bahereye kw’isomo ry’imyitwarire y’umwuga bahawe na Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera. Ni igice cya rimwe mu masomo icyenda aba banyamategeko bagomba kwiga , […]Irambuye

en_USEnglish