Month: <span>March 2017</span>

Gukora urukingo rwa VIH/SIDA byahagaritswe, ngo nta nyungu z’ubukungu zirimo

Corrine Tregr uyobora ikigo cyo mu Bufaransa cyakoraga urukingo rw’agakoko gatera SIDA yabwiye abanyamakuru ko bahawe amabwiriza yo guhagarika ubushakashatsi n’ibikorwa byo gukora uru rukingo, kuri we abona ko hari inyungu z’amafaranga zihishe inyuma kuruta inyungu zo kwita ku barwayi. Ikinyamakuru 20 Minutes kivuga ko abahanga bo mu kigo cy’ubushakashatsi kitwa Biosantech bakoraga urukingo rwa […]Irambuye

Radio & Weasel muri USA gusubiranamo indirimbo ‘Plenty plenty’ na

Moses Nakintije Ssekibogo( Radio) na Douglas Mayanja (Weasel) bagize itsinda rya Goodlyf, barimo gusubiranamo na Snoop Dogg umunyamerika wakunzwe cyane mu njyana ya HipHop indirimbo yabo bise ‘Plenty plenty’. Inkuru dukesha urubuga rwa BETAfrica, ivuga ko iyo ndirimbo abo bahanzi bakoreye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2016, ubu igiye gusubirirwamo i Hollywood. Ni nyuma […]Irambuye

Abagore bishe Kim Jong-nam uyu munsi bageze mu rukiko

Abagore babiri baregwa kwica Kim Jong-nam (umuvandimwe wa Perezida wa Koreya ya Ruguru) bakoresheje uburozi bukaze bagejejwe imbere y’Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu muri Malaysia. Imbere y’urukiko ntabwo bahatinze kuko iburanisha ritarengeje iminota 20, harinzwe bikomeye na Police. Siti Aisyah, wo muri Indonésia ufite imyaka 25 na Doan Thi Huong wo muri […]Irambuye

Umuraperi w’Umurundi (B Face) yibasiye bikomeye abaraperi bo mu Rwanda

Mu ndirimbo yise ‘La Différance’ yakoreye mu Rwanda muri studio ya Super Level isanzwe ikorera itsinda rya Urban Boys, uyu muraperi w’Umurundi yibasiye amazina y’abaraperi barimo P Fla, Bulldogg, Oda Paccy na Amag The Black. Muri iyo ndirimbo ye, avuga ko abaraperi b’Abarundi ntaho bahuriye n’abo mu Rwanda. agenda anatanga ingero z’amazina y’abo azi bakomeye […]Irambuye

Episode 28: Mama Brown, Gaju, Nelson na Gasongo basezeye icyaro

Tukimara gufata umuhanda natangiye kujya kure, intekerezo zanjye zose zari kuri Brendah, akanya gato cyane nari mbonye ko kumukoraho kongeye kunsubiza mu mateka yanjye na we maze nongera kwibuka byose. Muri icyo gihe numvaga umutima utera umbaza impamvu utamubona hafi, ariko ntacyo nari kuwusubiza kuko byose wari ubizi, ni ko kuwitsa ubugira gatatu maze na […]Irambuye

en_USEnglish